Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rwatubyaye yatangiye imyitozo muri Rayon Sports nyuma y’imvune yari amaranye amezi 6

Abdoul Rwatubyaye, myugariro w’ikipe ya Rayon Sport n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yatangiye kugaragara mu myitozo nyuma y’amezi atandatu yari amaze yaravunitse.

Rwatubyaye yavunikiye mu mukino Rayon Sports yarimo ikina na Bugensera FC kuwa 22 Werurwe uyu mwaka, maze muri Gicurasi agaruka mu kibuga yibeshya ko yakize ariko ahita yongera aravunika.

JPEG - 84.6 kb
Rwatubyaye Abdoul yatangiye imyitozo yoroheje

Icyo gihe yahise atangira gushaka ibyangombwa n’ubufasha bwatuma ajya kuvurirwa muri Morocco, ariko nyuma aza guhitamo kugana abavuzi gakondo, ari na bo bamukozeho rikaka none yagarutse mu myitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama.

Rwatubyaye yatunguranye agaragara kuri sitade Mumena aho Rayon sports ikorera imyitozo. Yaje yiteguye gutangira gukorana na bagenzi be nyamara amaze amezi atanu yose adakina umupira w’amaguru.

Uyu myugariro yatangiye imyitozo kandi ngo nyuma y’icyumweru azaba amaze gusubira mu bihe byiza ku buryo yanakina imikino y’igikombe cy’Agaciro Development Fund 2017 izatangira Tariki ya 9 Nzeri 2017.

JPEG - 99.4 kb
Nyuma y’imyitozo ye ku giti cye akurikirana iya bagenzi be yicaye hamwe

Rwatubyaye yabwiye Umuseke ko yafashe umwanzuro wo kugaruka mu myitozo kuko adashaka gutakaza umwanya ategereza kubagwa kandi atari vuba.

Ati “Nifuzaga kujya muri Maroc ariko ntabwo byakunze ko byihuta. Abaganga bambwiye ko kumara igihe kinini ntakora ari bibi ku mvune yanjye ya ‘meniscus’, ahubwo ibyiza ngo ni ugukora kuko hari ubwo ugira amahirwe gukora bigakomeza amavi imvune igakira bitabaye ngombwa kubagwa."

"Abatoza na bo baganiriye n’abaganga banyemerera gutangira gukora. Kuko maze iminsi ntakora biransaba nk’icyumweru nikorana, ariko nyuma yaho nzakorana na bagenzi banjye kandi ngaragare mu mikino. Uko niyumva njye meze neza nta kibazo.”

JPEG - 81.8 kb
Ngo azishima umunsi yongeye gukinana na Usengimana Faustin bakinanye muri APR FC

Uyu musore w’imyaka 22 yakomeje avuga ko hari benshi bamugiriye inama yo kwivuza mu bavuzi ba gakondo ko ari yo mpamvu benshi bakeka ko ari byo bitumye agaruka mu kibuga byihuse, ariko ngo ni ibuhuha kuko ngo akorana nabaganga b’inzobere mu kuvura imvune z’abakinnyi mu Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Shay Redding - 16/09/2017 saa 08:46

My partner and I absolutely love your blog and find many of your post's to be exactly what I'm looking for. Do you offer guest writers to write content in your case? I wouldn't mind creating a post or elaborating on a number of the subjects you write with regards to here. Again, awesome blog! Also visit my homepage :: [spa deaura 68 nguyễn du->http://spadeaura.blogspot.com]
Kanda hano umusubize

- 2/09/2017 saa 07:33

Ndankwishimiye Umusa
Kanda hano umusubize

- 31/08/2017 saa 06:15

Futu yomurwanda iyisezo izaryoha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X