Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jules Sentore agiye kwifashishwa mu kumurika umuco nyarwanda muri Maroc

Umuhanzi Jules Sentore ukunze kwibanda ku njyana gakondo, agiye kwerekeza muri Maroc aho azaba yatumiwe mu iserukiramuco ariko ryibanda mu kugaragaza umuco no guteza imbere Cinema nyafurika.


Nk’uko biteganyijwe ko buri mwaka igihugu runaka gitoranya umuhanzi uzagihagararira mu ndirimbo n’imibyinire ariko byibanda ku muco, bikaba ari muri urwo rwego Sentore yatumiwe, ariko akazaba ari n’uburyo bwo gushyigikira Cinema.

Indirimbo n’imbyino za buri gihugu ni zo zitezweho kugaragaza umuco kurusha ibindi, ariko kuri iyi nshuro ngo na Cinema na zo zongewemo imbaraga nyuma yo gusanga ko abazikina bibanda ku byo hanze kurusha kwibanda kuri gakondo.

Aganira n’itangazamakuru, Sentore yemeje ko azitabira iri serukiramuco ryiswe Festival du Cinéma Africain de Khouribga rimaze imyaka 20 ribera muri Maroc.

Ati "Nyuma yo gushyira hanze album yanjye Indashyikirwa, aba bantu bo muri Maroc barayumvise irabanyura bityo bituma bafata icyemezo cyo kuntumira aho nzajya kuririmba muri iri serukiramuco.”

Uyu musore azahaguruka mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri uyu mwaka yerekeza muri Maroc, aho azajyana na bagenzi be bane bazamufasha gucuranga, hanyuma taliki 14 Nzeri akazaririmbira mu mujyi wa Khouribga n’aho tariki 16 akomereze mu Mujyi wa Casablanca, aho azaririmbira abanyarwanda baba muri Maroc ndetse n’abandi bahanzi ashobobora kuzasangayo.

Jules Sentore ari mu bahanzi nyarwanda bifashishwa ahari ibitaramo bitandukanye ahanini byibanda ku muco, mu bukwe ndetse no mu nkera nyarwanda.

Kuri iyi nshuro akaba agiye kwerekeza muri Maroc ngo arusheho kugaragaza ubudasa bw’umuco Nyarwanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X