Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mukeshabatware uzwiho ubuhanga mu kwamamaza yiyise Ikimenyabose kurusha umuravumba

Umukeshabatware Dismas wamamaye ubwo yamamazaga Imvaho Nshya no mu makinamico atandukanye, yiyemerera ko ari ikimenyabose kurusha umuravumba bitewe n’uko afite abafana benshi.

JPEG - 93.6 kb
Mukeshabatware Dismas uvuga ko azwi na bose

Mu kiganiro gica kuri Royal TV buri gitondo, Mukeshabatware ni we wari watumiwe ubwo umwanya wo kwakira ibitekerezo by’abafana ngo bamubaze cyangwa batange ibitekerezo, humvikanye uvuga ko yishimiye kumubona bwa mbere kuko atari amuzi.

Ibi byatumye uyu mugabo w’igikwerere atangara avuga ko bidashoboka ko hari utamuzi mu Rwanda kuko ngo umushyize hamwe n’umuravumba bakajya mu marushanwa yo kureba uzwi wasanga ari we abantu benshi bazi kuwurusha.

Yagize ati "Ntibishoboka, nta muntu utanzi muri iki gihugu, ubanza ushyize umuravumba hariya tukajya mu marushanwa (Competition) wankuramo (Umuravumba wampigika) biwugoye", bishatse kuvuga ko azwi kurusha umuravumba.

Muri icyo kiganiro, Mukeshabatware yagarutse kuri zimwe mu ikinamico yagiye akinamo, aho yibanze ku yitwa ’Mbirikanyi’ itazava mu mitwe ya benshi.

Aha yavuze ko yari agamije kwigisha abacamanza kujya aho ibyaha byabereye bakareka kwicara mu biro gusa.

Mukeshabatware uzwi ku mazina menshi nka Mbirikanyi, Bihemu na Shuni, yamamaye cyane mu kwamamaza, gukina mu makinamico atandukanye, avuga ko hari ibintu byinshi bamuhimbira bagamije kwiryohereza no guseka.

Hari nk’aho ngo yumvise bavuga ko yigeze guterwa n’abajura agatabaza abaturanyi bakanga guhurura, bibwira ko araye yitoza gukina ikinamico.

Mukeshabatware Dismas ni umugabo wubatse ufite abana barindwi. Yavutse mu mwaka wa 1950, avukira mu karere ka Nyaruguru. Kuri ubu ngo akomeje gushyira imbaraga mu bihangano bishya, aho yitegura gushyira hanze filime ivuga ku mateka y’u Rwanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eugène - 1/09/2017 saa 17:01

MUKESHABATWARE ndamukunda kubera udukoryo twe
Kanda hano umusubize

Inez - 31/08/2017 saa 09:34

I all the time emailed this blߋg post page to all my associates, for the reaѕon that if liкe to геad it then my friends will too. Feel free to visit my websіte ... [hang son a chau->http://luckypaint.vn/bo-ban-ghe-go-phong-khach-hien-dai-cho-khong-gian-dep/]
Kanda hano umusubize

alfa - 31/08/2017 saa 06:35

Mutubarize uwo musaza muti ko uri kugabanya umurego ni izabukuru cg ni competition. Ku ruhande rwanjye ndamwemera akina ibintu nka nyiracyo.
Kanda hano umusubize

Alena - 30/08/2017 saa 13:41

Link exchange is nothing else however it is οnly placing the other person's web site link on your paցe at proper place and other ρerson will also do same in favor of you. my site: [http://sonavis.vn/ban-ghe-go-chu-l-dep-va-tien-nghi-danh-cho-khong-gian->http://sonavis.vn/ban-ghe-go-chu-l-dep-va-tien-nghi-danh-cho-khong-gian/]
Kanda hano umusubize

Tiffany - 30/08/2017 saa 13:20

Some really select articles on this web site, saved to fav. Also visit my weblog; [tinchuyennganh.com->http://tinchuyennganh.com/mach-ban-3-loai-dieu-hoa-sam-sung-chinh-hang/]
Kanda hano umusubize

gasombe mamesa - 30/08/2017 saa 13:09

imirasire.com ntabanyamakuru bazi gutara amakuru mukigira muratubwira mukeshabatware mwabuze nujyakure aho ministiri mushya arahira uko yimikwi mukatugezaho amakuru numwana wiga muri primaire yatugezaho arutwa nayo macari yatugezagaho kuri radio dix nukuri
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X