Monaco cosmetics

Haracura iki nyuma yuko Immagination na Mkadafu ngo bazanye umurindi ukanga benshi muri music


Umuhanzi Immagination wakoranye indirimbo na Mkadafu ubu ngo ntakushidakanya mu kuvuga ko ariwe mwana wa Hip-Hop kandi akaba avuga ko yaba ari umwe mu bahanzi bafite umurindi ukarishye hano mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire yavuze ko ashaka kuzandika amateka akomeye mu njyana ya Hip-Hop mu Rwanda kuko ngo yavuze ko ntacyo aba bastar bazwi mu Rwanda bamurusha ntagito, akivuga ayamagambo yongeyeho ko ari umwe mu bahanzi bashobora gukora umuziki ukunzwe kandi ugakurikirwa na bantu benshi mu gihugu

kubera nk’Indirimbo yakoranye na Mkadaffu yitwa Canganya.
Ubusanzwe uyu muhanzi benshi bajya bavuga ko ari murumuna wa P-fla bitewe nuko bafite ishusho imwe(gusa) abantu bajya bakunda kuvuga ko usibye no gusa bakunda no gukora imico imwe.

Twamubajije niba koko yaba afite imico imwe na P-fla avuga ko kuriwe imico ye ntahantu ahuriye na P-fla ngo kuko we atanywa itabi cyangwa ikindi kintu cyose P-Fla akora nijyanye n’imico mibi.


Nkuko twari twabivuze mu ndirimbo ye yakoranye na Mkadafu yitwa Canganya yaje gukundwa na bantu benshi cyane . Immagination yavuze ko arimwe mu ndirimbo zizatuma yamamara cyane mu rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu uyu musore ubarizwa mu nzu itunganya umuziki yitwa Ipfundu Art ikoramo Producer Witwa Heavy Kicks ,avuga ko kuba yicaye muri iyi nzu ko ibyo ashaka kugeraho byose azabigeraho kubera ko bakora umuziki mwiza kandi ugezweho, twababwira muri iyi nzu y’Ipfundu Art hari kubarizwamo abahanzi 2 gusa aribo:itsinda rya Just Boyz ndetse n’umuhanzi Sintex.

Emmanuel Habiyakare.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X