Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Barafinda aratabaza nyuma y’uko ijambo”Odeur ya Ocean”risa n’irimwibagiza abanyarwanda

Barafinda Sekikubo Fred wabaye ikimenyabose ubwo yashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida ariko akaba atari yujuje ibisabwa,aratabaza avuga ko hakwiye ingufu z’itangazamakuru mu kongera kumenyekanisha izina rye nyuma y’uko ijambo riherutse kwaduka”Odeur ya Ocean”rikomeje kumwibagiza Abanyarwanda.”

JPEG - 67.6 kb
Barafinda ngo aragenda yibagirana

Ubwo Barafinda yaganiraga na Imirasire,yavuze ko nk’uko itangazamakuru ariryo ryagize uruhare mu gutuma izina rye ryamamara,ngo ninako rikwiye gukomeza gushyiramo imbaraga rikagira ingufu zirenze iry’ijambo “Odeur ya Ocean”abantu bahugiyeho muri iyi minsi bigatuma ntawe ukimuvuga.

Yagize ati”Itangazamakuru niryo ryagize uruhare mu gutuma izina Barafinda rishinga imizi mu matwi y’abanyarwanda,niyo mpamvu mbasaba ko bakongera gushyira imbaraga mu kuryamamaza bityo nkarushaho gushyira mu ngiro umushinga we wo gushyiraho Leta y’Unze Ubumwe ya Afurika.”

Ibi abitangaje mu gihe iri jambo rikomeje kugarukwaho na benshi bakarikoresha basa n’abatera urwenya mu gihe umuntu akoze ikosa ryo kwinyuramo ibyo bakunze kwita (kurasa imbogo).

Ryadukanywe na Shaddy Boo usanzwe ari icyamamare ku mbugankoranyambaga.Ubwo yari yatumiwe ku gitangazamakuru kimwe yavuze ko ikimunezeza iyo yagiye kwishimisha ari impumuro yo kunyanja(Odeur ya Ocean).Abajijwe inyanja yaba yaragezeho avuga ko nta n’imwe.

JPEG - 69.5 kb
Shaddy Boo wamamaye kubera imvugo "Odeur ya Ocean"

Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati “No! No!”

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu usanga iyo mvuga ikoreshwa na bose cyane cyane ku mbugankoranyambaga maze izina Barafinda risa n’iritacyongeye guhabwa umwanya.

Barafinda yatangaje ko nawe aherutse kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru,aho ngo asigaye ari umunyamakuru kuri Radio imwe na Televiziyo mu zigenga.Akaba akora ikiganiro kitwa Barafinda Live cyibanda ku buzima rusange bwo hanze aha.
Ibi ngo bikazamufasha kuzamura umushinga we yise Barafindalisation”wo guteza imbere afurika.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alpha - 6/09/2017 saa 15:24

Mureke umusitari akomeze yamamare sha, Barafinda amajije kwamamara rwose
Kanda hano umusubize

Uwumuremyi Jean Bosco - 5/09/2017 saa 22:40

Ndacyeka Ntamuntu Udakunda Barafinda Aradusetsa Ariko Nibyo Avuga Akeshi Nibizima
Kanda hano umusubize

MICO - 5/09/2017 saa 07:28

uru Rwaanda rwacu rugeze ahntu heza aho abanti bidagadura kugeza ubwo bacura amagambo yo kujya mu nkoranya nyarwanda. Icyo mbona, ni uko uyu Barafinda ri muzima mu bitekerezo, gusa akeneye guhabwa mikoro /indangururamajwi nziza akavuga neza icyo afite ku mutima. Ni umuhanga (philosophe) utazwi. ariko azi ubwenge buhishe. abakuru babishatse bamenya icyo avuga, abato bo bibereye muri za estagrams na wtsp gusa. Mumureke ashire impumu maze yivuge neza ! Guma guma Barafindalisation ! (Une muse inedite!)
Kanda hano umusubize

- 4/09/2017 saa 23:23

Barafidalistique
Kanda hano umusubize

mahoro - 4/09/2017 saa 17:26

Ibigo bitanga service zitandukanye,BARAFINDA mbona yakora neza akazi ko kwamamaza ibyo mukora,umusaruro ukiyongera,nawe agatera imbere.murakoze
Kanda hano umusubize

RUSAKE DAVID - 4/09/2017 saa 13:37

KBS BARAFINDA AMAMARA.
Kanda hano umusubize

alfa - 4/09/2017 saa 11:25

Nanjye nshyigikiye "Barafindalisation". Abanyamakuru /I binyamakuru murebe kuri potentiality y'uwo mugabo.
Kanda hano umusubize

- 4/09/2017 saa 10:06

Mufashe Uwo Musaza Kuko Arashoboye Ark Mumubwire Naya Project Yo Kwandika Mukirere Cya Kigali Abikomeze Nubwo Atagize Amahirwe yokwiyamamaza.
Kanda hano umusubize

- - 4/09/2017 saa 08:48

Igihe cye cyararangiye. None se tumuvugeho iki? Twavugaga ko yinyuramo, ubu se tuvuge iki cye ko amatora yarangiye.
Kanda hano umusubize

Kaka - 4/09/2017 saa 19:55

Cyarangijwe nande? Igibe cyiwe se ni wowo ukigena? icyo wita igihe cyarangiye waruzi ko azacamamaramo? Theories afite nuzigeraho uzabane kuvuga ko igihe cy/iwe cyarangiye. kwinyuramo uvuga ni ukuhe? ahubwo ni wowe winyuzemo! uramushiriraho igihe nka nde? Slogan: "Barafindalisation" igeze kuri Google no muri dictionaries. wowe urimo kumurangiriza igihe. agashyari kazaguhitana. Barafinda ahubwo abanyamanyamukuru muzamubaze how we can reach him... abashaka kumushyigikira muburyo ubwo aribwo bwose! politique y'iwe simvarunganda!
Kanda hano umusubize

Eva - 4/09/2017 saa 07:23

Disi mufashe Barafinda agere kuntego ye "Barafindalisation"
Kanda hano umusubize

NARAT - 4/09/2017 saa 11:44

RIZONGERA KWAMAMARA CHAMPIONA YATANGIYE BARAFINDA FC
Kanda hano umusubize

RUSAKE DAVID - 4/09/2017 saa 13:40

TURAGUFASHANTE?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X