Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Queen Cha arahakana ibyo gukuramo inda yatewe na Producer Washington

Umuhanzikazi Queen Cha wamamaye cyane mu muziki nyarwanda wigeze gukorana indirimbo na Producer Washington ubarizwa mu gihugu cya Uganda yitwa Queen of Queens , kuri ubu ari gushinjwa na Producer Washington ko yaba yaramuteye inda yamuteye mu gihe bari bari gukorana iyo ndirimbo maze Queen Cha akayikuramo.

Mugemana Yvonne uzwi cyane nka Queen Cha arahakana ko nta nda ya Producer Washington yaba yarakuyemo.

JPEG - 40.3 kb
Uhereye ibumoso ni Queen Cha uteranye umugongo na Producer Washington

Ibi Queen Cha abitangaje nyuma y’aho bivugiwe ko Producer Washingon ari kumwishyuza umwana we nyuma yuko Queen Cha yari yaramubwiye ko atwite nyuma yuko bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Umwe mu nshuti za hafi za Producer Washington ndetse akaba n’umwe mu bagize umuryango we yabwiye Imirasire.com aho ko uyu mukobwa Queen Cha ubwo yazaga mu gihugu cya Uganda yaryamanye na Washington maze nyuma akaza kumuhamagara amubwira ko yaba atwite ariko Washington akaza kubura irengero ry’umwana yari yiteze kubyara.

Producer Washington byamuteye kubabara cyane maze aherako atangira kugenda abitangaza avuga ati: “umwana wanjye Queen Cha yambwiye ko antwitiye nabuze irengero rye pe”.

Producer yakomeje kugerageza nimero ya Queen Cha maze arayibura kuko nyuma yuko Queen Cha akuramo iyo nda yahise akuraho telephone yakoreshaa mbere.

Mu kiganiro Queen Cha yagiranye na Imirasire.com yavuze ko atemera na gato ibyatangajwe kuko ngo nta nda ygeze atwita ya Producer Washington.

Yabajijwe aho inkomoko yibi aho ishobora kuba yaraturutse maze avuga ko bikunze kubaho aho umukobwa akorana indirimbo n’umugabo cyangwa umusore hagatangira gutangazwa urukundo hagati yabo kandi biba ari ibinyoma.

JPEG - 68.4 kb
Queen Cha bivugwa ko ubwo yari Uganda yarebanaga akana mu jisho na Producer Washington

Icyakora Queen Cha agaragaza akababaro kenshi aho avuga ati: “ birambabaje cyane kuko njyewe nagiye mur Kampala hamwe na mubyara wanjye Safi tugiye kwizihiza isabukuru y’amavuko (Anniversaire)yanjye na Safi noneho kubera ko Safi yaraziranye nawe yahise apanga ko twakorana indirimbo na Washington kuko bari basanzwe baziranye bityo rero njyewe namenyanye nawe kubera akazi ntabwo naringiye gukundana nawe”.

Queen Cha yakomeje avuga ko icyari kimujyanye cyari anniversaire no gukorana indirimbo. Akaba yarabonanye na Producer Washington iminsi ibiri. Umunsi wa mbere biriwe bakora indirimbo mu majwi.

Bucyeye bahise bafata amashusho y’indirimbo bakoze bayarangije ahita afata indege agaruka mu Rwanda amashusho y’indirimbo aza kuyoherezwa nyuma amusanga i Kigali.

Queen Cha yakomeje avuga ko atishimira ayo magambo kubera ko ari kumusebya kandi ngo arengana kubera ko nta nda yigeze akuramo kandi ko nta bundi bushuti yigeze agirana na Washington ko icyamujyanye ari akazi gusa.

Kanda munsi kuri iyi link wirebere video y’indirimbo ya Queen Cha yakoranye na Producer Washington yavuzwe ko ariho Queen Cha yaterewe inda

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nshimiyimana bosco - 4/09/2017 saa 14:25

Nina bars him it eye akabayarayikuyemo yaba yarahemutse cyane pee
Kanda hano umusubize

Mugisha Ivan - 2/09/2017 saa 15:54

Ahaaa Nibyoroshye Gusa Mujye Mumenyako Ibihishwa Amaso Yabantu Bizagaragazwa Kumunsi Wamateka
Kanda hano umusubize

Niyodusenga Innocent - 2/09/2017 saa 12:19

Mureke mbabwire,niba umuntu ahakana ibyo atakoze nakazike,muramwegekaho inda nimwe mwayimuteye? mumureke niwe n'imana ye.Niba yarakoze icyaha imana izamuhana.
Kanda hano umusubize

- 2/09/2017 saa 09:24

ntimukinyonge harimo ubutumwa kurabo Bantu bihaye ububasha bwo gukoresha imibiri yabo ibyo itagenewe NGO nizabahanzi & nabastar
Kanda hano umusubize

Nigiyimana.Korode - 3/09/2017 saa 18:07

Niyviza.Kurivyuze Beshi.Barabikora Binyegeje.Ngo Ntibemenyekane.Ariko.Imana.Itarebenkabantu.Ntibura Uburyo.Ibiserura.Bamwe.Yahakanira.Kontavyakora.Bakabimenya.Sindabimwagirije Arikobeshi.Nuko Bakora.Ariko Tukabimenya
Kanda hano umusubize

emma - 2/09/2017 saa 09:21

izi ngirwa bahanzi zo murwanda twarambiwe ibintu bidakwiye umwari wurwanda & numuco nyarwanda barimo barayurogera urubyiruko Reba nkiyo video ikibuno mukirere mundebere noneho hajemo no kuryamana Nina byaranabaye umwari mwiza kuriya ntanatinya ko yarwara nindwara yamugeza kure iyo ugeze murwego two gutwita Niko uba wasambanye arahakana she inyungu uriya mugabo Nina ari numugabo simbizi niyihe nyungu afire cyane ko burya ntamunyamahanga ubeshya bikorwa nizi cakura ziyita abahanzi wagirango gukora muzika bibaha guhindura igihugu nka sodoma twahaze ubu ubusambanyi bukorwa nabo biyita abahanzi ngaho uburaya ibiyobyabwenge ahubwo pols nijya gufata abakoresha ibiyobyabwenge ijye ikora ingenzura kurabo bahanzi nibo babicuruza bakanabikorera pibricite nzaba ndora ntituranumva bari mwizo ngirwa bahanzi wafunzwe azira kunnywa doroge Mandi babifata kumumugaragaro
Kanda hano umusubize

Queen - 2/09/2017 saa 05:47

Niba yarayikuyemo bikurya he se?
Kanda hano umusubize

damour - 2/09/2017 saa 05:22

njye nibaza umunyamakuru wandika ibi kbs! ese ufite medical proof ibigaragaza? reka nkwigishe uko inkuru zitegurwa! urabanza ugakora ubusesenguzi ugakusanya ibimenyetso ukabona gutangaza inkuru!
Kanda hano umusubize

damour - 2/09/2017 saa 05:20

Ariko rero abanyamakuru namwe mujye mukora inkuru meakoreye ubucukumbuzi kabisa! aho bibera ikinyoma uravuze ngo QUEEN CHA akimara gukuramo iyo nda yahinduye numero! bigaragaza ko ubeshya kuko numero uyu mukobwa akoresha ntijya ihinduka ni 0788.....iteka! ntimugateze urubwa njye ndiwe wowe wanditse ibi wabisobanurira tu!!! mujye muba abanyamwuga!
Kanda hano umusubize

Ishimwe Joy - 1/09/2017 saa 18:54

Byose Imana Niyo Ibizi Pe! Ark Niba Yarayikuyemo Yagize Nabi.
Kanda hano umusubize

niyitanga - 1/09/2017 saa 14:43

Abahanzi baragowe ngaho ba king james ngo amarozi ba pedro soneone ngo amarozi ni ko kuba umustar ni ukwemera byose
Kanda hano umusubize

niyitanga - 1/09/2017 saa 14:43

Abahanzi baragowe ngaho ba king james ngo amarozi ba pedro soneone ngo amarozi ni ko kuba umustar ni ukwemera byose
Kanda hano umusubize

GATERA Joseph - 1/09/2017 saa 14:06

Aba ba STARS nta kindi biberamo,ni sex n'umuziki gusa.Biragaragara ko Queen Cha abeshya kuko nta nyungu Producer Washington yo guhimba ko yamuteye inda.Abagande bakunda cyane ubwiza bw'abanyarwandakazi.Nta kabuza bararyamanye.UBUSHAKASHATSI bwerekana ko Inda abagore n'abakobwa bakuramo buri mwaka,zirenga 100 millions.Bingana n'abaturage ba ETHIOPIA !!! Ubusambanyi buba bugamije KWISHIMISHA,mu gihe imana yaduhaye sex itubuza Gusambana. Nubwo abantu bakomeza gusuzugura imana,yashyizeho umunsi w'imperuka (Ibyakozwe 17:31),ubwo izica abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Abantu benshi,kimwe na Bible,bahamya ko iyo Mperuka iri hafi cyane,iyo urebye ibintu bibi cyane birimo kubera mu isi,bitabagaho kera.Aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amafranga,politics,kwishimisha,etc...imana idusaba gushaka ubwami bwayo buri hafi kuza,bukamenagura ubutegetsi bw'abantu (Daniel 2:44),kandi bukarimbura abantu bose batumvira imana,hagasigara gusa abantu bake bayumvira bazasigara mu isi izahinduka Paradizo (Imigani 2:21,22).Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo imana yanga,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo dutegereje (2 Petero 3:13).Queen CHA na producer Washington,kimwe na Billions z'abantu bakora ibyo imana itubuza,bagomba guhinduka,kugirango bazabeho iteka mu isi nshya cyangwa mu ijuru.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X