Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

The Ben mu bise amazina abana b’Ingagi, umwe muri bo yiswe IMIRASIRE

Mugisha Benjamin, Umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi nka The Ben ni umwe mu bise izina abana b’ingangi, umwe muri bo yitwa IMIRASIRE, mu muhango Tuyishime Joshoua uzwi nka Jay Polly akaba umuraperi w’icyamamare mu Rwanda, yasusurukijemo abawitabiriye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017, intero yari imwe mu Rwanda hose, dore ko wari umunsi ukomeye n’ubwo ari ngarukamwaka, aho imbaga y’abantu yateraniye mu Kinigi ahabereye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 19, umuhango wanitabiriwe n’abakomeye barimo n’Umuherewe Howard Buffett wahoze ari umugabo wa Madonna, Umuhanzi w’Umunyamerikakazi.

JPEG - 258.7 kb
Perezida Kagame ni we wari Umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwita izina

Ingagi ziswe amazina ni izavutse hagati ya Mata 2016 na Mata 2017, harimo abana b’ingagi 14, ingagi enye zaturutse mu mashyamba n’izindi zirindwi ziyomoye ku miryango yazo.

Ubukerarugendo ni urwego rukomeye rwinjiriza u Rwanda amadovize, aho muri uyu mwaka rwitezweho kuzinjiza miliyoni $440, ni ukuvuga asaga 370.000.000.000 tugenekereje mu mafaranga y’u Rwanda, yose aturutse mu bukerarugendo.

Mbere y’uko Perezida Kagame wari Umushyitsi mukuru ahagera ngo umuhango nyiriziza utangire, Jay polly, umuhanzi nyarwanda umaze kuba icyamamare muri Hip hop, dore ko ari n’umwe mu begukanye igihembo cya PGGSS, yasusurukije abitabiriye Kwita Izina.

JPEG - 399.9 kb
Jay Polly yasusurukije imbaga mu ndirimbo ze zitandukanye
JPEG - 324.2 kb
Itahiwacu Bruce a.k.a Bruce Melody na we yasusurukije imbaga muri ’Twatoye twatsinze’

Ahagana saa sita ni bwo Umukuru w’igihugu Paul Kagame yasesekaye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, maze umuhango wo Kwita izina uratangira, aho mu bantu 19 bise amazina, hari harimo na The Ben, Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko wigaruriye imitima ya benshi kubera ubudasa mu bihangano bye.

Mu kwitza Izina, The Ben yari mu bita izina mu cyiciro cya gatatu, maze agezweho, ahita atangaza ko we umwana w’Ingagi amwise “Uruyange”.
Umunyamerika Justin Stevens na we yaje kugerwaho, maze atangaza ko umwana w’ingagi amwise ‘Imirasire’.

JPEG - 324.4 kb
Ubushize Urban Boyz yaherukaga kwegukana PGGSS hamwe na Butera Knowless bahagarariye abahanzi, ariko uyu mwaka ni Mugisha Benjamin a.k.a The Ben

Dore amazina yose yahawe abana b’ingagi:

1. Dr Tara Stoinski: Yise Ingagi ‘Macibiri’
2. Dr Olivier Nsengimana: Yise ingagi izina rya ‘Inyange’
3. Laurent Lamothe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti: Yise ingagi ‘Ikoranabuhanga’
4. Jean Kayihura: Yise ingagi ‘Mudahinyuka’
5. Patience Ozokwor: Yise ingagi ‘Inkesha’
6. Andrew Muir yise ingagi ‘ubudasa’
7. Winnie Kiiru yise ingagi ‘Arakaza’
8. Chloe Bello yise ingagi izina rya ‘Iyamarere’
9. Dr. Eberhard Fischer yise ingagi ‘Isuku’
10. Gisa Gakwisi yise ingagi ‘Urungano’
11. Justin Stevens yise izina ‘Imirasire’

12. Greg Bakunzi yise izina ingagi rya ‘Temberurwanda’
13. Joe MacDonald yise ingagi izina rya ‘Inkingi’
14. Thomas Schaefer yise izina rya ‘Nsanganira’
15. Dr. Nyinawamwiza Laetitia yise ingagi izina rya ‘Iriba’
16. Graham Ledger yise izina rya ‘Umuhoza’
17. Veronika Vařeková yise izina rya ‘Ubwiza’
18. The Ben yahaye ingagi izina rya ‘Uruyange’
19. Umuherwe Howard Buffett yahaye ingagi izina rya ‘Umutware’

JPEG - 116.7 kb
Gisa Gakwisi Didier w’imyaka 13 washushanyije Kigali Convention Centre mu ibumba, ingagi yayise ’Urungano’
JPEG - 324.4 kb
Ubushize Urban Boyz yaherukaga kwegukana PGGSS hamwe na Butera Knowless bahagarariye abahanzi, ariko uyu mwaka ni Mugisha Benjamin a.k.a The Ben
JPEG - 1.2 Mb
Madona, Umuhanzi usanzwe ukora n’ibikorwa by’urukundo byo kwita ku bana babayeho nabi muri Malawi, umugabo we yaje mu Kwita Izina mu Rwanda
JPEG - 399.9 kb
Jay Polly yasusurukije imbaga mu ndirimbo ze zitandukanye
JPEG - 209.3 kb
Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jiji - 22/09/2017 saa 00:39

ariko uru rubuga ntirugikora? ngo amakuru mashya 1.9.2017!!! Bye bye
Kanda hano umusubize

bora - 17/09/2017 saa 03:44

muduhe amakuru maxima
Kanda hano umusubize

Alexi - 13/09/2017 saa 14:18

jyembona byarabacanze cg mwarahombye.ntitwabimenya none.mwafunze.imiryango
Kanda hano umusubize

- 10/09/2017 saa 02:46

Nanjye in uko
Kanda hano umusubize

- 8/09/2017 saa 01:56

mugerageze mubukuru muhindure nonese ntamakuru agenzweho mufite inkuru irangiza icyumweru kweri
Kanda hano umusubize

Ngenzemake Vianney - 7/09/2017 saa 17:37

Muduhamakuru mashya kandagezweho abarihanze twabakundaga none wapi
Kanda hano umusubize

Ngenzemake Vianney - 7/09/2017 saa 17:34

Muduhe amakuru mashyashya nkuko byahora cyangwa mwashaje nabakundaga sinashoboraga kuryama ntagiye kurubuga none wapi mwisubireho
Kanda hano umusubize

nahaujis - 6/09/2017 saa 05:18

musigaye muri abanebwe nigute ikinyamakuru cyandika kimara iminsi 10 ntankuru nshya
Kanda hano umusubize

irankunda enock - 4/09/2017 saa 18:15

th ben numuntu wumugab turamwemera
Kanda hano umusubize

bb - 4/09/2017 saa 10:38

Amakuru ya ntakigenda gusa
Kanda hano umusubize

louange iratabara - 3/09/2017 saa 14:26

amakuru masha ko tutakiyaronka
Kanda hano umusubize

irankunda enock - 3/09/2017 saa 14:21

the ben numuntu wumugabo
Kanda hano umusubize

mukunzi - 2/09/2017 saa 08:59

nta makuru afatika mukitugezaho rwose njye sinajyaga nsiba gusura urubuga rwanyu, ariko ndabona mwarahinduye uburyo mwaduhaga amakuru, musigaye mwibera mu myidagaduro gusa. Nta makuru ya politike, nta kutugezaho amakuru yo mu karere, nta makuru mu bihugu bya Afurika, nta makuru yo hanze ya Afurika, nonese ubwo koko... Njye rwose mfashe umwanzuro wo kutazongera gusura uru rubuga na rimwe. Murabeho!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X