Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dore uko byari byifashe muri Shampiyona y’i Burayi mu Cyumweru dusoje

Shampiyona y’i Burayi n’imwe mu zikomeye cyane kandi abantu benshi bakunze ariko by’umwihariko iyo mu Bwongereza(Premier League).Muri iki Cyumweru rere hari amakipe yatunguranye arakubitwa bikomeye aho ku ikubitiro Arsenal yatsinzwe na Liverpool 4-0.

Twibanze kuri uyu mukino,Liverpool isanzwe itozwa na Jurgen Klopp yari hejuru cyane muri uyu mukino, aho yabonye uburyo butandukanye ariko kubona izamu bikabagora.

JPEG - 88.2 kb
Liverpool yashimishije abafana bayo

Byasabye iyi kipe gutegereza umunota wa 17 w’umukino, maze Roberto Firmino afungura amazamu ya Arsenal, ku mupira wahinduwe na Joseph Gomez.

Liverpool yashoboraga kubona ibindi bitego, birimo icyanzwe n’umusifuzi nyuma yo kurarira kwa Mohamed Salah n’ubundi buryo uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri yahushije muri uyu mukino.

Ni mugihe Chelsea nayo yihanangirije Everton ibifashijwemo na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Espagne; Alvaro Morata afashije ikipe ye kwitwara neza, batsinda ibitego 2-0 Everton ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’u Bwongereza.

JPEG - 58.9 kb
Chelsea yitwaye neza itsinda Everton

Premier League y’u Bwongereza: Umunsi wa 3 wa shampiyona

Chelsea 2-0 Everton
West Bromwich Albion 1-1 Stoke
Liverpool 4-0 Arsenal
Tottenham 1-1 Burnley

La Liga ya Espagne : Umunsi wa 2 wa shampiyona

Eibar 0-1 Athletic Bilbao
Espanyol Barcelone 0-1 Leganés
Getafe 0-1 Séville FC
Real Madrid 2-2 Valence CF

Ligue 1 y’u Bufaransa: Umunsi wa 4 wa shampiyona

Guingamp 2-0 Strasbourg
Angers 1-1 Lille
Monaco 6-1 Marseille

Bundesliga y’u Budage : Umunsi wa 2 wa shampiyona

RB Leipzig 4-1 Fribourg
Hanovre 96 1-0 Schalke 04

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Murebimana Daniel - 4/09/2017 saa 17:17

Arsenal Iraturishisha Kbs Amapari Yacu Amaze Gushya2
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X