Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Henry Jado wabaye umunyamakuru yashyizwe muri guverinoma nshya

Uwihanganye Jean de Dieu wari uzwi nka Henry Jado Uwihanganye wabaye umunyamakuru kuri Radio Salus na Radio 10 yashyizwe muri guverinoma nshya irahira kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama 2017.

Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, umwanya agiyeho nyuma y’igihe yari amaze n’ubundi akora akazi kajyanye n’ibikorwa remezo.

JPEG - 19.8 kb
Henry Jado ubwo aheruka kuyobora ibiganiro bya Rwanda Day mu Bwongereza

Uwihanganye Jean De Dieu cyangwa se Henri Jado Uwihanganye nk’uko benshi bamuzi, yamenyekanye cyane kuri Radio Salus mu biganiro nka Tukabyine, Salus Relax, Salus Top 10 n’ibindi, uyu mugabo kandi yakundwaga nk’umushyushyabirori (MC) ukomeye cyane mu birori bitandukanye, yigeze no kuyobora ibirori bya Rwanda Day byabereye mu Bwongereza ubwo yigagayo.

Nyuma yo kuva kuri Salus, Henri Jado yerekeje kuri Radio 10 mu kiganiro Ten Superstar ari na ho yavuye yerekeza mu Bwongereza, aho yari agiye gukomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

JPEG - 56.1 kb
Henry Jado agikora muri Radio 10

Nyuma yo kwitwara neza muri aya masomo ye, muri 2013 Henri Jado wari umwe mu banyarwanda batatu barangije muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, yaje no guhembwa muri 15 b’abahanga baharangije. Kuri ubu yari asanzwe akorera ikompanyi y’ubwubatsi yitwa NPD COTRACO.

Uwihanganye Jean De Dieu cyangwa se Henri Jado Uwihanganye nk’uko benshi bamuzi, asanzwe ari umugabo wubatse, akaba yaranashakanye n’umugore uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, uwo akaba ari Mukaseti Pacifique ariko benshi bazi nka Yvonne uzwi cyane nk’umukinnyi mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Yvonne; umukozi wo kwa Mugisha akaba n’inshuti ya Nadine.

Uretse ibyo kandi akina mu itorero Mashirika, akaba anazwi mu mushinga wa Girls Hub na NI NYAMPINGA. Uyu mugore we bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Christian - 2/09/2017 saa 09:07

Joseph Imana iguhe imigisha kandi ikongerere amavuta . Ibi uvuze niko kuri .
Kanda hano umusubize

KAGABO Joseph - 31/08/2017 saa 11:39

Tugomba KWIGA,nubwo twese tutagira AMAHIRWE amwe.Baravuga ko uyu Minister afite imyaka 30 gusa.Nukuvuga ko atangiye ubuzima neza.Icyo mwisabira gusa nuko yasoma Umubwiriza 12:1,aho imana isaba abantu bakiri bato "gushaka imana",aho kwibera mu byisi gusa.Imana idusaba gukora akazi gasanzwe kugirango tubeho,ariko kandi ikadusaba no kuyishaka tukayikorera.Iyo usomye muli Yohana 14:12,YESU yasabye Abakristu Nyakuri bose gukora umurimo wo Kubwiriza.Niyo mpamvu nanjye,kimwe n'abandi bose dusengana,nubwo dukora akandi kazi gasanzwe,dushaka umwanya tukajya mu nzira no mu ngo z'abantu tukabwiriza Ubwami bw'imana,kuko ari Itegeko ry'imana.Amashuli twize,agomba kudufasha mu murimo wo kubwiriza.Icyo dusabwa,ni kubanza kwiga Bible neza kugirango iduhindure,hanyuma tukajya kubwiriza.Uyu murimo dukora,ujyana ku buzima bw'iteka muli Paradizo,ndetse tukazazuka ku Munsi w'Imperuka uri hafi (Yohana 6:40).Ariko abahera mu byisi gusa (shuguri,kwishimisha,politike,etc...),ntibashake imana,ibafata nk'abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bityo ntabwo bazaba muli Paradizo.Niyo bapfuye,biba birangiye nta kuzuka.Gushaka ubuzima bw'iteka muli Paradizo,byatumye abantu benshi bareka akazi gasanzwe,bajya gukora umurimo wo Kubwiriza Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose.Ndetse n'aba Ministers niko babigenje.Urugero,Minister of Public Works wo muli El Salvador,witwa Baltazar PERLA yasezeye kuli President w'igihugu,ajya kubwiriza.Yali afite PHD ya Harvard University.Igihe tukiriho,tujye dushyira imbaraga mu gushaka cyane imana,kuko abibera mu byisi gusa batazabona ubuzima bw'iteka (1 Yohana 2:15-17).NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X