Monaco cosmetics

Bobi Wine akomeje kuryoherwa n’ubuzima bw’umuziki no kuba Umudepite

Bobi Wine ubuzima bukomeje kumugwa neza nyuma yo kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ariko akaba akomeje n’ibikorwa by’umuziki.

JPEG - 35.9 kb
Bob Wine yahawe igihembo nyuma yo kwandika in dirimbo ye neza

Bobi Wine, Umudepite akaba n’umuhanzi ukomoka muri Uganda yahawe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka wabashije gukora indirimbo ndetse na we akagira uruhare mu kuba yateza imbere cyangwa agahindura byinshi muri Politike.

Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye ku izina rya Bobi Wine akaba azwi mu ndirimbo nka “Abalungi Balumya”, ”Kiwaani” ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye kuri ubu yahawe igihembo cyo kuba ari umuhanzi muri Uganda ukora indirimbo zigisha rubanda kandi akaba ahindura byinshi muri rubanda abinyujije mu ndirimbo ze abihebye bakabasha kugarura agatima.

Bobi Wine ukomeje kwitwara neza hirya no hino, iki gihembo yahawe cya “Pan-African Pyramid Global awards” kuwa gatandatu muri Fairway Hotel, bagendeye ku myandikire y’indirimbo ze, aho yandika agira inama abihebye ko bakwiye gusubiza imitima hamwe ko hakiri icyizere cyo kubaho ndetse agashishikariza n’abagabo gushyira imbaraga mu byo bakora bakabasha gutera imbere bahigura imihigo bahize.

Uyu muhanzi w’umunyapolitiki yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, akimara gutsinda amatora ya nyuma ya Kyadondo aho igikorwa cyarangiye bigahita bitangazwa ko yemewe nk’Umudepite.

Bobi Wine yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 77.6% mu gihe yari umukandida wigenga akaba yaratowe n’abantu 25.659, uwamukurikiye akaba umukandida wa NRM witwa Ssebalu William akaba yaratowe n’abantu 4.566, mu gihe undi bari bahanganye wari uwo mu ishyaka rya FDC witwa Apollo Katinti yatowe n’abantu 1, 832.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X