Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Iradukunda Elsa mu rugamba rwo guhuza imvugo ye n’ingiro

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa mbere y’uko yambikwa ikamba yari yahize ko natsindira uwo mwanya azateza imbere ibikorerwa mu Rwanda, iyo mvugo rero akaba yatangiye kuyihuza n’ingiro ndetse mu minsi ishize yasuye inganda zibanda ku bikorerwa mu gihugu bamubwira imbogamizi bahura na zo.


Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Miss Elsa yasuye zimwe mu nganda zikorera mu ntara y’Amajyaruguru, areba uburyo ibikorerwa mu Rwanda bikomeje kwiyongera, ariko kandi hakaba hari n’imbogamizi nyinshi ababikora bamugaragarije.

Uruganda rwa WINNAZ rukora amafiliti n’urwitwa UBURANGA rukora amavuta yo kwisiga n’isabune, ni zimwe mu zo yasuye maze asanga hari urwego imikorere ya Made in Rwanda ikomeje kugeraho.

Mu byo Miss Iradukunda yabwiye ba rwiyemezamirimo bashora imari muri Made in Rwanda, yabashishikarije kumenyekanisha ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga, nk’imwe mu miyoboro myiza yo kureshya abaguzi babagana.

Nyuma y’ubwo butumwa yatanze, yatemberejwe muri izo nganda banashima ubwitange yagaragaje bwo kwifata na bo, kuko ngo hari byinshi bizakemurwa n’uko azabavuganira bakarushaho kuzamuka mu ntera.

Iki ni igikorwa cyiswe Miss Rwanda Tour, aho Iradukunda azakomeza gusura ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BIZUMUREMYI gaspard - 31/08/2017 saa 15:45

Uwo mushiki wacu ndabona afite akazi katoroshye gusa nyine nabafashe kwamamaza.
Kanda hano umusubize

- 30/08/2017 saa 02:25

ndabona afite akazi Gusa bibere abatangiye mbere ye urugero
Kanda hano umusubize

- 30/08/2017 saa 02:25

ndabona afite akazi Gusa bibere abatangiye mbere ye urugero
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X