Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Yannick Mukunzi yateye umugongo APR FC asinyira Rayon Sports aguzwe miliyoni 12

Yannick Mukunzi, Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi yateye umugongo APR FC yari amazemo imyaka ine ayikinira, asinya amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports aguzwe miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ariko byabaye impamo ndetse inkuru yabaye kimomo, Yannick Mukunzi yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports ndetse ahita yerekwa abafana, anatangira imyitozo kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama 2017.

JPEG - 31.1 kb
Yannick Mukunzi yamaze kwambarara ubururu n’umweru

Yannick Mukunzi yari Umukinnyi wa APR FC kuva mu mpeshyi ya 2013, aho yafatanyiuje n’iyo kipe y’ingabo kwegukana ibikombe bitandukanye, birimo iby’amahoro bibiri, icya shampiyona inshuro ebyiri ndetse n’ibindi bitandukanye byagiye bikinirwa nk’icy’Umujyi wa Kigali.

Uyu musore yafashe icyemezo gutera umugongo APR FC yarimo imuha miliyoni 8 z’Amafaranga y’u Rwanda, yerekeza muri mukeba wayo Rayon Sports yamuhaye miliyoni 12, amakuru agera ku Imirasire akaba yavugaga ko yari yasabye iyo kipe y’ingabo miliyoni 20.

Yannick Mukunzi azerekwa abafana anahabwe nomero ku mugaragaro kuwa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri uyu mwaka, nyuma y’umukino Rayon Sports izakinamo na Villa SC yo muri Uganda, uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uwo munsi.

JPEG - 76.6 kb
Yannick Mukunzi yasinye imyaka ibiri (gapapu ijya gusa n’iyo APR FC yakoze Rayon Sports kuri Janot Witakenge cyangwa Bokota Labama)
JPEG - 70.7 kb
Yahise atangira imyitozo muri Rayon Sports nyuma y’igihe yari amaze yarabuze muri APR FC
JPEG - 183.1 kb
Yannick Mukunzi yambaraga nomero 6 muri APR FC
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 7/09/2017 saa 07:49

Nibyiza Yanike Amaze Gukura Agomba Gufata Umwanzuro Nkumuntu Wumugabo Azagire Amahirwe Meza Kandi Imana Izabanenawe Murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X