Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hazaca uwambaye nyuma y’uko Marina agiye guhuza imbaraga na Ray C wo muri Tanzania

Umuhanzi Marina ukizamuka mu muziki nyarwanda ariko akaba amaze kuba icyamamare bitewe n’ibikomeje kumuvugwaho, ubu hiyengereyeho iby’uko agiye gukorana bya hafi mu muziki n’umuhanzi Ray C wo muri Tanzania na we wabiciye bigacika hambere.

JPEG - 55.3 kb
Malina akomeje kwigaragaza

Marina agiye gukorana ibitaramo bitandukanye na Ray C nyuma y’uko amaze igihe gito akoze indirimbo yise “Marina” ikomeje gukundwa n’abatari bake.

Amashusho y’iyi ndirimbo “Malina” azagaragaramo Ray C nk’inararibonye, ibi ngo bikazayongerera uburemere no kwishimirwa kurushaho uko uyu muhanzikazi azarushaho kuzenguruka akora ibitaramo hirya no hino.

JPEG - 52.2 kb
Ray C ugiye gukora na Marina mu muziki we

Icyakora ngo na Ray C azaboneraho kumenyekanisha indirimbo ye yise “Unanimariza” ariko mbere yaho akazabanza kubinyuza mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru Bonheur wa Flash Fm, Ray C azaza taliki 5 Nzeri uyu mwaka hanyuma taliki 10 na cumi 11 hamwe na Marina bakazakora ibitaramo ahantu hatandukanye muri Kigali.

JPEG - 30.3 kb
Umunyamakuru Bonheur wanagize isabukuru

Mu mpera z’icyumweru gikurikira icyo bazaba bakoreyeho ibyo bitaramo, bazajya gutaramira i Musanze na Rubavu, mu rwego rwo kwiyereka abafana ari na ko Ray C arushaho kubibutsa indirimbo ze zakunzwe zirimo Mapenzi yangu, Uko wapi, Sogea sogea n’izindi.

Mbere y’uko Ray C aza mu Rwanda, Marina ngo akaba akomeje gutegura inzira zamworohereza gukoramo ayo mashusho, bityo akazasanga hari icyo amaze gugeraho.

Kuri uyu munsi Malina akaba yanagize isabukuru y’amavuko.

Reba indirimbo ya Ray C witezwe kuza mu Rwanda

Reba indirimbo "Malina" ya Marina

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

zube - 29/08/2017 saa 10:50

Mbese uyu mukobwa ngo ni Marina ko numva ari gushaka hit impande zose akaba yaratangiye guca munzira zitari nziza zo kwiyandagaza avuga ibisambo bidahwitse
Kanda hano umusubize

Kay - 29/08/2017 saa 08:27

Hahaha kereka namwigisha uko basuguta umusongo naho uyu yararangiye nimimwe no gukorana na gisakinganzo
Kanda hano umusubize

Pastor-Jay - 29/08/2017 saa 10:40

Yegoko izina ry'iyi nkuru! Ngo HAZACA UWAMBAYE? NO, Ahubwo gira uti: HAZAPFA UBWAMBURE cg UWAMBUYE, kuko aba bombi bagiye kwishyira hamwe bafatanye gukona abagabo bafite ibyo bakeneye, kuko biriya berekana bibariho, ni ibyo kuyobya ubwenge bw'abagabo, Izo modoka zigatangwa, ayo mazu akabagurirwa, izo note z'abashyukwe bakazibiba, bahanga se ibiki? Ntakitagaragarira abantu sha! Isi yameze amenyo! Gupfa byo indaya ziyita aba star ntacyo bizibwiye kuko zisanze nubundi zarapfuye, ziraramira iki se? Abazigana nabo bafite ibyo zishaka bariyizi ntacyo baramira nabo bisanze barapfuye, uwakwiroha yari muzima baramubwira ngo: Nyabarongo yica uyizaniye, yo ikwereka uruzi rwayo warwinjiramo ugatwarwa ntabindi.
Kanda hano umusubize

Matti - 29/08/2017 saa 06:02

Ni byiza cyane kwishirahamwe ngo bakomere kuko umwe akora ibyumwe nyene. Si numva igituma nta mu nyarwandakazi wa kwiyubaha nka The Ben, Dr. Tom. Nonese ko batiyambika cg ngo bangwe ibiyobyabwenge sibo ba stars dufite nibagiwe na Medy. Bakora cyane ngirango mwabonye concert ya The Ben muri Galla. Uzagerayo gute ucuruza kwiyambika ubusa na video zurukoza soni?????mu rwanda ko ni burayi haraho utakwinjira, cg ngo zikinywe!!!!Abazi MTV muzi umuziki wabo wo ku manwa na ninjoro cyane(amasaha bavuga ngo abana baryame), kandi ari muri USA, ariko saa 09.am kuri TV 1, usanga video zurukoza soni ngo ni umuziki wo mu rwanda da! bahindura bakazana abambaye buririburi bo muri USA, i wabo batavuza ku ma tv yose naho bayivuza bazerekana ninjoro nyuma ya satanu! si mvuga TV 1, gusa kuko nabuze aho njya bashizemwo video ngo nshya kuri RTV muri WARAMUTSE RWANDA mu gitondo, abanyamakuru nta soni(ukibaza indero ba ba baha abana basize murugo ku ba bafite nubwo muribo benshi bakiri ingaragu(urubyiruko) NDASABA ABANYAMAKURU NA BA HANZI gutekereza imbere yo gukundisha indirimbo igihugu cyose. Murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X