Home > Amakuru Yose > Imyidagaduro > Mu Rwanda > Yiyemeje kuzamura amateka y’umuziki nyarwanda bikabera abandi urugero

Yiyemeje kuzamura amateka y’umuziki nyarwanda bikabera abandi urugero

By On:27 August 2017
9405

Mc.Dammy ukiri muto w’imyaka 20,wanavuzweho ko agiye gushyirwa mu nzu y’umuziki ya Woodland Empire kubw’ubuhanga azanye mu muziki nyarwanda.

Mc.Dammy mu mwaka wa 2010 nibwo yatangiye umuziki yandika indirimbo ye yambere yitwa umuzika yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 6 gusa kuko yari akiri muto ntabone uburyo bwo kujya muri Studio.

Mu kiganiro yagiranye na IMIRASIRE yavuze ko yahoraga arwana intambara yo kuzagera muri Studio nubwo yabaga nta mafaranga afite kuko yari akiri muto.

Muri 2016 yaje kujya muri studio ubwo yasohoraga indirimbo ya mbere yitwa "Iby’isi" yaje no gukundwa no gukinwa hirya no hino kumaradiyo atandukanye, uyu musore kandi avuga ko ibi byose yabikoraga abifatanya n’amasomo bikamurushya ariko atangaza ko nyuma yo kuba asubitse amasomo ye agiye gutanga ikitegererezo mu muziki nyarwanda.

Mu mpera za 2016 yaje kongera gusohora indi ndirimbo yitwa "Amafaranga" nayo yaje gukundwa n’Abanyarwanda batandukanye ikaza no kwegukana igihembo cyo mu mbuto foundation mu marushanwa yabaye mu mwaka wa 2016.

Yabajijwe bamwe mu bahanzi afata nk’ikitererezo kuriwe avuga ko bose bashoboye ariko yongeraho ko hari abashoboye kurusha abandi ,aho mu njyana ya Hip-Hop yavuze ko yemera Fire Man, naho mu zindi njyana avuga yemera Bruce Melody, na Niyorick kubw’amajwi yabo meza cyane.

Yongeye kubazwa niba nta mukobwa wo mu Rwanda yaba yemera asubiza ko yemera cyaneee !!! umuhanzikazi Queen cha dore yifuza no kuzakorana nawe indirimbo.

Mu ntego ze, yavuze ko ashaka gukorana n’abahanzi batandukanye aho avuga ko ashaka gukorana na Niyorick wo muri Touch Record, umusaza Makonikoshwa ndetse n’abandi batandukanye.

Yasoje avuga asaba abanyarwanda muri rusange ko bamushyigikira bakamufasha guteza imbere umuziki we kandi ko atazigera abatenguha habe ntagato asoza avuga ko usabanye ineza ahabwa.

Mu ntego ze, yavuze ko ashaka gukorana n’abahanzi batandukanye aho avuga ko ashaka gukorana na Niyorick wo muri Touch Record, umusaza Makonikoshwa ndetse n’abandi batandukanye.

Imirasire

Make A Comment
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Izindi Nkuru Wasoma