Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Meddy yavuze icyo kuba muri Amerika byamufashije

Ngabo Medard uzwi nka Meddy ,ni umuhanzi nyarwanda usigaye ubarizwa muri Amerika.Uyu musore avuga ko kuba yaragiye kuri uriya mugabane byatumye umuziki we ugera ku rundi rwego bitewe n’uko abanyamuziki baho bamubereye urugero rwiza.


Ibi ngo bimuha icyizere cy’uko abahanzi nyarwanda bashoboye ku buryo mu minsi iri imbere bazaba bahagaze neza.

Meddy avuga ko kuba kure y’umuryango byamubereye inzira yo kumenya gutunganya umuziki atarindiriye ak’imuhana kaza imvura ihise.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gukandagiza ibirenge bye ku butaka bw’u Rwanda,yashimangiye ko atigeze ahinduka ,ko ahubwo yaharaniye kuba uwo ari we aho guhindurwa n’abanyamahanga, ndetse agakomeza umuziki we.

JPEG - 155.9 kb
Meddy ubwo yageraga i Kigali

Yagize ati ”Njye sinigeze mpinduka kandi Meddy aracyari wawundi muzabibona ku itariki 2 Nzeri”.

Meddy yakomeje avuga ko we na Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben bakoze ibishoboka byose kugira ngo bagaragaze neza isura y’u Rwanda.

Ati “Aho twanyuze hose twagerageje kurata ubwiza bw’u Rwanda, tuvuga ibyiza bitatse u Rwanda, twakoze ibishoboka byose wabaza na The Ben”.

Hakunze kujya havugwa ko bagiye kugaruka gukorera ibitaramo mu Rwanda ariko ntibikunde, bikarangira bataje kugeza ubwo bombi bongeye gurira mu Rwanda baje gukora ibitaramo 2 bikomeye.

Meddy yageze mu Rwanda taliki 26 uku kwezi, bikaba biteganyijwe ko nyuma y’igitaramo agiye gukora cya Beer Fest kizaba ku itariki 2 Nzeli 2017, afite gahunda yo gukora ibitaramo bitandukanye by’indirimbo ze, bikazabera hirya no hino mu Rwanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ingabire - 29/08/2017 saa 21:56

Ariko kuki mukunda kwifuriza ibibi ibiremwa mutaremye....Meddy Tera I mbere abavuga ibidakwiye ubihorere....
Kanda hano umusubize

Mugabo John - 28/08/2017 saa 21:20

Meddy ndamukumbuye cyane gusa nakomereza ho azagera aho yifuza kdi ndabizi neza rwose
Kanda hano umusubize

Kamanzi - 29/08/2017 saa 10:53

Aho ntemeranya nawe nuko avuga ngo we na The Ben bagiye bamenyekanisha u Rwanda, Nibagatsindwe u Rwanda ni igihugu kibana n'andi mahanga dufite za embassy mubihugu utabara n'ibikorwa by'abanyarwanda birivugira, bahemukiye Ministry y'umuco na Sport bagenda batorotse none ngo? Ese ubundi ko duheruka ngo ni umurokore aje gukora publicity y'inzoga ate? Ngo Beer what? Ni umunyarwanda ntacyo bamugize ariko suko Abanyarwanda ari indindagire ni iminsi ikimusekera
Kanda hano umusubize

- 30/08/2017 saa 10:37

Kbx ndakwemeye
Kanda hano umusubize

- 30/08/2017 saa 13:57

urumva kweli iyonzigo ubafitiye!!iyaba uri meddy cank the ben wari gukoriki?nibakomere barakabaho!nd Stamy i Gitega hagati muburundi.icobo ubimbira kiri musi y!Imigisha mbasabira burigih
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X