Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Icyamamare muri Tennis Serena Williams yibarutse imfura


Serena Williams w’imyaka 35, akaba akundana na Alexis Ohanian, umwe mu bashinze ikigo giha agaciro imbuga za Internet kikanamamaza, Reddit, yajyanywe kwa muganga ku bitaro byitwa St Mary’s Medical Center.

Uyu mugore watsinze amarushnwa menshi ya Tennis, akaba yaratwaye ibihembo bitandukanye byitwa Grand Slam 23 yari yatangaje ko azasubira mu kibuga akina irushanwa rikomeye ryitwa Australian Open rizaba muri Mutarama 2018.

JPEG - 52.2 kb
Serena William n’umukunzi Alexis Ohanian bivugwa ko ariwe wamuteye inda

Ibyamamare byamwifurije umugisha no guhirwa, abandi batera urwenya bavuga ko agakobwa yabyaye na ko gahawe ikaze mu kibuga kagakina Tennis.

Umwe mu babaye abambere mu kumwifuriza ibyiza ni umuvandimwe we Venus William w’imyaka 37 witegura gukina irushanwa rya US Open.

Yagize ati “Rwose ndishimye cyane.” Venus yongeyeho ati “Amagambo ubwayo ntashobora kubisobanura.”

Yaba Serena Williams na se w’umwana Alexis Ohanian ntibaremeza amakuru y’uko babyaye gusa umutoza wa Serena Williams, Patrick Mouratoglou, yanditse kuri twitter ati “Ndishimye cyane ndumva uko na we wishimye.”

Yongeyeho ati “Hagati aho, ndifuza ko wakira vuba dufite akazi kenshi imbere yacu.”
Serena yari yarahishe ko atwite ariko nyuma yaje gushyira ifoto ku mbuga nkoranyamabaga abantu bahita babimenya, hari muri Mata 2017.

Uyu mugore ni we ufite irushanwa rya Australian Open yavuze ko muri Mutarama azasubira mu kibuga akina ngo arebe ko yakwisubiza igikombe afite, yabibwiye ikinyamakuru Vogue baganiriye muri Nyakanga.

Mu bandi bamwifurije ibyiza, ni Rafa Nadal na Garbine Muguruza we yashyizeho no gusetsa ati “Umwana w’umukobwa? Ni byiza, ndibaza ko adakina tennis.”


Icyamamare, Beyonce yashyize kuri Instagram ifoto ya Serena Williams atwite, yandikaho ko amwifuriza ibyiza.

Abandi banditse ku mbuga nkoranyambaga bashyira umukobwa wa Serena Williams ku rutonde rw’abakina tennis, ko ari mu bantu 100 ba mbere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

munezero - 7/09/2017 saa 03:17

Biragaragara ko byose biterwa n'umurengwe kandi ni mugihe ubu mu Rwanda turanezerewe cyaneee amafaranga turayafite ibyo kurya bireze kurugero rwo kwishimirwa umutekano ni wase kandi kuri bose. ubushomeri bwaribagiranye mu Rwanda rwacu kuko ibarura riheruka riragaragaza ko abashomeri mu Rwanda ari 0,1% kandi nabo. leta yabashyiriyeho umushahara wa buri kwezi wo kubafasha ungana na 80.000 FRW kuba A2, 100.000 kuba A1, na 120.000 kuba A0 mugihe abarangije icyiciro cya 3cya kaminuza bagezerwa 150.000FRW ibyo byose turabikesha H.E twitoreye
Kanda hano umusubize

mujawamariya - 5/09/2017 saa 00:32

Mwararenzwe mubona IMANA yarabahaye umugisha wo gusezerana mukagirango ni uwabose iyo ugize amahirwe nuguterinda ukamubona igihe ushaka umwana biba bihagije naho imiteto no gusebanya mujye mubivanaho.
Kanda hano umusubize

mujawamariya - 5/09/2017 saa 00:32

Mwararenzwe mubona IMANA yarabahaye umugisha wo gusezerana mukagirango ni uwabose iyo ugize amahirwe nuguterinda ukamubona igihe ushaka umwana biba bihagije naho imiteto no gusebanya mujye mubivanaho.
Kanda hano umusubize

mujawamariya - 5/09/2017 saa 00:29

Mwararenzwe mubona IMANA yarabahaye umugisha wo gusezerana mukagirango ni uwabose iyo ugize amahirwe nuguterinda ukamubona igihe ushaka umwana biba bihagije naho imiteto no gusebanya mujye mubivanaho.
Kanda hano umusubize

kabaka - 4/09/2017 saa 04:33

Ikinyamakuru cyanyu mubona kocyatayumwimerere wacyo muzakingurishye
Kanda hano umusubize

Micomyiza emile - 3/09/2017 saa 13:40

Indaniyande
Kanda hano umusubize

Micomyiza emile - 3/09/2017 saa 13:35

Indayayitewenande?
Kanda hano umusubize

KAGARE Alphonse - 3/09/2017 saa 12:44

Ariko se koko,iyi si yacu iragana he?Ubu tujye dufata abantu baterana inda batarateye igikumwe,bashaka kwishimisha gusa,ngo ni "UMUKUNZI"??Mujye mumenya ko iki kiba ari ikimenyetso cy'iminsi y'imperuka.Kumvira imana,ntacyo bibwiye abantu.Kuli bo,ubuzima ni kwishimisha,akazi n'amafaranga.UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo imana izaha abantu bayumvira,ntacyo bibabwiye.Nyamara ugasanga bose bafite Bible iwabo,ndetse bakajya no gusenga!!! Byerekana ko abantu badafatana uburemere ibyo Bible ivuga.Abantu ntabwo bemera INGARUKA zizaba ku bantu banga kumvira imana.Niyo mpamvu imana izica Billions/Milliards z'abantu ku munsi w'imperuka (Yeremiya 25:33).Hazarokoka abantu bake bumvira imana,ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Imigani 2:21,22).Ikibabaje nuko n'abiyita abakozi b'imana,usanga baba bishakira ifaranga gusa,mu gihe YESU yasize adusabye gukora umurimo w'imana ku buntu,nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Iyo wabahaga amafranga,barakubwiraga ngo "gapfane n'ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Mujye mutekereza kuli ibi tubabwira.Umunsi w'imperuka uri hafi cyane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X