Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Jay Polly na Bruce Melody basusurukije abitabiriye ibirori byo kwita izina ingagi

Umuhanzi Jay Polly na mugenzi we Bruce Melody basusurukije abitabiriye ibirori byo kwita izina ingagi mu muhango wabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze.

JPEG - 78 kb
Jay Polly yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe

Jay Polly yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo imaze kwamamara yise "Too much" naho Bruce Melody aririmba indirimbo zabimburiwe niyo aherutse gusubiramo yise "Ntidukina" iherutse gukoreshwa n’abatari bake mu kwishimira itsinzi ya Perezida wa Repuburika.

JPEG - 79.7 kb
Bruce Melody

Ni ibiroiri byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeri, ku nshuro ya 13 mu Kinigi hari umuhango wo kwita amazina ingagi 19, zirimo abana b’ingagi 14, abagore b’ingagi bashya 4 n’umuryango umwe mushya.

Umuhanzi The Ben,ni umwe mu bitabiriye ibi birori nyuma y’igitaramo aherutse kuririmbamo cyabanzirizaga iki igikorwa nyirizina cyo kwita izina aho nawe yise ingagi izina rya "Uruyange"

JPEG - 163.4 kb
The Ben yise izina ingagi rya "Uruyange"

Uyu munsi ukomeye witabiriwe na Perezida Kagame n’abandi bashyitsi bakomeye baturutse mu bindi bihugu barimo n’umuherwe Howard G.

JPEG - 145.9 kb
Perezida Kagame yitabiriye ibi birori

Muri aka gace kabereyemo ibirori wasangaga abantu ari urujya n’uruza,hakaba hari hatamirijwe n’imitako itandukanye igaragaza ubwiza nyaburanga n’inyamaswa ziba muri iyo pariki y’ibirunga.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ihangane thodw - 4/09/2017 saa 14:33

Turabyisimiye kuntu abahanzi babyitwayema neza Cyane ahubwo mutubwire jely izina yise umwana wingagi murakoze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X