Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> 

AS Kigali ishobora kongera gukubita Rayon Sports ahababaza, ikayitwara Kwizera Pierrot

Ibiganiro bigeze kure ndetse bidatinze Kwizera Pierre bita Pierrot, kapiteni wungirije wa Rayon Sports ashobora gusinya amsezerano mu ikipe ya AS Kigali nyuma ya Nshuti Dominique Savio wayasinye muri Kamena uyu mwaka avuye muri iyo kipe yatwaye igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports n’abafana bayo bababajwe bwa mbere ubwo nyuma y’umukino w’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe yasezerewemo na Espoir FC hahitaga hatangwazwa ko Nshuti Dominique Savio yamaze gusinya amasezerano muri AS Kigali.

Kwizera Pierrot na we ngo yagaragaje ubushake bwo kuva muri rayon Sports mu gihe haba habonetse ikipe yishyura ibisabwa byose

Bamwe ubu baribaza bati ‘ariko iyi kipe y’Umujyi irimo gukura he amafaranga?’ Abandi bo baracyibazwa icyihishe inyuma ya miliyoni AS Kigali irimo gushora mu kugura abakinnyi bakomakomeye, aho yahereye kuri Nshuti Dominique Savio igahita imuha miliyoni 16 ikamwongera imodoka n’inzu.

Icyakora ngo nta kindi kigamijwe uretse kuba iyi kipe ishaka kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino nk’uko byatangajwe na Eric Nshimiyimana, Umutoza wayo mukuru.

Kwizera Pierrot ni MVP mu myaka ibiri ishize yikurikiranya

Nyuma ya Savio, iyo kipe yakurikijeho kugura abandi batavuzweho byinshi, ariko ubu ugezweho ni Kwizera Pierre bita Pierrot, Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports umaze gutorwa nk’umukinnyi mwiza muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka ibiri yikurikiranye (2015/2016 na 2016/2017).

Amakuru agera ku Imirasire, avuga ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Rayon Sports na AS Kigali, ngo uwo mukinnyi wari umaze imyaka itatu yambara ubururu n’umweru noneho ajye kwambara icyatsi kibisi n’umuhondo.

Savio, Umunyafu wa mbere AS Kigali yatsibuye Rayon Sports

Mu mpeshyi ya 2016 ni bwo Kwizera Pierrot yahawe miliyoni 10 maze asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, agomba kurangirana n’umwaka wa shampiyona wa 2017/2018.

Icyakora ngo muri ayo masezerano harimo ingingo ivuga ko ikipe yakwishyura Rayon Sports miliyoni 15, yahita yegukana Pierrot, aho hakaba ari na ho hashingiye ibiganiro hagati y’ayo makipe yombi, n’ubwo bivugwa ko Rayon Sports yasanze yarihenze none ikaba irimo kwanga izo miliyoni nyamara AS Kigali yo ishaka kuba ari zo yishyura maze ikihera umukinnyi andi ku ruhande.

Kwizera Pierrot ni we Umutoza Karekezi Olivier arimo kubakiraho umukino wa Rayon Sports mu mwaka utaha

Mu byo AS Kigali yemereye Kwizera Pierrot harimo kugura amasezerano y’umwaka umwe asigaje muri Rayon Sports afite agaciro ka miliyoni 15, ikamuha amafaranga yo kumugura (yo adatangazwa umubare), ikajya imuhemba umushahara ungana n’Amafaranga y’u Rwanda 800.000 buri kwezi, uyu akazaba ari we ubaye uwa mbere mu bakinnyi b’ubu uhembwa amafaranga menshi.

Icyakora si AS Kigali yonyine yifuza Kwizera Pierrot, kuko hari n’andi makipe menshi hanze y’u Rwanda amushaka n’ubwo amwe n’amwe bananiwe kumvikana bigizwemo uruhare n’umuhagarariye, mu gihe Rayon Sports nay o yifuza kumugumana akazayambutsa iteme riyijyana mu matsinda y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika rihiuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Irankunda Enock - 18/09/2017 saa 19:17

yew pierro numukiny udasanzwe mumikino yumupira wamaguru narabe ntakunde amahera nge aje ahatongera nokuvurwa
Kanda hano umusubize

emmy gasana silas - 2/09/2017 saa 16:57

nonese muduhe updates Pierrot koko yarasinye?
Kanda hano umusubize

emmy gasana silas - 2/09/2017 saa 16:57

aha AS Kigali yakora iki kereka nigura rayon n'abafana bayo naho Barbara nabi cyane nonese agaciro ka Pierot na savio kagura igikombe cya champion urumva koko iyo arimibare keretse niba bajya gukinira Kenya nibwo bagaruza kandi naho bagura mess ntaho bakora kuko amakipe atwara ibikombe mu Rwanda arazwi
Kanda hano umusubize

Dany - 29/08/2017 saa 18:22

Ngo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rda?? Cyereka nimurangura rayon n'abafana bayo ubundi mugasaba De Gaulle niba agumye kubuyobozi akongera umubare w'abanyamahanga bakaba 6!!!!! Ikindi uragura umuhisi n'umugenzi hejuru y'agaciro tuzi k'bikombe bikinirwa!!!! Mbega imibare icuramye!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Marie - 29/08/2017 saa 15:16

Wapi sha,kurongora cyane siko kubyara abahungu.Ibagure cg ibareke,Gikundiro izabatsibura!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X