Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ombolenga Fitina yateye umugongo AS Kigali yekerekeza muri APR FC

Biravugwa ko Ombolenga Fitina yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC mu gihe byari byitezwe ko yerekeza muri AS Kigali yanamwoherereje itike y’indege imukura i Burayi ndetse Umutoza Eric Nshimiyimana akaba ari no mu baje kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Mu mugoroba w’uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama nib wo Ombolenga yagaragaye ku kibuga APR FC yakoreragaho imyitozo, aza kuvugana n’abayobozi batandukanye b’iyo kipe barimo n’uw’ikirenga, Gen.James Kabarebe.

Aha hari nyuma yo kuvugana n'abayobozi ba APR FC

Nyuma yaje kuvugana n’Umutoza Jimmy Mulisa bahita banifotozanya ifoto bamwe bise iyo kumuha ikaze, ku buryo ndetse banumvikanye ko agomba kuza gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Kanama.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe uyu musore agarutse i Kigali akubutse muri Espagne aho we na mugenzi we Kalisa Rashid bari bagiye kugerageza amahirwe ngo barebe ko bakomereza umwuga wabo nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu ikipe ya Católica de Murcia Club de Fútbol yo mu kiciro cya gatatu.

Icyakora ubwo bageraga muri iyo kipe batunguwe no kubwirwa ko bagomba kubanza gukora imyitozo mu ikipe y’ingimbi mu gihe cy’amezi atandatu badahembwa, maze nyuma bagaragaza ko bateye imbere mu mikinire bakazahabwa amasezerano nk’abakinnyi babigize umwuga.

Ombolenga asinyiye APR FC mu gihe bivigwa ko AS Kigali ari yo yamukuye i Burayi yari agiye guherayo

Ibyo byahise biba intandaro yo guhita batandukana n’iyo kipe yari yaraboherereje ubutumire, maze Kalisa Rashid we ahita agaruka i Kigali mu gihe Ombolenga we yabanje kugonwa no kubona itike imugarura kugeza ubwo AS Kigali iyimwoherereje nk’uko bivugwa.

Mu mpeshyi ya 2016 ni bwo uyu musore na bagenzi be Iranzi Jean Claude na Kalisa Rachid bagiye gukina muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, baza gutandukana na yo ibashinja imyitwarire idahwitse cyangwa ikinyabupfura gike ari na yo ntandaro y’iseswa ry’amasezerano bari bafitanye.

Ombolenga Fitina ngo na Kiyovu Sports iracyamufiteho urubanza

Ombolenga wari umaze igihe yitoreza mu ba Volontaires ku Mumena agiye gusimbura Rusheshangoga ubu ukinira Singida United muri Tanzania

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X