Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Dore amwe mu magambo wagakwiye kuganiriza umukunzi wawe mwitegura kurushinga

Mu buzima bwa kimuntu biba byiza iyo habayeho kumenyana byimazeyo maze bigatuma umwe yiyumvamo undi kuko yumva ko hari icyo amubikiye nkamwe mu mabanga ye aba yaragiye amubitsa .

Uyumunsi rero bakunzi ba Imirasire twabateguriye amwe mu magambo y’ibibazo wagakwiye kuzajya ubaza uwo mwitegura kuzabana kugirango urusheho kumenya byinshi kuri we.

Ibi rero ni bimwe mu bibazo by’ibanze wagakwiye kuzajya ubaza uwo mwitegura kubana.

1.Ese ni gute ufata urukundo rwacu twembi?

Igisubizo uzahabwa hano kizakwereka uko urukundo rwanyu ruhagaze . Bizagufasha kumenya agaciro aguha imbere ye, niba akubona nk’umuntu umufatiye runini cyangwa niba akubona nk’umuntu watuma ahungabana mu buzima bwe igihe atagufite.

2. Ese niba ujya uzigama niiki gituma uzigama amafaranga?


Ibi bizagufasha kumenya agaciro umukunzi wawe aha amafaranga, icyo amafaranga azajya yinjira mu rugo azajya akoreshwamo. Niba gukemura ibibazo byo mu rugo ari cyo kintu ashyira imbere, bizagufasha kumva ko muzateza imbere umuryango wanyu ukabaho neza.

3. Ibibazo ku bijyanye n’imyemerere n’iyobokamana byanyu.

N’ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n’idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n’ubwo mudahuje idini n’imyemerere.

4. Ni hehe wumva wakwizihiriza iminsi mikuru?

Ntuzamubaze gutya bitari ukumenya aho yishimira kuba yakwizihiriza uwo munsi mukuru gusa ahubwo bizagufasha kumenya niba agufata nk’umwe mu bagize ubuzima bwe. Kandi na none uzamenya niba yishimira kwizihiza iminsi mikuru ari kumwe n’umuryango we. Iki ni ikibazo cy’ingenzi kuko hari byinshi uzahamenyera kuko hari ubwo usanga umugabo adakunda kujyana n’umugore we ahantu henshi mu ruhame rw’abantu. Rero ibi bizagufasha kumenya niba yishimira kuba yagira aho mujyana muri kumwe.

5. Wumva twazabyara abana bangahe ?

Iki ni kimwe mu bibazo by’ingenzi kuko bizagufasha kumenya niba uwo muzabana yifuza kuzabyara abana kandi bizagufasha kumenya niba mu nshingano ze hazaba harimo abana muzabyarana. Bizatuma kandi umenya niba kugira abana benshi biri muri gahunda afite cyangwa niba yifuza kubyara bake.

6. Iyo urakaye ni iki kigufasha kugabanya uburakari ukongera gutuza?

Iki nacyo ni ikibazo kidakunze kubazwa cyane kandi gifite akamaro kanini kuko uba ugomba kumenya icyatuma uwo mubana agaruka mu byishimo igihe yaba yarakaye. Aha ushaka ikintu cyatuma agaruka muri mood igihe ababaye kandi bikazagufasha kumenya uko uzajya umwitwara imbere igihe yarakaye.

7. Ubana ute n’umuryango wawe?

Aha naho ushobora kubaza umukunzi wawe uko abana na mama we ndetse na bashiki be bizagufasha kumenya uko witwara kuri bashiki be ndetse na mama we. Iyo umaze kumva uko babana bituma umenya niba nawe azajya agufata neza cyangwa niba akenshi atazajya akwitaho.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RAFIKI CAN SEE - 16/11/2017 saa 18:46

MUGIZE NE ZA none umuko bwa kugirango umenye kwagukundana uburyarya wamubaza ute?
Kanda hano umusubize

RAFIKI CAN SEE - 16/11/2017 saa 17:00

Kugirango umenye ko umuko bwa agukundana uburyarya wamubaza ute?
Kanda hano umusubize

RAFIKI CAN SEE - 16/11/2017 saa 16:57

MUGIZE NE ZA none umuko bwa kugirango umenye kwagukundana uburyarya wamubaza ute?
Kanda hano umusubize

Harerimana Hasan - 7/10/2017 saa 07:20

Izonama Zanyu Ziradufasha Mubuzima Murakoza
Kanda hano umusubize

agahozo nailla assuma - 16/10/2017 saa 02:22

nawe urakoze gushima
Kanda hano umusubize

Ignace BAHIZI - 2/10/2017 saa 11:50

1. umukobwa ntaco wokora ngo ntakubenge kukoniwamenyicakunegura mumutimawe bitew nukugomwa kwe! 2. Nonese kotuzi besh bahindurw nimibereh yaho babay ukimu traita yariyorobeka, icogih bishits womusubiza kumurong gute?
Kanda hano umusubize

uwase - 10/09/2017 saa 09:14

kugira atazakubenga none wakora iki?
Kanda hano umusubize

- 11/09/2017 saa 10:33

Ndamubwir ngo ndagukunda
Kanda hano umusubize

- 15/09/2017 saa 08:34

ORIVIER.NUKOMEZAKUBENGANTABWOWABONA UMUKUNZI...!TER0726441849
Kanda hano umusubize

NDAMANA - 14/10/2017 saa 10:06

UTAREBERAMU IRANGAMUNUNDAKUZE
Kanda hano umusubize

agahozo nailla assuma - 16/10/2017 saa 02:21

umva, wazabona uwimana yaguteguriye? kd urukundo rutesha umutwe.
Kanda hano umusubize

tuyizere Damien - 4/09/2017 saa 13:38

turabashimiye uburyo muduhugura mutugira inama Nb :none kugirango atakubenga wabigenza ute?
Kanda hano umusubize

noriyega - 5/09/2017 saa 09:19

DUSHIMA CYANE INAMA NZIZA MUTGEZAHO.MURAKOZE
Kanda hano umusubize

agahozo nailla assuma - 16/10/2017 saa 02:18

ugomba kubanza kumenya uko ateye nicyo akunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X