Monaco cosmetics

Lil Wayne yasanzwe muri Hotel yikubise hasi kubera indwara y’igicuri

Umuraperi ukomeye muri Amerika,Lil Wayne,yasanzwe muri Hotel i Chicago yikubise hasi kubera uburwayi bw’igicuri bituma ajyanwa kwa muganga igitaraganya.


Ibinyamakuru bitandukanye birimo na TMZ byanditse ko uyu muhanzi yari yataye ubwenge arimo kwigaragura hasi,ahita atabarizwa.Ni mugihe yari akataje arimo gukora ibitaramo byo kumenyekanisha indirimbo ze nshya.

Impamvu y’iki gicuri,ngo ni intandaro y’umunaniro udasanzwe aba afite kuko yikoresha bigatuma atiha ikiruhuko.

Ni nyuma y’uko Umuraperi aherutse kujyanywa mu bitaro igitaraganya, yafashwe n’indwara y’ubwonko ubwo yari mu ndege ye bwite avuye mu gitaramo mu Mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconsin.

Mu mwaka wa 2012, Lil Wayne yatangaje ko arwaye indwara y’igicuri ndetse ngo niyo imutera kugira ibibazo byo kugwa igihumure no gufatwa n’isereri y’igikatu bitunguranye.

Muri 2012, indege ye yaguye bitunguranye ajyanwa mu bitaro bya Louisiana kubera ubu burwayi, no mu mwaka wa 2013 yagize iki kibazo yoherezwa mu Bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center mu Mujyi wa Los Angeles amaramo ibyumweru bitandatu.

Kuri iyi nshuro rero ntibiramenyekana niba yorohewe cyangwa niba akirembye.Abakunzi be bakaba bamwifurije kurwara ubukira.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X