Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hashyizweho uburyo bwo korohereza abari bwitabire igitaramo Meddy aribukorere i Nyamata

Kuri uyu munsi nibwo umuhanzi Meddy aribukorere igiramo i Nyamata kiteguwe n’abatari bacye.Mu rwego rwo korohereza abari bukitabire hatangiye gushyirwaho imodoka ziri bubatware kugirango hataza kuba imbogamizi.


Ni igitaramo cy’amateka uyu muririmbyi aribuserukemo,nyuma y’imyaka irindwi yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Kuba hari ibihumbi by’abakunzi be bahigiye kumureba byatumye hashyirwaho imodoka zihariye zigomba kubageza i Nyamata aho ari bukorere icyo gitaramo.

Biteganyijwe ko aririmba mu gitaramo cya Mützig Beer Fest yatumiwemo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Nzeri 2017, kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata. Ni ijoro rigomba gususurutswa n’aba-Djs bakomeye mu Rwanda barimo Miller, Marnaud na Infinity.

UTC mu Mujyi rwagati, ku biro by’ubucuruzi bya Bralirwa biri kuri Sonatube, no kuri Stade Amahoro i Remera,niho biteganyijwe bisi(Bus) zitwara abajya i Nyamata ziri buhagurukire ahagana saa saba z’amanywa mu gihe abagaruka zizabatwara saa tanu z’ijoro.

Ngabo Medard(Meddy) yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, yakirwa n’abantu amagana bari bafite amatsiko yo kumubona nyuma y’imyaka irindwi yari amaze aba muri Amerika.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

emma - 3/09/2017 saa 12:20

ikibabaje Niko abiteguye gusanganira umwami bashobora kuzaba ari mbarwa birababaje medy mwifurije agakiza kimana mwizina RYA yeah
Kanda hano umusubize

- 3/09/2017 saa 03:21

nitwa nininahazwe aston nkaba mba mumuji wabujumbura . igitekerezo canje nuko gukunda umuntu mutaribubonane face to face bibabaza cane gose .meddy numuririmvyi nakunze cane kuva mu bwana bwanje na nubu ntawundi azapfa umucimbere muri jewe .meddy ndakwipfurije kuzaba rurangiranwa mu mateka yabahanzi bagiye babica bigacika aha kwisi yarurema .big ub meddy. uramvura mumisokoro yanje iyo numvise the news kuri wewe ndipfuza guzahura nawe nkabona arindoto zumusazi but wirambire cane muvandimwe mfise kumutima imana ikuje imbere mumuzika wawe kugirango uze ubona umusaruro mwiza.merci meddy good concert from nyamata.
Kanda hano umusubize

Mugisha Ivan - 2/09/2017 saa 15:41

Eee Naze Niwacu Arebe Uburwo Ubugesera Bwacu Busobanutse Jye Nuko Mba Kampala Nanjye Naribuze Kwihera Amaso Gusa Tuzasubira Niyonjyera Mboneraho Gusuhuza Abantu Biwacu Amahoro Ya Nyagasani Abane Namwe
Kanda hano umusubize

- 2/09/2017 saa 11:41

Meddy Turamukunda Ese Kwinjira Nangahe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X