Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nta gihindutse vubaha Abanyarwanda baratangira kumva indirimbo ya Samputu na Chameleone

Umuhanzi Samputu Jean paul yatangaje ko mu minsi ya vuba abakunzi b’umuziki nyarwanda bari butangire kumva indirimbo ye nshya yamaze gukorana n’icyamamare Chameleone umaze kubaka izina muri Afurika by’umwihariko akarere u Rwanda ruherereyemo.

Ibi byamenyekanye binyuze ku rukuta rwa Instagram rw’uyu mugabo,aho yatangaje ko ubu indirimbo yamaze gukorwa ariko ikaba itarasakazwa hanze bitewe n’utundu duke bakinonosora.

Ubusanzwe iyi ndirimbo ngo yagombaga gusohoka kuri uyu wa Gatanu taliki 01 Nzeri 2017,ariko ntibyaza gukunda ariko mu minsi mike ikazaba yatangiye kumvikana.

Samputu akoranye indirimbo n’umuhanzi wo muri Uganda,mu gihe ubusanzwe afite indirimbo zakunzwe muri icyo gihugu.Aha twavuga nk’indirimbo ye yakanyujijeho yise "Ni muze tubyine"yavugishije benshi amangambure ku buryo n’iyo agezeyo bamusaba ko yayibaririmbiraho.

Si iyo ndiurimbo yonyene yafashije Samputu kumenyekana kuko ndirimbo izwi cyane yitwa Nyaruguru, ikaba yaratwaye igikombe mpuzamahanga kubera umwimerere wa Kinyafurika yagaragaje mu marushanwa yaberaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ku bw’ibyo,benshi mu bakunzi be bakaba bayitegerezanyije amatsiko ngo bumve injyana ikozemo.

Samputu,yiyongereye ku bandi bahanzi bo mu Rwanda bakoranye indirimbo na Chameleone.Aha twavuga nka Rafiki Coga style ndetse na Dj Pius baherutse gukorana indirimbo yiswe Agatako.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Terrie Barfield - 4/09/2017 saa 01:31

Hi there, You've done an excellent job. I will certaonly digg it and personally recommend to my friends. I'm sure they'll be benefited from this web site.
Kanda hano umusubize

madudu sandy - 2/09/2017 saa 09:06

Courage dear samputu you 're super star
Kanda hano umusubize

madudu sandy - 2/09/2017 saa 09:04

Courage dear samputu. Tukurinyuma kandi tuyitegerezanije amatsiko. You are super star
Kanda hano umusubize

madudu sandy - 2/09/2017 saa 09:04

Courage dear samputu. Tukurinyuma kandi tuyitegerezanije amatsiko. You are super star
Kanda hano umusubize

madudu sandy - 2/09/2017 saa 09:04

Courage dear samputu. Tukurinyuma kandi tuyitegerezanije amatsiko. You are super star
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X