Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Perezida Museveni yahaye amafaranga Charly na Nina

Perezida w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni,yahaye itsinda ry’abaririmbyi bo mu Rwanda(Charly na Nina) ibahasha irimo amafaranga nyuma yo kumukora ku mutima ubwo baririmbaga mu bukwe bahuriyemo.

JPEG - 64.7 kb
Perezida Museveni asuhuza Nina
JPEG - 94.2 kb
Charly nawe ntiyaviriyemo aho

Aba bakobwa ubwo baririmbaga mu bukwe bwabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu taliki 02 Nzeri 2017 i Kampala,bagize amahirwe yo kuhahurira n’uyu mukuru w’igihugu maze bamukora ku mutima ahitamo kubaha amafaranga.

JPEG - 59.7 kb
Iyi ni ibahasha irimo amafaranga Perezida Museveni yahaye aba baririmbyi

Itangazamakuru ryavuganye n’aba bakobwa ngo batangaze umubare w’amafaranga bahawe,maze birinnda kuwuvuga ngo ku bwo guha icyubahiro uyu muyobozi nk’abakobwa batojwe umuco nyarwanda.

Ubukwe Charly na Nina batashye ni ubw’umuherwe Moses Kananura umuhungu w’inshuti ya Museveni witwa Kananura n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Ines.Uyu se wa Moses akaba yarabaye inshuti y’akadasohoka ya Perezida Museveni kuva mu bwana.

Indirimbo ’Owooma"bakoranye na Geostedy,niyo ifatatwa nk’umusemburo wo gukora ku mutima wa Museveni nyuma y’uko ubwo bayiririmbaga aribwo yahise abarembuza bakamusanga aho ari akabaha iyo bahasha.

JPEG - 58.8 kb
Abageni bari basazwe n’ibyishimo

Iyi ndirimbo kandi niyo iherutse gutuma bahamagarwa mu bihembo bikomeye i Kampala bizwi nka ’Uganda Entertainment Awards’ ndetse na mugenzi wabo Jody Phibe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaje - 5/09/2017 saa 15:47

Ibi bihuriyehe nibyo muri bible koko nishyari muba mutangiye kugirira aba bana babakobwa big up chali&Nina
Kanda hano umusubize

nshimiyimana bosco - 4/09/2017 saa 14:32

bakomerezeho nibyiza kbs
Kanda hano umusubize

Habineza - 5/09/2017 saa 23:35

Nibarye nabo ku misoro y'abaganda. Aliko ko bavuga ngo amafranga ni angahe?
Kanda hano umusubize

emma - 3/09/2017 saa 12:16

murakoze named Mandi ubu butumwa burabareba kuko hasigaye igihe gito NGO is I ihinde umushyitsi
Kanda hano umusubize

Japheth - 5/09/2017 saa 17:30

ntibishim ngo nuko baros ayo mahera, ahubwo bishim ko baz Imana
Kanda hano umusubize

emma - 3/09/2017 saa 12:14

ibyiyi so ntawe bikwiye kurangaza kuko abubaha IMANA tuzi ko mwijuru ibyo amaso yacu atijyeze kubona tuzabibona mwijuru nta.muriro wamashanyarazi nta mirasire yizuba na Generethas ahubwo ubwiza bwimana nibwo buzatumurikira niyo mpamvu the twamaramaje kudatwarwa nibyino kuko tiziko hasigaye rimwe gusa maze tukagororerwa suko ibinezeza tutabigura kuko namafaranga IMANA yacu NATO igijya iyaduha ariko ntidushobora Niko byagenze dannyeri nabagenzi banga itegeko ryumwami nibiryo bye mushake UWITEKAKA bigishoboka ko abonwa IMANA ibasange amen
Kanda hano umusubize

- 4/09/2017 saa 15:19

thx so much igitekerezo cyiza imana izaguhe iherezo ryiza uzarebe ibyo mu ijuru utigeze kubona hano mu isi
Kanda hano umusubize

mujema fred - 3/09/2017 saa 04:23

nibyiza cyane abakobwa bacu kwerekana umuco ntibavuge umubare wayo mafaranga babahaye
Kanda hano umusubize

BIZUMUREMYI Gaspard - 2/09/2017 saa 14:24

ibyo nibisanzwe ko abanyarwanda aho turi hose turangwa no kuba indashyikirwa niyo mpamvu naba bakobwa perezida wa Uganda yabahaye iriya bahasha kuko bari bamaze kumweza.
Kanda hano umusubize

KABAKA James - 2/09/2017 saa 13:40

President M7 ni umuntu ukunda KWISHIMA kandi akabyerekana (he is a happy president). Ni umuco mwiza cyane.Ikibabaje nuko iyi si yacu irimo ibintu byinshi bitubuza kwishima:Urupfu,indwara,intambara,ubukene,akarengane,ubusumbane,etc... Nubwo bimeze gutyo kuva kera,bizavaho mu gihe gito.Kuko imana yenda kuzana Umunsi w'imperuka,hanyuma igakuraho ibibi byose.Abantu benshi bakeka ko isi izakomeza kumera gutya.Kubera ko abantu banga kumvira imana,yashyizeho Umunsi w'Imperuka,ubwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza (Ibyakozwe 17:31).Impamvu imana yatinze kubikora,nuko igishaka abantu bihana,bakava mu byaha. Ubwo YESU yali hano ku isi,baramubajije bati:"UMUNSI W'IMPERUKA uzaba ryari?".Yabashubije ko nawe atawuzi,keretse SE wenyine (his father).Bisome muli Matayo 24:36.Ariko YESU yaduhaye IBIMENYETSO yuko uwo munsi wegereje.Yavuze ko nitubona isi ifite ibibazo byinshi bitabagaho mbere,tuzamenya ko uwo Munsi uri hafi.Abahanga benshi bahamya ko Imperuka iri hafi,iyo barebye ibintu bibi birimo kuba,cyane cyane Climate Change itera imyuzure n'ubushyuhe bwinshi,n'ukuntu ibihugu bishaka kurwana bikoresheje Atomic Bombs.Reba ukuntu Russia na China barimo kubwira North Korea ngo isuzugure Amerika.Baramutse barwanye,bakoresha Atomic Bombs isi igashira. Imana izabatanga izane Imperuka (Armageddon),irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Aho gupinga uhakana ko Imperuka itazaza,byaba byiza uhindutse,aho guhera mu byisi gusa (shuguri,ibinezeza,politike,etc...).Kuko abantu bose bibera mu byisi gusa,imana ibafata nk'abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bible ivuga ko batazabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).
Kanda hano umusubize

camarade - 5/09/2017 saa 04:46

Umva James abantu batekereza nkawe bafite ibibazo iki kinyamakuru uhurutuye uvuga ubus. Apuuu! Rekankureke Big up to chary na Nina
Kanda hano umusubize

Japheth - 5/09/2017 saa 17:34

Ahubw Icakubera Ciza Nuko Wokwemera Kand Ugakurikiz Ivyo James Avuz Maze Ukabona Gukira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X