Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuri iki Cyumweru Jay Polly azasusurutsa abazasohokera mu kabyiniro ka Calvados

Umuraperi Jay Polly umaze kwandika izina muri Hip hop nyarwanda, ni we uzataramira abazasohokera mu kabyiniro ka Calvados nk’uko gasanzwe kamenyereweho gutumira abahanzi batandukanye b’ibyamamare.


Uyu muraperi biteganyijwe ko azahataramira kuri iki Cyumweru taliki 03 Nzeri 2017, aho hazaba hari na Poromosiyo idasanzwe kuko uzajya agura mutsig eshatu azajya ahabwa indi y’ubuntu.

Jay Polly azaboneraho kuririmbira abafana zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe hambere n’izigezweho zirimo na "Too much" aherutse gushyira hanze ikaba ifite n’amashusho ari ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko bimenyerewe muri Calvados haba hari n’aba DJs batandukanye babigize umwuga ndetse na Band ziba zabukereye ku buryo uhasohokeye aticwa n’irungu, dore ko icyo kurya n’icyo kunywa na byo biba bimeze neza kandi ku giciro gito.

Uretse abahanzi b’ibyamamare baba bataramira abakunzi babo, hari na serivise utasanga ahandi, kuko iyo ukihagera wakirwa mu buryo bwihariye nk’aho uba uri iwawe mu rugo.

Tubibutse ko kwinjira muri aka kabyiniro ari ubuntu, mu rwego rwo kurushaho gutanga serivice nziza no kurushaho kuzamura umuziki nyarwanda ngo abafana barebe umuhanzi wabo bakunda.

Ku bakunda imipira yaba iyo mu Rwanda cyangwa i Burayi, ntibahejwe kuko usanga hari televiziyo za rutura zigufasha kureba abakinnyi ukunda nk’uwibereye ku kibuga nyirizina.

Calvados iherereye i Remera mu migina imbere y’amarembo manini ya Stade Amahoro iruhande rwa Sports view hotel.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mawazo - 31/08/2017 saa 16:50

Yeweweeeeee!!!!!! Ko nshaka kujyayo ubu 4n zanjye ndazibitsahe koko, ngo uwo mu type asigaye ategura igitaramo cyo gupapuza abantu ama 4nes yabo
Kanda hano umusubize

pik - 1/09/2017 saa 06:06

reka gusevya mu star izina ryw riraremerey nyok
Kanda hano umusubize

Bushakwe Jacques - 1/09/2017 saa 06:25

Uri mawazo koko! unawaza tu, wumva ugomba gusebanya, ntabwo icyangugu twiba sha uzabaze neza
Kanda hano umusubize

- 2/09/2017 saa 07:23

Mujye mureba ibibareba niba jay yaribye twe sinbyo tutreba! Ubu wasanga aho Ubu bajwinubira warabarembeje! Jya ubanza wisuzume.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X