Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Illuminati yamaze guhabwa intebe kuri bamwe mu bapasiteri bo mu Rwanda “Pasiteri Antoine Rutayisire”

Pasiteri Antoine Rutayisire wo mu itorero rya EAR mu Rwanda yamaze kwerura ku mugaragaro ko mu Rwanda hari bamwe mu bapasiteri bayobotse Illuminati ndetse ko nawe hari itsinda ryamusabye kuba umuyoboke wa Illuminati.

Ikinyamakuru Umuryango kivuga ko Pasteur Antoine Rutayisire yavuze ko mu Rwanda hari amatsinda y’ abantu bashinzwe gushishikariza abandi kujya muri illuminati. Ayo arimo ayitwa ‘Freemasons’, ‘Rosicrucians’ na ‘Mahikari’.

GIF - 162.3 kb
Pasteur Antoine Rutayisire wemeza ko hari bamwe mu bapasitoro bayobotse Illuminatti

Yagize ati “Hariho muvoma zimwe na zimwe z’amayoberane, izo muvoma zinjiza abantu buri munsi. Ibyo ari byo byose uyu mugi wa Kigali wuzuyemo aba Rosicrucians benshi cyane rwose, sindi buvuge amazina , ngo kanaka na kanaka , ariko twagiye tuganira kenshi bakambwira bati ‘ rwose umuntu uzi ubwenge nkawe, aje akiga ibintu byacu yakongererwa imbaraga, yakongererwa ubushobozi.’”

Past. Rutayisire yanatangaje ukuntu bamwinginze ngo age muri Illuminati
Illuminani ni umuryango bivugwa ko ukoranirwamo n’ ibihangange bitandukanye ku Isi, ngo ugiye muri uyu muryango ahabwa imbaraga zituma atera imbere akagwiza ifaranga. Ngo hari nubwo asabwa gutamba umuntu akunda agapfa kugira ngo ibyo abigereweho.

Past. Rutayisire avuga ko Illuminati idapfa gufata umuntu uwo ariwe wese kuko ngo ifata umupasiteri ufite icyo azayimarira.

Hari bamwe mu bapasiteri bo mu Rwanda bamaze kuba abayoboke ba Illuminatti
Pasiteri Antoine ati: ” Byabaye kenshi si rimwe, si kabiri, si gatatu, kuko nakubwiye ko mfite n’abantu b’inshuti zanjye babibamo. Ntabwo binjiza abantu basanzwe kuko ni ibintu babwira umuntu ku giti cye , umwe kuri umwe.”

Yongeyeho ati :” Natangiye kubabona kera nkiri umwarimu muri Kaminuza ( Hagati ya 1982 na 1983) narababonye. Ndabizi n’abo twaganiriye ndabazi n’ibyo twaganiriye ndabizi. Nkiri umwarimu hari abo twaganiraga barimo, no mu mashuri yisumbuye hari abo twigishanyaga bari barimo, n’ubu hari n’abapasitoro nzi barimo. Abo nkubwira bari Abanyarwanda ntabwo bari abanyamahanga , kandi ndabazi baracyahari.”

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeza ko Aba Freemasons n’aba Rosicrucians bahari mu Rwanda , ngo ndetse hari n’igihe bakora inama zitandukanye mu mahoteli bakanabitangaza.

Ati: “Mu bihe byose nta gihe ntababonye , nta n’igihe ntahuye nabo. Bamaze kubimenya ko ndi intagondwa kuva aho nabereye Pasitoro nta n’umwe ndongera kubona. Haciye nk’imyaka irenga 10 ntawongera kubimbwira.”

Kenshi iyo abantu bumvise amakuru y’ibijyanye n’imbaraga z’umwijima n’udutsiko tw’ibanga tuzikoresha bakunze kubihakana, gusa ababibonye n’abamenye ababibamo , bahamya ko izi mbaraga zihari ndetse n’abazikoresha bahari , bityo bagasaba abantu kwikomeza ku Mana.

N’ubwo Pasteur Rutayisire avuga ko hari abapasiteri binjiye muri Illuminatti gusa yirinze gutangaza amazina y’abo azi baba bari muri Illuminati.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nyampinga - 11/11/2017 saa 04:27

Nimuhumure nyiri torero aribereye maso
Kanda hano umusubize

Mujyanama - 19/10/2017 saa 08:57

Gukunda impiya n'umuzi w'ibyahaha byose nta gisigaye inyuma Yesu ati: "Mugire ubwenge nk'inzoka mube nk'inuma mwirinda amahugu" Ni byiza gukurikirana ibyo aba Pasitori batwigisha ariko kandi Umuntu wese ashyireho umwete wo kwisomera Bibiliya anasabe Imana ngo Mwuka wera amube hafi kugira ngo asobanukirwe. Iyi nzira y'Imana ntisaba Ubuhanga, Uburambe no gusoma ibitabo byinshi ahubwo igikenewe ni Mwuka wera kuko niwe Yesu yasigiye inshingano zo kutugereraho icyarimwe, akigisha abashaka kwiga, agasobanurira abashaka gusobanukirwa, akanatumenyesha ibyenda kuba adasize no kutwibutsa ibyo kristo yasize avuze.
Kanda hano umusubize

Mujyanama - 19/10/2017 saa 08:56

Gukunda impiya n'umuzi w'ibyahaha byose nta gisigaye inyuma Yesu ati: "Mugire ubwenge nk'inzoka mube nk'inuma mwirinda amahugu" Ni byiza gukurikirana ibyo aba Pasitori batwigisha ariko kandi Umuntu wese ashyireho umwete wo kwisomera Bibiliya anasabe Imana ngo Mwuka wera amube hafi kugira ngo asobanukirwe. Iyi nzira y'Imana ntisaba Ubuhanga, Uburambe no gusoma ibitabo byinshi ahubwo igikenewe ni Mwuka wera kuko niwe Yesu yasigiye inshingano zo kutugereraho icyarimwe, akigisha abashaka kwiga, agasobanurira abashaka gusobanukirwa, akanatumenyesha ibyenda kuba adasize no kutwibutsa ibyo kristo yasize avuze.
Kanda hano umusubize

Lona - 17/10/2017 saa 07:08

Thanks for sharing your thoughts on [thoát vị đĩa đệm có gây vô sinh không->http://thoatvidiademlung.com/thoat-vi-dia-dem-co-gay-vo-sinh-khong.html]. Regards
Kanda hano umusubize

Sung - 27/09/2017 saa 17:26

I quite like reading an article that will make men and women think. Also, thank you for allowing me to comment! Have a look at my page [vật lý trị liệu chữa thoát vị đĩa đệm cổ ->http://thoatvidiademlung.com/bai-tap-vat-ly-tri-lieu-chua-thoat-vi-dia-dem.html]
Kanda hano umusubize

Georgina - 16/09/2017 saa 07:13

What's up i am kavin, its my first time to commenting anywhere, when i read this piece of writing i thought i could also make comment due to this brilliant paragraph. Visit my page; [cute girl picture->http://www.cutegirl.co/]
Kanda hano umusubize

Jessie McCarthy - 10/09/2017 saa 06:03

24 year-old Insurance Investigator Rodger Franceschini from Camrose, has several hobbies including music-keyboard, [Pokeridn.Club->http://pokeridn.club/] and creating dollhouses. Is a travel freak and recently made a vacation in Archaeological Sites of the Island of Meroe.
Kanda hano umusubize

Muhizi Peter - 10/09/2017 saa 03:59

Niba abayoboye isi ari Abahanga, ukeka ko babuze Abahanga iwabo bakaza gushaka "abirabura" ngo bayobore isi? "Afurika" barayishuka nayo ikishuka! Illuminati nyayo muri Afurika yegeranya "abaswa" kuko "Imana yatoranyije ibintu byo mu isi, BIGARAGARA KO ARI UBUPFU, kugira ngo IKOZE ISONI ABANYABWENGE"? (Soma 1 Abakorinto 1:27)!
Kanda hano umusubize

nzovuyase innocent - 8/09/2017 saa 01:43

Ukurikije uruhare Catholic yagize muri Genocide yakorewe Abatutsi 1994,nibiriya ntawabihakana kuko ikigaragara n uko bakorera sekibi
Kanda hano umusubize

MUNYANEZA - 11/09/2017 saa 03:40

Innocent, wowe se waba ukorera Imana nyamana, wishinja abandi ibyo udahagazeho kuko nawe ubwo uguye mu mutego wa sekibi uwonguwo uvuga.
Kanda hano umusubize

postor Robert - 3/10/2017 saa 08:35

we aravuga ibyo azi neza!!! nawe vuga ibyo uzi
Kanda hano umusubize

Betsey Slapoffski - 7/09/2017 saa 10:11

If you are going for most excellent contents like I do, only go to see this web site everyday for the reason that it gives feature contents, thanks My blog post [http://thoatvidiademlung.com/ngai-cuu-chua-thoat-vi-dia-dem.html->http://www.tc.faa.gov/content/leaving.asp?extlink=http://thoatvidiademlung.com/ngai-cuu-chua-thoat-vi-dia-dem.html]
Kanda hano umusubize

Boss - 4/09/2017 saa 10:04

Nanjye hari uwansabye ko nakwinjira muri Rose croix. Burya nayo ni Branch ya illuminatti? Ko nabonye website yabo bavuga ibintu by'ubwenge se? Munsobanurire! Iyitwa Rotary Club yo bite? Muduhe amakuru neza!
Kanda hano umusubize

- 4/09/2017 saa 17:07

WAKEKAGA SE KO ARI IBY'ABASWA?!! ABANTU BAYOBOYE ISI URUMVA ARI ABASWA?
Kanda hano umusubize

**** - 3/09/2017 saa 17:22

Pasiteri nawendamukemanga kuko ku ifoto Ikiganza cyenda gikoze ikimenyetso cya Illuminati "666"👌
Kanda hano umusubize

David - 3/09/2017 saa 02:36

Bakristo bene Data buriwese nakomere kuyoyamenye kuko iyiminsi turimo iyo urebye igaragara nkiyanyuma, icyonababwira cyukuri niki; umugaturika nakomeze abewe, umu ADPR nakomeze abewe, umudive nawe akomeze abewe, umwisiramu na agume mumwanyawe, numuporo nawe agume mumwanyawe, numumetodiste agume kubawe, e.t.c NB;gusa ikirutabyose nuko buriwese yajyagusenga asenga Imana ye ntawundi akurikiye mu idini kuko ntadini rizabura umugeni.
Kanda hano umusubize

Ruvuzo - 3/09/2017 saa 11:54

Abantu bakwiriye gukurikira Imana gusa amadini mukayareka. Naho ibyo bindi bya Illuminati, francmaçon, rosecroix, mahikari, n'ibindi mubyihorere. Ubishaka azabijyemo, ikiza ni uko ntawe bafata ku ngufu. Ubundi se ayo madini yose si ayaje ava hanze, hari iryaremewe ino? Ahubwo abanyamakuru bazadukurikiranire batumenyere ko bariya na bo bemera Imana.
Kanda hano umusubize

Ruvuzo - 3/09/2017 saa 11:54

Abantu bakwiriye gukurikira Imana gusa amadini mukayareka. Naho ibyo bindi bya Illuminati, francmaçon, rosecroix, mahikari, n'ibindi mubyihorere. Ubishaka azabijyemo, ikiza ni uko ntawe bafata ku ngufu. Ubundi se ayo madini yose si ayaje ava hanze, hari iryaremewe ino? Ahubwo abanyamakuru bazadukurikiranire batumenyere ko bariya na bo bemera Imana.
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 3/09/2017 saa 18:17

Muvandimwe, Birashoboka ko utari illuminati , ariko IMVUGO ukoresheje hano, Ni INYIGISHO YA ILLUMINATI 100%. Uyu muryango umaze gucengeza inyigisho z'UBUYOBE, wifashishije ABASHUMBA GITO wamaze kwigarurira. Inyigisho ya ililuminati yerekeye AMADINI , ni iyi « BYOSE NI UKURI, nta kinyoma kibaho mu myizerere, Imyizerere YOSE NI UKURI.» KURI ILLUMINATI, amagambo dusoma muri Yoh.14:6: «YESU aramusubiza ati: " NINJYE NZIRA...", NI IKINYOMA. KURI ILLUMINATI, Yesu ntabwo ari we nzira WENYINE. Na Muhamadi ni inzira. Na Buddha ni inzira. Na Krishna ni inzira. Na Dagoni ni inzira. Na Bayali ni inzira. Na Ashitoreti ni inzira. Na Beliyali ni inzira. Na Arutemisi ni inzira. Na Ryangombe, na Nyabingi ni inzira. Iyi nyigisho y'ikinyoma ya illuminati YAMAZE GUCENGERA MU BANTU BENSHI CYANE. Yemwe Bwoko bw'Imana mugifite amatwi yo kumva: UKURI NI UKU: YESU NI WE NZIRA...KANDI WENYINE. UTANYUZE KURI WE ( Through him) NTASHOBORA KUGERA KURI DATA.
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 4/09/2017 saa 07:40

AHA NASUBIZAGA umuvandimwe DAVID.
Kanda hano umusubize

Mfitimana - 28/10/2017 saa 09:34

Urakoze cyane uvuze ukuri Imana iguhe umugisha wowe UMUWIGISHA WA YESU
Kanda hano umusubize

theogene Twahirwa - 2/09/2017 saa 18:19

Bavandimwe byari byiza cyane kubwirwa izo nkuru ariko simpamanya na Rutayisire cyane ko avuga mbere yintambara kdi nabwo iyo miryango yose nipfa gufata abantu bose kwigisha kaminuza urumuvuga butumwa sibyo bituma umuntu aba icyamamare kdi abavuga kumadini yinzaduka mubanze murebe igihe bamurambagirije ko bayimushyiremo Byari byiza kumenya nibande avuga naho ibindi mbona ari imitwe kgo abantu bumve ko yamamaye kko nibafata abantu batamaze kwamamara
Kanda hano umusubize

Mfitimana - 28/10/2017 saa 09:45

Ntabwo bafata umuntu wabaye icyamamare gusa bashobora nogufata umwana babonamo ko afite ubwenge budasanzwe bakajya bamwishyuri amashuri agakura ari igikoresho cyabo kdi icyo nababwira nuko mu Rwanda bahamaze igihe kinini cyane ndetse bahafite ibigo by'amashuri byinshi kdi bifite aho bihuriye na Gaturika.
Kanda hano umusubize

UKULI - 2/09/2017 saa 09:59

Pasiteri RUTAYISIRE ni umusaza w'inararibonye kandi urebana ibintu ubushishozi. Ibyo avuga si amatiku ahubwo ni uburyo bwo gukebura ababa bafite agatima karehareha.
Kanda hano umusubize

fifi - 15/09/2017 saa 09:46

mukomere mushikame
Kanda hano umusubize

Israel - 2/09/2017 saa 06:28

Ntacyo Bible itavuze muri ibyo kuko n'u Rwanda ruri mu isi kandi abantu ba shitani ntaho bahejejwe uretse mu ijuru. Soma 2 Tesaloniki 2: 5-12 uramenya ukuri kuri ibyo. Umurongo wa 9 uravuga ngo"Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani gufite ibimenyetso n'imbaraga,n'ibitangaza by'ibinyoma n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe". None se ayo madini yanyu icyo abigisha ni iki usibye kubakundisha ibyisi mu buhanuzi n'ibitangaza by'ibinyoma ngo muhawe amazu, amamodoka, abagabo na za visa zo muri USA nkaho + 325,000,000 zituye USA zose byasabye ibitangaza! Yohana yaje abwira abantu ngo batunganye inzira z'Uwiteka, bihane ibyaha byabo. Yesu aje ati"Mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo ibindi muzabyongererwa".Yohana intumwa ati "Ntimugakunde ibyisi cyangwa ibiri mu isi, umuntu nakunda ibyisi gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we! 1Yohana 2:15". Ikindi mushaka kumenya ni iki aba satani ntimubabona muri ayo madini ari ashaje ari inzaduka?Muyoborwe n'Umwuka wera nibwo mutazagwa muri iyo mitego y'abakozi ba shitani buzuye amadini.
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 4/09/2017 saa 07:49

AMEN, AMEN, kandi AMEN. Mwenedata Israel, Imana iguhe umugisha, Kandi ndakwifuriza gukomeza muri iyi nzira, Kuko " nturi kure y'ubwami bw'Imana"
Kanda hano umusubize

bajyinama j.bosco - 8/09/2017 saa 09:14

Israel muvandimwe,ndagushimiye rwose ,Uwiteka ahimbazwe kuberako yaduhaye intwro icyaye kandi iboneye ariyo JAMBO nkuko ubutibwiye abanu dukwiye kuyoborwa nayo nibwo tutazashukwa n'ibihenda ubugingo byo muri iyiminsi.Thank you,Brother God bless you!
Kanda hano umusubize

- 5/10/2017 saa 07:24

Rata wowe uvugishije ukuli Imana twizeye niyo iza twigisha inzira dukwiye kunyuramo
Kanda hano umusubize

Mfitimana - 28/10/2017 saa 11:41

Imana iguhe umugisha nawe uvuze ukuri
Kanda hano umusubize

gaby - 2/09/2017 saa 06:18

pastor va mumatiku ukore umutimo wi Imana niba ueushoboye nonese haruwagutumye kubarura abari muri illuminati nonese impano yawe yaba imaziki niba udashoboye kubahindura abakirustu ibyo namatiku mabi
Kanda hano umusubize

Akimana - 17/10/2017 saa 15:59

Wowe witwa Gaby,ibyo ndumva ntacyo byakagutwaye kko ntacyo yavuze kirimo amatiku.Aravuga ibyabaye kdi yiboneye.Cg nibimwe bavuga ngo ukuri kuraryana! Tujye tuba abantu bafite uburere.
Kanda hano umusubize

NSHIMIYE JHN - 2/09/2017 saa 04:32

NABABONANTE ABOBA RUMINATI
Kanda hano umusubize

Emanuel - 1/09/2017 saa 21:17

Logo, os seus lucros vão aumentar notavelmente. Olhe a meu homepage ... [laser capilar para queda de cabelo preço->http://Bbs.cnphotos.net/space-uid-1070036.html]
Kanda hano umusubize

Robert - 1/09/2017 saa 18:42

Amayoberane n' ibimenyetso bigaragaza ko isi igiye kurangira biraboneka , None Bakristo ndabasabye buri wese akomeze icyo yamenye , kuko Satanic azerera nk' intare yivuga arashaka uwo acoshomera, none ufite inkota ebyiri ahe udafite n' imwe, dutware intwaro zose zumucyo , duhore twiteguye kuko umwami Yesu ari bugufi, Mbifurije gukomera no gushikama mumwami Wacu Yesu Kristo, uwiteka aturagire ( Imana ibarinde ).
Kanda hano umusubize

Ibanga Felicien - 1/09/2017 saa 15:18

Roho Mutagatifu ari gushyira ahagaragara amabanga amwe namwe ya shitani, ngo ufite amaso arebe, n'ufite amatwi yumva yumve. Mube mu madini, ariko mutubatse kuri yo. Ahubwo mushimikire gushakashaka icyo Imana ishaka, munyuze mu Ijambo ryayo. Kubana nayo rero, ntabwo ari umwihariko wa runaka na nyiranaka, ngo wowe ntabwo yakwakira ukuri ko mu mutima wawe ! Muvane ibyiringiro ku bantu, kuko abenshi bitambitse imbere y'intama, bituma zitakireba Yesu wazibambiwe. Muzababwirwa nuko bashaka kwifatira imitima yanyu, ngo abe aribo munyuraho, ngo nibo Imana yanyujijemo imigisha yanyu yose ! Bityo bakabaka ibintu bidashoboka cg conditions ubona ari uburetwa, ngo babohore ibyawe !! Mbega ubuswa ! Mbega ubuyobe ! Mwisomere Bible, Umwuka w'Imana uzabigisha igikwiriye n'uko mwifata imbere y'izo ntumwa za shitani.
Kanda hano umusubize

Jeanna - 1/09/2017 saa 14:39

Thank you for every other magnificent article. The place else may just anybody get that kind of information in such an ideal method of writing? I've a presentation next week, and I am on the search for such information. Feel free to surf to my website :: [ban nha pho quan 1 gia re->http://vadoland.com.vn/nha-dat/can-ban/nha-rieng/h132/quan-1.html]
Kanda hano umusubize

- 2/09/2017 saa 12:59

Mubareke nabo bakore
Kanda hano umusubize

- 1/09/2017 saa 14:02

Imana yamahoro ibiteho gusabenedata turimumisiyinyongezo nkiyabokubwanowasi nzimpamvumu datinyangomwihane
Kanda hano umusubize

mahoro - 1/09/2017 saa 12:33

Njye ndunva inkuru nkizi ziba zidafite nibimenyetso bifatika sinziza cyane iyo zivuzwe numuntu wumuvugabutumwa,byatera benshi abantu benshi urijijo.
Kanda hano umusubize

vugukuri - 2/09/2017 saa 02:39

Ubwo se ibimenyetso bindi ushaka ni ibihe ko mutinda kwemera bikazabakoraho.Niba ushaka ibindi hamaga Past Rutayisire.Ushobora ahubwo kuba uri umuyoboke wayo ukaba utinya ko yakumenera amabanga.
Kanda hano umusubize

vugukuri - 1/09/2017 saa 12:16

Iyi illiminatti ibaho turabizi kandi yamaze no kwigarurira benshi mu banyamadini.Ibyera byose ntabwo ari amata. .
Kanda hano umusubize

vugukuri - 1/09/2017 saa 12:16

Iyi illiminatti ibaho turabizi kandi yamaze no kwigarurira benshi mu banyamadini.Ibyera byose ntabwo ari amata. .
Kanda hano umusubize

munezero - 1/09/2017 saa 11:40

Ahubwo se ko Rutayisire Antoine yitanguranyijwe akavuga abo bagenzi be kandi nawe yarabaye umuyoboke wa Illuminati kuva kera arimo kujijisha kandi Imana izabarimbura bose
Kanda hano umusubize

uwamaliya - 1/09/2017 saa 12:22

Ahubwo se ko numva ngo iyo ubivuyemo cg ukabatunga agatoki baraguhitana ubu ntiyikozeho? Cyeretse wa mugani niba nawe ayirimo akaba ari amayeri bakoresheje yo kutumenyesha ko yafunguye amashami mu Rwanda kugirango ba mutima mucye bayiyoboke kuko bagira amayeri menshi cyane?
Kanda hano umusubize

- 1/09/2017 saa 18:06

Nyine ubwo kuba atinyutse akabivuga nuko ntabyabamo.Imana iduhe ubwenge,is I igeze kumusozo irimbuka.
Kanda hano umusubize

vugukuri - 2/09/2017 saa 02:47

Kuba hano iwacu illuminati ihakorera dusanzwe tubizi.Ahubwo Imana Ihagurukije Rutayisire ngo yemeze ababishidikanyagaho kandi Imana Imwongere imbaraga zo guhangana n'aba ba illuminatistes dore ko ari benshi kandi bakomeye Gusa akomeze abe ku ruhande rw'Imana nta mubisha.
Kanda hano umusubize

JOSSON - 2/09/2017 saa 00:48

ISI IGEZE KURE AHUBWO BURIWESE NABE MASO YITEGURE.
Kanda hano umusubize

vugukuri - 2/09/2017 saa 02:41

Niba nawe ubifitiye gihamya bitubwire n'aho ubundi kwaba ari ugusebanya kandi si byiza.None se mwayibanyemo?
Kanda hano umusubize

Turikumwe - 2/09/2017 saa 04:12

Ntamazina y'abantu yavuze kdi ntugace imanza umucamanza ni kristo
Kanda hano umusubize

Inzobere - 1/09/2017 saa 07:46

Nakundaga Antoine ntarabona ukuntu yitangiye umurimo w'Imana akaba arwanya ikibi ku mugaragaro.Mana yanjye udufashe tutazatwarwa n'abo ba pastors tutabizi.Nari naravuye mu Paroso ariko reka mbasubiremo ku mugaragaro,amadini y'INZADUKA NYASEZEYEHO KU MUGARAGARO.
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO. - 1/09/2017 saa 10:22

Ubwirwa n'iki se ko abandi ba Pastors bo mu ba poroso batemeye kujyamo? Wumvise se avuga ko bagenzi be bo mu Giporoso BABYANZE BOSE? Abacyiruka inyuma y'amadini mufite akaga. Muziruka, muzagwa ruhabo ngo murahunga illuminati, kandi mutazi aho iri naho itari. Njye ntaho nzahurira nayo ngo inyobore, inyobye. Wenda izanyica, ariko ntizanyobya kuko ayo madini yose nayateye umugongo. NDI MURI YESU KANDI NDANYUZWE RWOSE.
Kanda hano umusubize

Fiston - 2/09/2017 saa 10:33

Muri Yesu gumamo rata ibindi byose birashira
Kanda hano umusubize

Daniel - 7/09/2017 saa 05:12

Nshuti Yanjye niba koko wumva umutima wawe ushaka Imana uzayibona. Pfulkama usenge uyisaba ikwereke aho ukwiriye kujya uteranira. Nabandi nifuza kumenya ukuri ba bigenze batyo, nkubwiye NGO ahari ukuri ni aha wakumvako ndi kukubwira ibitekerezo byanjye ariko muri YESAYA 8: 20 ( musa nge AMATEGEKO n'ibiyahamya nibata vuga ibihwanye n'iryo Jambo ntamuseke uzabatambikira"amategeko n'ISABATO ntabwo iba ivuyemo" ) Ushishoze neza , uza some Igitabo cyitwa INTAMBARA IKOMEYE uzasangamo byinshi usobanukirwe nibirikuba ndetse n'ibyenda kuba. Urakoze Umwuka akore umurimo we!
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 7/09/2017 saa 10:41

Ku muvandimwe DANIYELI. Soma Abaheb.7:12 hanyuma UDUSOBANURIRE twumve.
Kanda hano umusubize

- 1/09/2017 saa 07:36

nugusenga cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X