Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Stromae ashobora kutazagaruka muri Afurika

Umuhanzi Stromae wamamaye mu ndirimbo nka Papaoutai,ashobora kutazagaruka muri Afurika nyuma y’uko imiti yahawe ubwo yiteguraga kuhaza yamugizeho ingaruka zikomeye.


Uyu muhanzi akaba n’umunyamideli,avuga ko yicuza impamvu yafashe imiti yo mu bwoko bwa Lariam mu gihe yiteguraga kuza gukorera ibitaramo muri Afurika kuko yamugizeho ingaruko zanatumye atekereza ko yafashwe n’ibisazi.

Mu byo yatangarije Magazine Marianne, Stromae w’imyaka 32 yavuze ko iyo miti yayifashe kugirango atazafatwa n’icyorezo cya Malaria ariko ngo icyo yamukoreye ni agahomamunwa kuko byanavuriyemo gusubika ibitaramo yakoraga.

Stromae ati “n’ubu ndacyagira ibibazo by’umunabi. Byagiye binambaho ko njya kwa muganga igitaraganya bintunguye. Mu buzima sinjya nicuza byinshi, ariko, ubu iyaba nasubira inyuma sinari gufata Lariam.”

Abantu bagirwaho ingaruka ku miti ya Lariam bagira ibibazo by’umunaniro, ibibazo mu mutwe, umujinya, inzozi mbi ndetse n’ibitekerezo byo kwiyahura.

Stromae avuga ko iyi miti nawe yamuguye nabi igatuma agenda agira utubazo mu mitekerereze.”

Ati “hari igihe nagize ngo nasaze, kwa muganga basanzemo utubazo mu mitekerereze, byarashobokaga ko nkora amabi, ntabwo nari nkiri njyewe.”

Umuhanzi Stromae yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira cyibanze ku ndirimbo ze ziri kuri Album ye yise ( “Racine carrée”. Icyo gihe imbaga y’abakitabiriye bahamije ko ari icy’amateka.

Tubibutse ko Paul Van Haver(Stromae) mu minsi yashize aribwo yashatse umugore,ubusanzwe akaba afite amamuko mu Rwanda kuko umubyeyi we w’umugabo akomoka mu Rwanda.

Ndacyaisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Makombe - 5/09/2017 saa 09:36

Ubundi se warerwa n'aba west bigacamo neza, Ise yari imfura y'i Rwanda Nyakwigendera imana imuhe amahoro n'imigisha, naho uyu mushenzi nagumane n'abazungu, ubonye ngo abure na geste n'imwe yerekana ububi abo yigundirizamo bahekuye u Rwanda? wenda abahimbire n'indirimbo bajye bibuka ko batakoze iby'abantu? Pu! babivuze ukuri umugabo asiga imbwa
Kanda hano umusubize

Eric - 5/09/2017 saa 08:49

arwaye abadayimoni ntabwo ari imiti azaze hubwo bamusengere nahubundi ntazi ibimurimo .
Kanda hano umusubize

igihe - 5/09/2017 saa 08:21

Ariko aba bigize bate? Njye nakoreshaga lariam kenshi muli za 1998 nta ngaruka nimwe yanteye, ibibazo abantu dufite twe dutuye Europe no mubihugu byamerika Ni stress iganisha kuli depression. Iyo inshingano zakubanye nyinshi kdi ntamuntu wazigufashamo no gusara wasara da.....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X