Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Christopher arahigira Meddy hasi hejuru

Umuhanzi Christopher umaze kuba muri bake bakomeje kubaka izina mu muziki nyarwanda,kuri ubu ari guhigira Meddy hasi hejuru kugirango bakorane indirimbo yamusezeranyije yahindutse nk’agatinze kaza.


Ni mu gihe uyu muhanzi Meddy usanzwe aba muri Amerika,ubu ari mu Rwanda,aho Chritopher ahamya ko uyu musore azasubirayo bamaze gukorana iyo ndirimbo yari imaze kuba agatereranzamba.

Ibi yabitangarije mu gitaramo Meddy aherutse gukorera mu kare ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata,aho yavuze ko kuva yagera mu Rwanda bakomeje kuvugana kuri Telefoni cyane kugirango amwibutse ko agomba kumushakira umwanya bagakorana iyo ndirimbo yamwemereye.

Nyuma yo kuyikora mu buryo bw’amajwi,ngo bazanakora n’amashusho ku buryo izahita ijya hanze abakunzi b’umuziki nyarwanda bakayibona.

Byakomeje bivugwa ko aba basore bari batangiye gukorana iyo ndirimbo ndetse ikba yakabaye iri hanze ariko bitewe no kuburana ngo bikaba byaratumye itinda ari nayo mpamvu Christopher ngo ahora ahamagara kenshi Meddy kugirango hato atazahugira mu bikorwa byinshi akazarinda asubira muri Amerika batayirangije.

Mu gitaramo Meddy yakoze mu mpera z’icyumweru dusoje,Christopher ngo yabonye mugenzi we hari urundi rwego amaze kugeraho mu muziki.Mu gihe bakoranye iyi ndirimbo bikaba bishobora kumwongera abakunzi.

Christopher akaba aherutse gukora indirimbo yise ’Ijuru rito"yaje yiyongera ku zindi yasohoye zirimo,Abasitari,Iri joro yakoranye na Danny Nanone,Agatima n’izindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/09/2017 saa 03:53

nagirango barashaka kurwana!!!
Kanda hano umusubize

nizeyimanadjua - 7/09/2017 saa 01:53

Nirinjyizengo nukumuhitana kiBis
Kanda hano umusubize

Marcel - 6/09/2017 saa 14:38

Kbs Namurireho Hit
Kanda hano umusubize

Japheth - 5/09/2017 saa 17:22

nageragez natw turayirindiriy
Kanda hano umusubize

nizeyimanadjua - 7/09/2017 saa 01:56

Umvamusa nagucike iyondirimboturayishak koriyobwabaga umubon
Kanda hano umusubize

Augustin - 5/09/2017 saa 12:17

Nari ngize ngo aramuhigira kumugirira nabi!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X