Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kitoko yasubiye mu Bwongereza nyuma y’intsinzi ya Perezida Kagame

Nyuma y’iminsi 48 Kitoko Bibarwa yari amaze mu Rwanda, aho yafatanyije na bagenzi be mu kwamamaza Perezida Kagame wanatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama yuriye indege asubira mu Bwongereza aho agomba gukomeza amasomo ye.

Musabwa Bibarwa Patrick uzwi ku mazina ya Kitoko muri muzika nyarwanda yari mu Rwanda ubwo yazaga mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi Perezida Paul Kagame nyuma waje kwegukana intsinzi y’aya matora.

Amakuru yizewe agera kuri Imirasire avuga ko uyu muhanzi yavuye mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 kanama 2017 ahagana saa mbili z’igitondo, ariko ngo yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ahagana saa kumi n’ebyiri, aho yerekeje mu Bwongereza gukomeza amasomo mu binjyanye na Politiki.

Kitoko avuye mu Rwanda ashyize hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo ‘Thank you Kagame’ yakoreye ku gasongero ka Kigali Convention Center iri mu mujyi wa Kigali.

Yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Yagarutse mu Rwanda tariki 12 Nyakanga 2017 ahagera saa ine z’ijoro asanganirwa n’imbaga y’abakunzi ndetse n’inshuti ze n’abo mu muryango we.

Kitoko Bibarwa wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, yakirijwe ibibazo bitandukanye n’itangazamakuru, aho yanabajijwe ku rukundo rw’ibanga yaba yaragiranye n’umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame.

Kitoko yarabigaramye, ati "ngo uretse no guhura nta n’ubwo baziranye.” Uyu muhanzi kandi yongeye kubazwa ku bukwe byavugwaga ko yari amaze iminsi ategura mu ibanga n’umunyamakuru Kizima, ariko avuga ko atari byo, ahubwo ko na we akiri gushakisha.

Yanabajijwe ibijyanye n’uko mugenzi Senderi akunze kumwishongoraho avuga ko ari we ubitse igikombe cya Salax Awards, Kitoko asubiza ko Senderi ahora abivuga nk’aho yacyegukanye mu buryo butanyuze mu mategeko.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gabriella - 31/08/2017 saa 09:36

Nyakubahwa President wacu yitwa Paul KAGAME. uwanditse igitekerezo ahindure yandike neza. Umukunzi ntabwo KITOKO azamubura kereka niba adashaka bano bazwi bafite uburanga kuko iyo uri umuhanzi uzwi uba ubafiteho ijambo kimwe n'ufite cash adashakisha, nubwo baba ari beza nabo kubaho kuriya biba bibagoye baba bifuza umu star ngo nabo bamenyekane bityo babone ababaha akazi, bazerere, basinde banywe ibiyobyabwenge kuko baba baziko ku umu star atari igitangaza kwitwara uko ubyumva, muri make ntabwo azamubura. Naho umwana w'umuyobozi, abayobozi baratandukanye burya azashakire ahandi hari imico itakwemerwa mumiryango runaka, nubwo waba uririmba kurusha satani kera mu ijuru cg nubwo waba uri mwiza kurusha urupfu nirwo abantu bishyira cyane bazi ngo ibyo barimo niko kuri. Nibyo nubwo umubare mwinshi w'inkumi n'abasore bari kurushanwa gusara no gusizora ntihabuze bake cyane bavukira muburere nyaburere bakanabukuriramo bikemera, singombwa rero kubasakuriza bazi agaciro k'ubuzima bwabo ntanubwo bakeneye kwiruka inyuma y'ibyiruka n'imiyaga.
Kanda hano umusubize

sibomana hassan - 31/08/2017 saa 05:30

igitekerezo natanga kubanyarwanda bose nuko twafatanya numukuru wacu poro kagame nyakubahwa tukamutera imbaraga kuko aritwe mbaragaze kandi akaba arinatwe akorera kugira dutere imbere banyarwanda banyarwandakazi tumushigikire nitumutererane
Kanda hano umusubize

HABIMANA aron - 1/09/2017 saa 02:01

GITOKO TURAMWEMERA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X