Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abagore 10 b’abanyapolitiki bafite uburanga bukurura abagabo(Igice cya II)

Ntibijya byoroha kubona umugore w’umunyapolitiki upfa kujya mubyo gusabana n’abagabo kubera akazi kenshi baba bafite.

Kuri uyu munsi Imirasire yabateguriye bamwe mu bagore beza cyane b’Abanyapolitiki hirya no hino ku Isi mu gukurura abagabo bigatuma bumva barekura imitungo yabo kubera ubwiza n’uburanga ndetse n’ubuhanga aba bagore bakoresha mu kwigarurira imitima y’igitsina gore.

Reka tubazanire n’igice cya kabiri

5. Alina Kabaeva

Uyu mugore wo mu gihugu cy’u Burusiya yavutse kuwa 12 Gicurasi 1983. Alina Maratovna Kabaeva azwi cyane muri Siporo mu gihugu cy’u Buyapani ndetse no muri Politiki. Guhera mu 2007, yari umudepite mu Burusiya waturutse mu ishyaka ry’ubumwe bw’u Burusiya.

Vuba aha ubwo Perezida Vladimir Putin yavugaga ko yenda gutandukana n’umugore we ibihuha byavugaga ko Putin yaba ajya aha gahunda Alina Kabayeva.

4. Sethrida Geagea

Sethrida Tawk Geagea, ni umunyalibanikazi w’umunyepolitiki. Yavutse kuwa 15 Gicurasi, 1967 mu gace ka Kumasi muri Ghana. Yabaye umudepite kuva mu 2009 kugeza none.

Ahagarariye Ishyaka rya Lebanese Forces mu Nteko Ishinga Amategeko. Yayoboye iryo shyaka ubwo Perezida waryo Dr. Samir Geagea yari afunze. Aho hari mu 1994 kugeza 2005.
3. Eva Kaili

Eva Kaili, yabaye umudepite wo mu gihugu cy’u Bugereki ndetse yanakoze kuri Televiziyo ashinzwe gusoma amakuru. Yavutse muri Nzeri, 1978.

2. Emma Kiernan

Ntabyinshi bamuvugaho gusa ni umunyapolitiki wo muri Irelande wamenyekanye cyane ku ifoto yashyizwe kuri facebook imugaragaza ari kumwe n’abandi bagore bishimisha. Ibi byateje impagarara muri politiki ya Irelande gusa kandi ngo yanakunzwe kubera iyo foto.

1.Maria Rosaria Carfagna

Ni umunyapolitiki mu by’ amategeko wo mu Butaliyani akaba yaranakoze ibikorwa byo kumurika imideri y’abakobwa. Nyuma yo kubona impamyabushobozi mu by’amategeko yakunze gukora kuri televiziyo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rutasi - 28/08/2017 saa 12:46

Ko mutashyizemo na Diane Shima Rwigara kombona nawe ari Indashyikirwa?
Kanda hano umusubize

- 1/09/2017 saa 08:52

ese diane arutaknowless
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X