Home > Amakuru Yose > Iyobokamana > Muri Gaturika byayogayoze : Batangiye kumena amabanga y’ibikorwa biteye isoni

Muri Gaturika byayogayoze : Batangiye kumena amabanga y’ibikorwa biteye isoni

By On:5 September 2017
195642

The National Catholic Reporter, ikinyamakuru L’express ndetse no mu nyandiko ya Byavuye mu Micheline Carrier,Des pretres qui violent des religieuses ibi bitangazamakuru byashyize amafuti akomeye akorwa n’abapadiri bayakorera ababikira ndetse n’ibyaha byo gukuramo inda bikorwa n’ababikira.

Mu bigo bibamo abihayimana bazwi kw’izina ry’Ababikira, haravugwa amarorerwa ahabera, aho bamwe muri bo bafatwa ku ngufu n’abapadiri, n’Abasenyeri, bakabategeka gukuramo inda, iyo batirukanywe mu bigo aho.

Ibitangazamakuru bitandukanye biratangaza ko hari bamwe mu babikira yewe bagiye bakuramo bakuramo inda bakahasiga ubuzima.

Donohue umubikira akaba n’umuganga aratangaza ko yashegeshwe n’agahinda yatewe n’amahano akorerwa mu bigo bibamo ababikira, aho abo bakobwa bihaye Imana, bavuga ko bayihaye ubusugi bwabo bahemukirwa n’abakabafashije muri uwo mugambi wabo, aribo bitwa basaza babo mu by’umwuka, nabo basezeranye ubumanzi aribo bapadiri n’Abasenyeri; Aba akaba aribo babafata ku ngufu aba babikira.

Nyuma y’ibimaze kumenyerwaby’ifatwa ku ngufu ry’abana b’abahungu , rikorwa n’Abapadiri, bimaze kugaragara ko ririya ari nk’igice gito cy’ibuye kigaragara hejuru y’amazi, naho ubundi hari ibindi bikorwa bibera iyo mu Bapadiri n’Ababikira,bidakunda kujya ahagaragara, ariko birenze ubukana biriya bya mbere.

Muri ibyo harimo Ababikira bafatwa ku ngufu n’Abapadiri, n’Abasenyeri; ibyo bikamenyekana I Vatikani kwa Papa, ariko ntibikurikiranwe.

Micheline Carrier, avuga ko mu bihugu 3 byakozwemo amaperereza byagaragaye ko Ababikira benshi bagiye bafatwa ku ngufu, bikozwe n’Abapadiri, ndetse n’Abasenyeri, I Vatikani kwa Papa nabo bakabimenya, ariko bakicecekera.

Uko guceceka kw’I Roma niko kwateye ikinyamakuru cya Gatorika cyo muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, The National Catholic Reporter, kutabyihanganira, maze kiyemeza kubitangaza.

Ibi binyamakuru byatangaje ko ibi bikorwa byageze ku kigero kibi cyane cyo ku rwego rwo hejuru.

Bivuga ko ibyo bikorwa atari nka bya bindi bavugako umukobwa aba umwe agatukisha bose, iyo bashaka kugaragaza ko ibikorwa runaka byakozwe na bake.

Bivuga ko ibi bikorwa bikorwa ku rwego rwo hejuru, bikozwe ababigizemo uruhare n’ababikorewe bakaba benshi cyane cyane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, ariko hakaba hari n’ibyabonetse muri Amerika. Ostraliya, Ubutaliyani, Na Irlande.

Ibi ,Igitangaza makuru L’Express nacyo kirabihamya gishingiye kubyo ikinyamakuru cya Gatolika Golias cyatangaje. Iyo Golias yashyikirije I Roma igitabo gikubiyemo raporo igaragaza ibyo bikorwa byose byagiye bikorwa n’abihaye Imana, hirya no hino mu bigo by’Ababikira.

Umubikira(Soeur),akaba n’umuganga Odonohue, wavuzwe haruguru akaba , umuyobozi ushinzwe ibyerekeranye na Sida mu cyitwa, Fonds Catholique de Development Outre-Mer,umuryango ukorana na Caritas; yatangaje ko bitewe nuko hari Abapadiri bagiye bagaragaraho iyi ndwara ya Sida, byatumye bahitamo kujya mu babikira ngo kuko ari bo bizera ko batabanduza.”

Byageze aho Abapadiri basabye umuyobozi w’ikigo kimwe cy’Ababikira kujya abahuza n’Ababikira ashinzwe kugira ngo bakorane imibonano mpuza bitsina.”

Arongera akagira ati “ Muri Malawi Umubikira mukuru w’ikigo cy’ababikira yaregeye Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika bw’aho ngaho ko hari Ababikira 29 batewe inda n’Abapadiri, icyakurikiyeho nuko bamwirukanye ku kazi yakoraga”, ahandi naho Abihayimana 20 batewe inda, n’Abapadiri, birukanywe muri ibyo bigo.

Soeur Odonohue arangiza yerekana uburyarya bugaragara mu bihaye Imana aho abo babikira batewe inda akenshi usanga birukanwa, abandi bagategekwa gukuramo inda, abandi bakajya iwabo aho abaturage nabo babamagana, bakaba mu buzima bw’ikimwaro, ndetse bamwe bakajya kuba indaya, mu gihe abapadiri babateye inda bigaramiye, bo badakorwaho.

Arangiza avuga agahinda yatewe n’umubikira umwe watewe inda n’umupadiri, akaza gupfa agerageza kuyikuramo, abisabwe n’uriya mupadiri, nyuma uyu akaba ari nawe usoma misa yo kumusezeraho ashyingurwa.

Nkindi Alpha

Make A Comment
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Izindi Nkuru Wasoma