Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese Rose Muhando wari utegerejwe i Kigali kuwa kabiri ageze he?

Nyuma y’uko hatangazwa amakuru y’uko umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana Rose Muhando kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Kanama 2017, aribube yasesekaye i Kigali, haribazwa aho urugendo rwahereye.


Rose Muhando uri mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ategerejwe mu Rwanda, aho yatumiwe mu gitaramo cy’ivugabutumwa cyateguwe n’Itorero Foursquare Gospel Church.

Kugeza ubu rero nta makuru y’uyu muhanzikazi aratangazwa niba koko urugendo rwe rukomeje cyangwa niba atakije nk’uko byagiye bikunda kuvugwa ko azaza mu Rwanda ariko amaso agahera mu kirere ndetse nyuma agasaba imbabazi abo yaba yatengushye.

Muhando yatumiwe mu gitaramo kizabera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi ahahoze hazwi nka KIE ku kibuga cy’umupira, kuva tariki ya 30 Kanama, 2017 kugeza tariki ya 2 Nzeri 2017 kuva saa kumi z’umugoroba.

Mu 2014, Muhando yatumiwe mu gitaramo cyabereye i Nyagatare aho yagombaga gutaramira kuva tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014 ariko abari bamutumiye bayobowe na Pasiteri Isaie Baho Uwihirwe ntibamuca iryera.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 yongeye gutumirwa mu giterane cy’Umunyamerika Jennifer Wilde cyabereye i Muhanga tariki 23-26 Nyakanga 2015, yishyurwa amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagiye.

Bishop Dr Masengo watumiye Rose Muhando afite icyizere ko azitabira iki giterane ashingiye ku biganiro bagiranye.

Yagize ati “Naramuganirije mu giterane mperuka gukora Mwanza twari kumwe. Icyo gihe ni bwo twatangiye kumusaba ko azaza. Tuvuganye, yatubwiye ko azaza ariko nanjye narakimubajije nti ko nkunze kumva abantu bavuga ko bagutumira ukemera hanyuma ntuze, ni iki cyamara impungenge ko uzaza.

Yakomeje agira ati "Impamvu nizeye ko azaza ni uko yambwiye ko akenshi kubera ko abantu bazi ko akunzwe indirimbo ze zizwi, hari abamukoresha nko kubamamariza bakamushyira ku byapa batavuganye, akisanga abantu bamubaza impamvu ataje mu giterane atabizi.”

Ku murongo wa Telefoni Imirasire yagerageje kuvugana na Bishop Dr Masengo ngo atubwire niba ko Rose Muhando yaba yaraye aje koko cyangwa niba umunsi wo kuza wigijwe inyuma, kimwe niba haba habayeho impinduka zituma atakije ariko ntiyashobora kwitaba.

Biteganyijwe ko Rose Muhando yari kugera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Silas Karuzi Gisimbawaga - 2/09/2017 saa 06:29

Nimpumyi Ziyoborwa Nizindi Mpumyi Ubbwambere Yakoroyinda Aja Mu Buroko Mumushimg Mwiki?
Kanda hano umusubize

bayayaro celestin - 1/09/2017 saa 02:13

Reka mbabwire bantu mukurikirana aba bahanzi ntimuzatangazwe nibyo kuko imana izabibaziza ,kd ihora ihoze frm BAYARO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

BIZUMUREMYI gaspard - 31/08/2017 saa 16:17

Arko mwagiye mwemerako natwe ko dufite abashoboye koko ,ubundise uriya munyamabi mwabonaga arizihe mbuto azaba aje kwerera Abanyarwanda koko.
Kanda hano umusubize

patrick - 31/08/2017 saa 05:55

NTABWO MADE IN RWANDA IRUBAHIRIZWA NEZA
Kanda hano umusubize

jean claude - 31/08/2017 saa 01:09

Uyu muhando yakunze kugaragarwaho no kutaba inyangamugayo surtout ku mafranga,barayamuha akayarya ntakore ibyo yemeye,ikindi kigaragaza ko atari inyangamugayo,nukuntu abyaragura abana badahuje ba se
Kanda hano umusubize

kotaniro - 31/08/2017 saa 00:07

Uyu muryi wamugo crack imisigi ya heroini niwabo TZD ntawucyimutumira mumateraniro amaze kubatera inshuro nyinshi ariko tu abanyarwanda reka bajye babita injiji wajinga. Mumuhaye ayo kujyana muri mugo nibura for 1 week ari high wapige nahela zawo hizo wanajireta wenyewe reka abereke ko uwabaswe namugo ntacyizere kwifaranga waba ucyimugirira kandi
Kanda hano umusubize

Dr Bugingo Michel - 30/08/2017 saa 15:09

Mwibanda cyane kuri vie privée yabantu mugatinya gutanza inkuru isi yose imaze kumenya kandi ari mwe muri kuri terrain
Kanda hano umusubize

Dr Bugingo Michel - 30/08/2017 saa 15:08

ariko mwagiye munatangaza inkuru zigezweho nkubu ntako muziko Diane Rwigara nabo mu muryango we bafunzwe na Polisi guhera ejo?
Kanda hano umusubize

Bgenge - 30/08/2017 saa 14:27

Nyine se ko wumva mwari mubizi ko Rose Muhando ari Umutapeur, mwari mwongeye kumutumira mumushakaho iki? Ese ubundi niyo aza kuza, yari kuzanira Abakristo ubuhe butumwa? Ariko ubundi kuki Abanyarwanda iteka mwumva ko ibintu bizajya bishyuha ari uko bijwemo n'abo hanze? Mu Rwanda tuhabuze Abaririmbyi beza bashobora gususurutsa ibiterane? Abo hanze na bo ntitubanze da! Ariko se Rose Muhando mumukundamo mbuto ki yazanira Abakristo? Cg nuko gusa asigaye ari umu Rasta? Akabyina yikwashagura uboshye uwahanzweho? Nari naragerageje gukunda indirimbo ze, ariko indirimbo "utamu wa Yesu" yo yatumye muzinukwa! Pu ... Naramuka aje muri icyo giterane, tuzajya mu mihanda!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X