Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Anita Pendo yabyaye umwana ugishidikanywaho niba ari imfura cyangwa ubuheta

Umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori Anita Pendo yabyaye umwana ugishidikanywaho niba ariwe wa mbere abyaye cyangwa niba ari uwa kabiri.

JPEG - 33.3 kb
Anita akimara kubyara
JPEG - 18.9 kb
Anita Pendo yari afite amatsiko yo kwitwa umubyeyi nyuma yo gutwita

Aya makuru yo kwibaruka kwa Anita yamenyekanye ahagana saa 20h00 zo kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Kanama 2017,aho yavugaga ko yamaze kubyara umwana w’umuhungu wa mbere nyamara bamwe bakavuga ko yaba ari uwa kabiri.

Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda, ni umugabo wa Anita Pendo babyaranye uwo mwana,yatangarije igitangazamakuru kimwe ko umugore we yabyaye neza nta kibazo ubu akaba ameze neze.

JPEG - 107.1 kb
Umugabo wa Anita ,Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda yemeje ko umugore we yamaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu

Anita Pendo abyaye nyuma y’uko amakuru yo gutwita kwe yabanje kuyagira ibanga rikomeye ndetse akabanza kubihisha itangazamakuru.Nyuma y’aho inda igaragariye yemeje ko atwite ndetse avuga ko yishimiye kuba agiye kwitwa mama.

Umusore wayimuteye ariwe Ndanda,nawe yabanje kumugira ubwiru,ariko uko iminsi ishira indi igataha niko yarushagaho kugenda yirekura amwereka inshuti n’abavandimwe kugeza aho yeruye akamutangaza mu ruhame.

Kugeza ubu Anita yibarutse bivugwa ko abana na Ndanda nk’umugabo n’umugore nyamara batarasezeranye haba imbere y’Imana n’amategeko.Mu minsi ishize Imirasire yashatse kumenya iby’aya makuru ku buryo burambuye,ariko tugerageje kumubaza avuga ko atifuza ibimugora(Stress) kuko ari muri byinshi birebana no kwitegura kubyara.

JPEG - 35.7 kb
Bivugwa ko Anita abana na Ndanda nk’umugabo n’umugore mu inzu imwe

Naho kubikomeje gutera urujijo benshi ko Anita yaba afite undi mwana yabyaye akaba yaramusize mu cyaro,ibyo yakomeje kubyamaganira kure kuva akimara kubibazwa kenshi kugeza n’ubu.

Aha yakunze gutunga agatoki benshi mu basakaje ayo makuru avuga ko bakwirakwiza ibihuha bakavuga ibyo batazi.Yashimangiye ko umwana ari umugisha atabona imbaraga zo kumwihakana.

Ubusanzwe Anita,ni umu Dj,umubyinnyi,umushyushyabirori yamamaye ubwo yakundaga gushyushya ibitaramo by’irushanwa rya Guma Guma,byaje kurushaho yerekeje ku cyigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru(RBA).Akunze kumvikana mu kiganiro akora cya buri gitondo kuri Magic Fm ndetse akaba akora n’ikindi kuri RTV gikunze gutambuka buri ku gicamunsi.

JPEG - 91.7 kb
Anita,ni umu Dj,umubyinnyi,umushyushyabirori n’umunyamakuru

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/09/2017 saa 10:33

Kuki mushidikanya mwagiye mukamubaza neza
Kanda hano umusubize

- 1/09/2017 saa 05:25

pendo baramubeshyera jye twariganye ntamwana yasize murugo ntibagasebanye. ese uwomwana amenyekanye aruko abyaye undi?nitwa yvette
Kanda hano umusubize

BIZUMUREMYI gaspard - 31/08/2017 saa 16:06

Uwiteka aguhe umugisha kuba wongereye umubare wabatuye isi kndi wirinde abakubwira ngo subirayo ntamahwa kuko wibuke gahunda iri mu Rwanda yo kuboneza urubyaro kndi wonkwe neza.
Kanda hano umusubize

Micky - 31/08/2017 saa 13:18

Imirasire ishimwe, asubireyo ntamahwa
Kanda hano umusubize

mukerarugendo innocent - 31/08/2017 saa 06:13

Niyonkwe turabyishimiye nahabwe impundu zakibyiyi
Kanda hano umusubize

- 30/08/2017 saa 18:33

Niyonkwe twashimye rurema
Kanda hano umusubize

Nizeyimana Alphonse - 30/08/2017 saa 18:16

Nukuri Imana yahaye bazina wanjye umwana nuko nuko musubiriyo
Kanda hano umusubize

Ellen - 30/08/2017 saa 13:06

Natwe ababyeyi tumuhaye impunduuuuu
Kanda hano umusubize

- 30/08/2017 saa 13:05

Natwe ababyeyi tumuhaye impunduuuuu
Kanda hano umusubize

pacifipue - 30/08/2017 saa 12:09

goal!!!! imana ishimwe pe niyonywe
Kanda hano umusubize

maniraguha evodie - 30/08/2017 saa 10:50

niyonke asubireyo namahwa
Kanda hano umusubize

oya - 30/08/2017 saa 08:35

tumuhaye ikaze mu isi!
Kanda hano umusubize

kayishema - 30/08/2017 saa 07:58

yooo niyonkwe ntacyiza nkicyo kuba warabyawe nawe ukabyara
Kanda hano umusubize

Mboro Kante - 30/08/2017 saa 07:52

Oh, Anita Pendo niyonkwe, tumuhaye impundu!
Kanda hano umusubize

- 30/08/2017 saa 05:50

Natubwireakazina Kuwo Mwana?Innocent I Ngozi Mu Burundi
Kanda hano umusubize

- 30/08/2017 saa 05:48

Ni Vyiza Kweri Kuri Anita?Ndi Innocent I Burundi
Kanda hano umusubize

- 31/08/2017 saa 05:07

Niyonkwe asubireyo ntamahwa
Kanda hano umusubize

- 31/08/2017 saa 05:08

Niyonkwe asubireyo ntamahwa
Kanda hano umusubize

mrich - 30/08/2017 saa 03:39

Félicitation à la famille Ndanda et Anita Ishya nihirwe kubuzima bushya butangiwe n'a Pendo
Kanda hano umusubize

mrich - 30/08/2017 saa 03:32

Félicitation à la famille Ndanda et Anita Ngye ntangazwa n'amagambo yonerwaho Ese imfura canke ubuheta bikongarera iki wowe ubishyiraho .
Kanda hano umusubize

- 29/08/2017 saa 19:01

Yoooo niyonkwe
Kanda hano umusubize

- 29/08/2017 saa 19:01

Yoooo niyonkwe
Kanda hano umusubize

- 30/08/2017 saa 14:35

Imana is him we cyane pendo wacu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X