Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> 

Amayobera,lnkoramutima zimwe mu ndirimbo za Meddy zakirigise cyane imitima y’abakunzi be


Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yanyuze ibihumbi byitabiriye igitaramo cyabereye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera kuri Golden Tulip Hotel bituma bamwe basuka amarira

Meddy waje mu Rwanda mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest gitegurwa n’uruganda rwa Bralirwa buri mwaka, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.

Uwari yitegeye urubyiniro yabonaga uruvangitirane rw’amabara y’umweru n’umutuka, aba Djs bakoze uko bashoboye mbere y’uko Meddy ahamagarwa ku rubyiniro.

Uncle Austin na Ange umugore wa Dj Pious nibo bari bayoboye iki gitaramo bakomeza kwibutsa abantu kutarambirwa kuko umuhanzi bategereje imyaka irindwi yarimo yitegura.

Abana bo kunyundo bakoze mu muhogo banyura benshi abandi bagaragaza amarangamutima yabo.Ahaga I saa yine n’iminota irengaho, Meddy yinjiye ku rubyiniro abyina yibutsa benshi mu myaka ya 2010 ubwo yari kuri Petit Stade mu gitaramo cye.

Meddy nk’izina yamamariyeho muri muzika yinjiriye abyina mu ijambo rimwe ati “Muraho?”. Akimara kuramutsa abafana be Meddy yatangiranye n’indirimbo ‘Inkoramutima’ abantu batangira kubyina ubutitsa.

JPEG - 48.4 kb
Meddy yanyujijemo aricurangira

Nyuma y’inkoramutima Meddy yakurikijeho ‘Akaramata’ nyuma yaje gufata gitari atangira kwicurangira indirimbo yise ‘Ese urambona’; yabihuzaga no kwiyegereza indangururamajwi ari nako yumvikanisha ubuhanga bwe.

Ageze ku ndirimbo ‘Amayobera’ ibintu byahinduye isura bamwe bati ‘Meddy wacu’ nawe yaje kuvuga ko ‘iyaba byakundaga mwese nkabahobera’. Ibi byatumye bamwe mu bafana be cyane cyane ab’igitsina gore basutse atewe n’amarangamutima ndetse n’urukumbuzi rwinshi.

Ati “Hano ndabona harimo abantu twiganye….Inshuti zanjye zo mu bwana’ basore ndabakumbuye.”

Meddy wari witwaje ababyinnyi yageze ku ndirimbo ye ‘Mubwire’ bahita bazamuka ku rubyiniro si ugucinya umudiho biratinda.Yagize ati ‘Ibyo mushaka byose niteguye kubikora nonaha.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari uw’I Kigali ashima bikomeye abavandimwe b’abarundi bitabiriye igitaramo cye, anavuga ko atabona icyo avuga kuri Bralirwa yamugaruye mu Rwanda, igitaramo cyasojwe ahagana I saa sita n’iminota 45.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Didier - 5/09/2017 saa 06:55

Meddy asa nuwiyubashye mo gusa ntabwo akijijwe kuko ntiwaba utanywa inzoga ngo ukore igikorwa nka kino gituma zitera imbere ngo abandi bazinywere, kereka urwaye igifu aricyo cyazigukuyeho.
Kanda hano umusubize

Didier - 5/09/2017 saa 06:51

Meddy umuntu yapfa guhumiriza akamugira urusha abandi biyita aba star kwihagararaho ntiyiyandarike nibe nawe rata Ngabo!
Kanda hano umusubize

JEROME - 4/09/2017 saa 07:48

UMVAMEDDYY NAKO UTAGIZE MUSAZA BAZAGUTEGURIRE IKINDIGITARAMO GUSA UZARUSHEHO
Kanda hano umusubize

jo - 3/09/2017 saa 06:52

ariko ko mbere mwagiraga Amakuru byagenze Bite nta bakozi mugifite
Kanda hano umusubize

tity - 3/09/2017 saa 06:41

Yooooo!Meddy utubabarire uzaze I Huye kudususurutsa.Ndagukunda cyaneeee.Karibu I Huye Meddyyyy.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X