Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Miss Iradukunda yongeye kunogereza umugambi we mu karere ka Ruhango

Igikorwa cya Miss Iradukunda Elsa cyo kuzenguruka u Rwanda mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) yagikomereje mu karere ka Ruhango.


Nkuko Miss Iradukunda afite gahunda yo kuzenguruka u Rwanda (Made in Rwanda Tour) mu rwego rwo guteza imbere ibihakorerwa,kuri ubu ibikorwa bye yabikomereje mu Ruhango aho yasuye ikigo cyizwi nka VTC Mpanda mu rwego rwo kurushaho gukundisha abanyeshuri gukunda umwuga.

Iradukunda Elsa ubwo yatambagizwaga muri icyo kigo cy’amashuri mu mpera z’icyumweru gishize,yeretswe bimwe mu bikorwa bihakorerwa kandi bikunzwe ku isoko,muri ibyo harimo ubudozi,ububaji n’ibindi bitandukanye.

Uyu Nyampinga yafashe umwanya ashimira buri munyeshuri wese wahisemo kwiga ibyerekeye ubumenyingiro cyane cyane ariko abana b’abakobwa bafashe umwanya bakitinyuka bakagana umuwuga kuko ngo iyo ikintu cyose bagishyizeho umwete kirashoboka.

Asuye iri shuri nyuma y’uko akubutse mu ntara y’Amajyaruguru n’ubundi muri iyo gahunda ya Made in Rwanda Tour aho yari yasuye inganda zikora ibikorsho byifashishwa mu ngo.

Bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu taliki 9,Miss Iradukunda azakomereza ibikorwa bye mu ntara y’Iburasirazuba.



Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

maniraguha - 6/09/2017 saa 04:35

nakomereze n, IHUYE.
Kanda hano umusubize

emmanuel Niyonkuru - 5/09/2017 saa 07:48

none musobanurire nyampinga menye uko bisobanura
Kanda hano umusubize

jacques - 4/09/2017 saa 19:09

Aka mini ka miss kateje ibyago umusore bicaranye, weeeeeeeee!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X