Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ferwafa yemeye gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe na FIFA

Mu minsi mike ishize nibwo FIFA yandikiye FERWAFA iyisaba ko yasubika ibikorwa by’amatora ateganyijwe none nayo ikaba yabishyize mu bikorwa ikayasubika.
Ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryarangije kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA riyibwira ko ibyo babasabye babyemeye bakaba bemeye gusubika amatora yari ateganyijwe tariki ya 10 uku kwezi.

Tariki ya 01 Nzeri, FIFA yandikiye Ferwafa ibaruwa iyibwira ko nyuma yo kwandikirwa n’abantu batishimiye uburyo imitegurire y’amatora iri gukorwa, byaba byigiza aya yimuwe kugirango FIFA ibanze ikore iperereza mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho ibirego by’abatanyuzwe n’ibyavuye mu matora.

Kugeza ubu biteganyijwe ko FERWAFA izatumiza inteko rusange idasanzwe mu minsi mike aho bazashyiraho amategeko nyayo agenga amatora ndetse hakongera hagatorwa n’akanama gategura amatora.

Aya matora asubitswe nyuma y’uko bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashimangira ko mu gihe aya matora atanyuze mu mucyo batazabyemera na gato.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X