Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nta gihindutse mu minsi ya vuba itsinda Active rirekeza mu Bubiligi

Itsinda Active rimenyereweho imibyinire idasanzwe, ryagiriwe icyizere n’abanyarwanda baba ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi, baritumira mu gitaramo bazaririmbamo mu birori byo kumurika imideli.

Aba basore ubwo bavugananaga n’umunyamakuru bemeje ko nta gihindutse mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka bashobora kwerekeza mu Bubiligi, gusa ariko ngo bakaba bakiri mu biganiro n’abategura iki gikorwa.

Ibikorwa bya Kigali International Fashion Week Europe, ni byo bigiye guhuriza aba bahanzi muri iki gihugu, bakazahahurira na bamwe muri bagenzi babo b’Ababanyarwanda ariko babarizwa kuri uyu mugabane.

Muri abo hakaba harimo umukirigitananga uzwi ku mazina ya Ngarukiye Daniel ndetse n’andi matsinda abyina imbyino gakondo.

Itsinda rya Active riherutse no kwitabira irushanwa rya PGGSS7 ku nshuro yabo ya gatatu, rigizwe n’abasore batatu aribo Dereck, Olivis, Tizzo bamenyekanye mu ndirimbo zabo nka Active Love, Ni cyo Naremewe, Aisha n’izindi, ubu ikibaraje ishinga ngo ni uko batwara igikombe.

Niba koko bazitabira iki gitaramo batumiwemo, kikazaba ari igikorwa kimenyekanye bakoze nyuma yo kuva muri iryo rushanwa dore ko basa n’abacecetse muri iki gihe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X