Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Anita Pendo yimennye inda ahishura ibyo yari yaratwariye ubwo yari atwite


Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru wa RBA, Anita Pendo aratangaza ko ubwo yari atwite yifuzaga ko umugabo we amuguma iruhande yaba agize aho ajya bigatuma agira umushiha ukabije.

Aganira na RBA asanzwe akorera Anita Pendo yimennye inda ahishura ko mu gihe yari atwite yabaye mu buzima bwifuza kurya Biscuit za Compat kurigata ibumba no gushaka ko umugabo we amuhora iruhande.

JPEG - 41.9 kb
Anita Pendo n’umugabo we Ndanda

Muri iki kiganiro , uyu mugore yafatanyaga n’umugabo we basanzwe babana ku Gisozi mu mujyi wa Kigali kubwira umunyamakuru urugendo yanyuzemo kugeza yibarutse.

Yumvikanaga aseka cyane anumvikanisha ingufu zidasanzwe nyuma y’iminsi itatu yibarutse, yishimiye imfura ye yakunze kuvuga ko yamuruhije mu minsi ya nyuma mbere y’uko yibaruka aho yabyariye mu bitaro bya La Croix du Sud.

Ngo mu mezi agera ku icyenda yamaze atwite, yashakaga cyane kurigata ibumba no kumva yifuza kurya Biscuit za Compat, ngo yumvaga umugabo we, Ndanda Nizeyimana ukinira As Kigali atamuva iruhande.

Yakomeje avuga ko no mu masaha y’ijoro iyo yumvaga ashaka kurya Biscuit yabyutsaga umugabo we akajya kuzishaka, aha ariko yavuze ko nubwo umugabo yajya gushaka izo Biscuit yasigaranaga agashiha yumva umugabo we agiye kure.

Yagize ati “Icya mbere, eeeh mbere na mbere yari Biscuit ya compat uhhh ariko nabwo byari ibintu byahatari urebye njyewe nta kintu nigeze ntwarira cya danger ngo cyambuza gusinzira."

Anita yavuze ko muri Nyakanga aribwo yatangiye kumva ibintu bihindutse, ati “ariko bigeze mu kwa karindwi natangiye gutekereza cyane kuri bino bitaka ‘Ibumba’eeh eeeh ,….twavuga ko ari ibumba ryaraburaga hano amahoro ntatahe.”
Ndanda ubana byeruye na Anita, yavuze ko umugore atatwariye inkweto ze cyangwa imyenda ahubwo ko yagombaga kumuhora hafi kuko hari igihe yumvaga ashaka no kumurya inzara.

Ati “Ibyo yakubwiye bya Biscuit nyine hari igihe byasabaga ko mbyuka mu gicuku nkajya kuzishaka, ahanini wanasangaga ari ahantu badakunze kuzigira ngiye kuzishaka bikansaba kuva aho dutuye nkajya ahandi.”

Anita yunzemo ati “Ahubwo iyo yavaga mu rugo nasigaranaga agahinda kuko nashakaga ko anguma irihunde numvaga nyine mfite agashiha.”

Mbese ngo yabaye mu buzima bwamusaga guhorana mu nzu Biscuit, ibumba ryo kurigata no guhora yumva impumuro y’umugabo we bamaranye igihe mu rukundo.

Umushyushyarugamba Anita Pendo ni umwe mu bakirisitu b’abagarukiramana binjiye mu idini rya Jesus Is Coming ari naryo yabatirijwemo tariki ya 25 Ukuboza 2015.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

by tunchi - 5/09/2017 saa 11:00

Namwe murakabya kbx nawe bitabaho atwite gsa muzatubarize anitha igihe azagarukira gukora kuri the jam kuko turamukumbuye cyane kdi yite kumu babe we cyane ndetse numugabowe nkabafana turashaka kumenya amazina yumwana
Kanda hano umusubize

Didier - 5/09/2017 saa 06:49

Bimaze kugaragara ko abantu benshi uburaya cg reka tubyite ubusambanyi, ubupagani cg ubu khafili bwabasagutse bubagira impumyi burundu aho n'itangazamakuru ritakibasha gutandukanya abantu bari mubusambanyi n'abantu barushinze, ngo Yanika Tendo n'umugabo we Tanda? Iyo mishyingirano iba yabereye muyihe mirenge???????Mukandi kanya ngo Johopoli yatangiye kubana n'undi mugore! Hahhhhh Ukagirango uwo baherukana we yari we! Ariko ibi ni ibiki? Biriya si ingo ni imirongorano biva kunshinga yitwa Gutuba nayo ikabyara indi nshinga yitwa Gutubama, ni muve kubantu bamwe rero baratubamye bitwaje gustara bya ntakigenda. Akazi kabo nugushyushya imitwe ngo barahanga ingirwa bagore zigasizora, bakazituba ariko bazisimburanya kubona uwigize umustar udatubamye ni ikibazo.
Kanda hano umusubize

Ahishakiye - 6/09/2017 saa 11:18

Ntukijyire Malaika chef kandi ntugatukane bijyeze aho, umuntu nkawe ujijutse peeeeëee!!!! Respect your self
Kanda hano umusubize

mamy - 7/09/2017 saa 05:45

ariko se nkawe ibyo uvuze urumva bihuriyehe n'iyi nkuru?imvugo nyandagazi gusa.
Kanda hano umusubize

didi - 4/09/2017 saa 05:26

Ubuse uku nibyo mwise kwimena Inda!mugira ibikabyo.ibi ni ibintu biri normal rwose
Kanda hano umusubize

Sano Moses - 3/09/2017 saa 15:06

None se ibyo nibyo mwita kwimena Inda
Kanda hano umusubize

mimi - 3/09/2017 saa 13:13

Kuvuga ibyo yatwariye si ukwimena inda birasanzwe ko abagore batwite bararikira ikintu si uguca inka amabere mujye mureka gukabya urandebera ukuntu iyi nkuru mwayihaye umutwe ukakaye apu mumaze kunyera icyo niki ku mi mirasire.
Kanda hano umusubize

KAGARE Alphonse - 3/09/2017 saa 12:24

Ariko se buliya kuki PENDO atagira isoni zo kuvuga ngo afite umugabo?Batereye hehe igikumwe?Nubwo kwishimisha mu busambanyi byeze cyane ku isi,bibabaza imana cyane.Ntabwo imana yaduhaye sex ngo tujye tuyitandika nk'inyanya,tuyiha abahisi n'abagenzi.Intoki zacu tuziha abantu bose.Ariko sex imana yayigeneye gusa umugabo cyangwa umugore wacu gusa wemewe n'amategeko (Imigani 5:15-20).Ikibabaje nuko buri wese yiyita Umukristu.Mulibuka ko PENDO aherutse kubatizwa,ngo "yakiriye agakiza"!!! Ikindi kibabaje kurutaho,nuko na Pastors bitwaza Bible bakiyita abakozi b'imana.Pastor wabatije PENDO yari azi neza ko abonye undi muntu uzajya amuha icyacumi.Nubwo Pastors baba bishakira icyacumi,YESU yasize asabye" Abakristu nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu" (Matayo 10:8).Intumwa PAWULO,yaduhaye urugero.Nawe yabwirizaga ku buntu,akaboha amahema akagurisha kugirango abeho (Ibyakozwe 20:33).Abantu bose bakora ibyo YESU yasize atubujije,ntabwo ari Abakristu.Bible yerekana ko "Abakristu Nyakuri" ari bacye cyane muli Matayo 7:13,14.Abo nibo bazarokoka ku Munsi w'Imperuka uri hafi cyane.Abasambanyi,abajura,abasinzi n'abandi bose bakunda byisi ntibite ku bintu by'imana,bose ntabwo bazaba mu Bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).
Kanda hano umusubize

bri - 4/09/2017 saa 19:20

Wowese Uri yesu cyangwa umucamanza we😅😅 Ukwiye gusekwa gusa😅
Kanda hano umusubize

- 6/09/2017 saa 08:43

Wowe se ukunda ibyijuru urabizi.ntugacire umuntu ho iteka
Kanda hano umusubize

Ariko Anita koko urya unzi vyagenze GT ko atadumiye mu rubanza rwa ubugeni bwiwe?
Kanda hano umusubize

pedro someone - 3/09/2017 saa 10:42

Ese ko abagore batwite kurigata ibumba bishobora kugaragaza ko bafite fer nke yo mu maraso wowe byari bimeze gute?
Kanda hano umusubize

pedro someone - 3/09/2017 saa 10:41

Ese aho kurigata ibumba kubadamu batwite ko byaba ari ikimeyetso cyuko bashobora kuba babura fer mu mubiri mumaraso aho ubwo waba warufite amaraso ahagije??niba Anita usoma imirasire.com unsubize .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X