Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

The Ben ntiyemera ko yisize Mukorogo ngo ahinduke inzobe

Umuririmbyi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin[The Ben] ukorera umuziki muri Amerika yaraye atangaje ko atigeze akoresha mukorogo(guhindura uruhu rwe akaba inzobe), ariko yemera ku mugaragaro ko yahinduye amavuta yisigaga mbere akiri mu Rwanda.

The Ben kuri ubu uri mu Rwanda waje mu ntangiro za Kanama 2017 mu gitaramo cya ‘Kwita Izina Dinner’ cyabaye kuwa 26 kanama 2017, yatangaje ko atigeze yisiga mukororgo nk’uko benshi babikeka.

JPEG - 41.3 kb
The Ben mbere y’uko ajya muri Amerika ni uku yasaga

Ikinyamakuru Imirasire giherutse inkuru ivuga ko Meddy ari muri bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki muri Amerika batigeze bihindura uruhu ngo babe inzobe. Muri iyi nkuru cyatunze urutoki umuhanzi The Ben na Princess Priscilla .

Nyuma y’iyi nkuru umuhanzi The Ben yatangarije abanyamakuru ko atigeze ahindura uruhu rwe ariko yemera ko akigera muri Amerika yahinduye amavuta yisigaga.

The Ben mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko atisize mukorogo[atitukuje] ndetse yemeza ko ari ukubera ikirere cyo muri Amerika atari amenyereye ndetse no kuba yaragezeyo agahindura amavuta ntakomeze kwisiga ayo yari asanzwe akoresha akiri mu Rwanda .

Ati”Mu Rwanda hatandukanye no muri Amerika rero nagezeyo kubera ikirere ntari menyereye uruhu rwanjye rurahinduka, ikindi kandi byatewe n’amavuta nisize nkigerayo nayo yahise atuma mpinduka ariko si uko nayisize ngamije kwitukuza nk’uko benshi mu bakunzi banjye babitekereza.”

Kwisiga mukorogo nk’uko benshi babivuga byakomeje gushinjwa bamwe mu bazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda, bamwe bavuga ko abantu babivuga baba babeshya kubera ko uko umuntu agenda agira ubuzima bwiza ari nako agira uruhu rutandukana n’urwo yari afite mu minsi yo hambere.

Abandi bakavuga ko biterwa na camera z’ubu zitandukanye n’iza kera zitari zifite ubushobozi bwo gukesha amafoto no kugaragaza ubwiza bwihariye bw’uwafotowe.

JPEG - 65.9 kb
The Ben uri muri Amerika ubu

The Ben yerekeje muri Amerika mu mwaka wa 2010, aho yari agiye gutaramira abanyarwanda baba mu mahanga agaherayo ndetse akongera kugaruka mu mwaka ushize wa 2016[yagarutse hashize myaka 6], yari aje mu gitaramo cyabaye kuwa 1 mutarama 2017 cya East Africa Party, cyabaye icy’amateka kubera ubwitabire bw’abakunzi b’uyu muhanzi.

Uyu muhanzi akigera mu Rwanda benshi batangajwe no kubona yarahinduye uruhu ndetse akaba asigaye yaratamuye inzobe kandi yaravuye mu Rwanda ari umusore w’imibiri yombi. Ataraza benshi bamubonaga ku mbuga nkoranyambaga bakagira ngo n’ibyamafoto.

Havuzwe byinshi uyu musore akigera mu Rwanda ndetse benshi bagaragaza ko uyu musore yisize mukorogo, ndetse bagahamya ko nta kabuza yabikoze akigera muri Amerika.

Abakurikirana iby’imyidagaduro kandi bongeye guhamya ko uyu musore yitukuje ubwo Meddy bagendeye rimwe yagarukaga mu Rwanda kuwa 26 kanama 2017, Meddy agera i Kigali yagaragaye agifite isura yirabura nk’iyo yagiye afite muri 2010 ubwo yerekezaga muri Amerika.

Kanda munsi kuri iyi link usome inkuru yabanjirije iyi

http://imirasire.com/spip.php?article32687

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rukundo eugen - 22/09/2017 saa 16:02

Wigize umuzungu kugahato
Kanda hano umusubize

rukundo eugen - 22/09/2017 saa 15:59

Ese peee dutaye umuco nyarwanda? Ko meddy atitukuje nimukange uruhu rwanyu
Kanda hano umusubize

RAZ - 5/09/2017 saa 04:45

ARK NIWE WAMBERE MUBONYE GET SERIOUS THE GUY IS BLEESSED MUMUVUGE MUMULEKE HE WILL RAISE OUR FLAG IN MUSIC GOOOOOOO THE BEN UR BLESSED ICO TULEBA NI TALENT IKULIMO IBINDI LET PEOPLE TALK NEVER MIND
Kanda hano umusubize

masengesho - 5/09/2017 saa 04:10

Money talks
Kanda hano umusubize

masengesho - 5/09/2017 saa 04:08

Money talks
Kanda hano umusubize

Pantekote - 3/09/2017 saa 17:10

THEBEN NUBURENGANZIRABWE KUBA UMWIRABURA KUBA UMUZUNGU IBYO NI IBYE NIMUMUREKE
Kanda hano umusubize

liana - 3/09/2017 saa 15:01

umva ibyavugwa byose abakunzi ba the Ben tuzakomeza kumushyigikira
Kanda hano umusubize

Teddy - 2/09/2017 saa 10:59

Nicyo nkundira Meddy.ni Umuntu w'umugabo.ni nawe handsome .
Kanda hano umusubize

kk - 2/09/2017 saa 08:27

wangu natwe tuba hanze, ariko wowe warakabije ! ntakiza nk'ubwiza bw'umwimerere. We love you
Kanda hano umusubize

Amina - 2/09/2017 saa 08:24

Erega ikirere cyahariya kirahindura kubera hakonja cyane umuntu aratukura kdi atisize gusa imibiri yabantu sikimwe Hari uhaba ntahinduke Hari nabahinduka
Kanda hano umusubize

Madiba - 3/09/2017 saa 14:41

Ahantu hakonja siho hahindura inzobe gusa, bibaye byo abo mu Kinigi cyangwa Kabatwa bose bari kuba abazungu.
Kanda hano umusubize

sano - 4/09/2017 saa 15:58

Reka barababeshya ikirere cya hano ntabwo gihindura uruhu.
Kanda hano umusubize

Mutuyeyesu jean paul - 5/09/2017 saa 07:35

ndabona warihindiyepe umuzungu ndakwemerape!!
Kanda hano umusubize

Mutuyeyesu jean paul - 5/09/2017 saa 07:43

urateganya gusubirayo ryari?
Kanda hano umusubize

Amina - 2/09/2017 saa 08:24

Erega ikirere cyahariya kirahindura kubera hakonja cyane umuntu aratukura kdi atisize gusa imibiri yabantu sikimwe Hari uhaba ntahinduke Hari nabahinduka
Kanda hano umusubize

Jimmy - 1/09/2017 saa 17:49

ndanga urugambo njyewe rwose.mwamuretse se mwabantumw??
Kanda hano umusubize

by joy - 1/09/2017 saa 15:59

Mbere arigikara nibwo yari umugabo mwiza yarafite igikara cyiza none ubu ?????wapi
Kanda hano umusubize

Simon - 1/09/2017 saa 15:50

Icyorezo cyatwye mu Rwanda rwacu nukuri birakabije aba bashiki bacu rwose mutubabarire pe misige aho aba nyamakurukazi, aba pasiterikazi, abazunguzayikazi..... Police nibijyemo ifate abacuruza aya mavuta rwose muri bis iyo izuba ribakubiseho basohora odeur y'ibishanga sina ocean basi nukiri bahita banuka
Kanda hano umusubize

rwanda - 1/09/2017 saa 13:36

singirango Michel Jackson ajya kwicwa na canser y'uruhu byatewe no kwihindura ?
Kanda hano umusubize

Nyindo - 1/09/2017 saa 12:33

Ni Odeur y'ikirere cya amerika yikundiye, na odeur yandi mavuta yahasanze. Mumuveho.
Kanda hano umusubize

Kayitare Rubega Rogers - 1/09/2017 saa 12:27

The Ben yibeshya abakunzi be ahubwo nababwize ukuri kuko nuburengazira bwe kwitukuza kdi buri muntu agira ibyo akunda
Kanda hano umusubize

Rasta - 1/09/2017 saa 10:13

Byaba ari ikinyabupfura gike mvuze ko asigaye areba nka ka Marie josee ,ariko mvuze ko asigaye asekeje bwo sinaba mbeshye cyane
Kanda hano umusubize

BONJOUR - 4/09/2017 saa 05:08

Mukorogo yo yarayisize biragaragara. Gusa ntawe abeshya ahubwo aribeshya kuko ingaruka ntizizatinda kugaragara. Mu minsi mike araba afite amabara umuburi wose!! Mbese azaba afite madowadowa. Rwose jye kureba isura ye bingwa nabi cyane n'ubwo bitandeba !
Kanda hano umusubize

Gogo - 8/09/2017 saa 01:04

Arko sinzibyomurimo kuko buriwese akora ibimunogeye ubundise yababwiyeko mu Rwanda yari yarabuze nti mwatuma tutamukunda pe murebe ibibareba rata muhungu wacu sugire tukurinyuma
Kanda hano umusubize

BONJOUR - 4/09/2017 saa 05:08

Mukorogo yo yarayisize biragaragara. Gusa ntawe abeshya ahubwo aribeshya kuko ingaruka ntizizatinda kugaragara. Mu minsi mike araba afite amabara umuburi wose!! Mbese azaba afite madowadowa. Rwose jye kureba isura ye bingwa nabi cyane n'ubwo bitandeba !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X