Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Impamvu yatandukanyije umuhanzi Safi na Parfine Umutesi yashyizwe iramenyekana

Safi Madiba wo mu itsinda ry’abahanzi rya “Urban Boys” yamaze kuvuga ko impamvu yatumye atandukana na Parfine itamuturutseho ndetse ko bitagombye gutera ikibazo kuko nta masezerano yo kubana bari bafitanye.

Byakomeje kuvugwa ndetse biranahwihwiswa hatangazwa impamvu zitandukanye zatandukanyije aba bombi.

Gusa buri umwe muri aba yirinze gutangaza icyatumye atandukana na mugenzi we bari bamaze imyaka irenga itatu bakundana.

JPEG - 94 kb
Gutura kure kwa Parfine niyo ntandaro yo gutandukana kwe na Safi Madiba

Gutura kure niyo mpamvu yatangajwe n’umuhanzi Safi Madiba ko ariyo nyamukuru ni uko yatumye batandukana.

Safi Madiba yemeje iby’amakuru avuga ko yatandukanye na Parfine ku mpamvu z’uko uyu mukobwa adakunze kuba ari mu Rwanda.

Safi yagize ati“umuntu murakundana, hari ibintu bibahuza mu buzima kuko ntabwo uhura n’umuntu ngo muhite mukundana.N’iyo mutandukanye hari ibibatandukanya.”
Akomeza agira ati “Impamvu nyamakuru yatumye ntandukana nawe byatewe n’uko ari kure yanjye, mbese urebye ntabwo tubonana bihagije nk’abantu bakundana.”


Uyu muhahanzi avuga ko we na Parfine batari barasezeranye mu mategeko ku buryo byakagombye kuba ikibazo ku bantu ati “Njyewe nawe hari ibyo tutumvikanyeho turatandukana ,gusa byo ni ibanga.”

Ikinyamakuru Imirasire.com cyashatse kuvugana na Umutesi Parfine ku rubuga rwe rwa Facebook, ariko ntiyagira icyo asubiza.

Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa ahagana mu mwaka wa 2015, kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru kuko bagaragaye kenshi bahuriye ahantu hanyuranye haba mu Rwanda, Parfine cyangwa i Burayi.

Safi na Parfine batandukanye nyuma y’uko bari batangaje ko bateganya kurushinga.
Safi n’uwari umukunzi we Parfine bamenyaniye i Burayi igihe batumirwa n’Abanyarwanda mu bitaramo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayisaba Jonathan - 9/09/2017 saa 10:03

Ntabwo Aricyo Bapfuye Kuko Kuba Kure Ntabwo Byatandukanya Abantu Kuko Isi Yabaye Umudugudu.
Kanda hano umusubize

Ndayisaba Jonathan - 9/09/2017 saa 10:00

Ntabwo Kuba Kure Byagutandukanya Nuwo Ukunda Kuko Isi Yabaye Umudugudu.Hari Ikindi Gikomeye Baziranyeho Bapfuye
Kanda hano umusubize

GAKARA Thomas - 6/09/2017 saa 12:34

Ntabwo numva impamvu abantu bibaza cyane kuba SAFI yaratandukanye na Parfine. SAFI arivugira ko "we na Parfine batari barasezeranye mu mategeko ku buryo byakagombye kuba ikibazo".Nubwo mwebwe mubyita ngo ni UMUKUNZI we,ntabwo aribyo.Iyo abantu bahujwe no kwisambanira gusa,kuki mwebwe mubyita ngo "barakundana"?Guha umuntu sex yawe,nawe akaguha iye,ntabwo aribyo gukundana.Ni "ugushimishanya",mukora icyaha. Iyo mumaze guhararukana,muratandukana.Ibyo se nibyo mwita "gukundana"?? Impamvu mubivuga,nuko abantu batuye isi,biyemeje gusuzugura imana,bakora ibyo itubuza.Nyamara niyo yaduhaye sex.Impamvu yayiduhaye,yashakaga ko turongorana binyuze mu mategeko,tukishimana,hanyuma tukabyara abana. Kubera ko abantu banga kumvira imana,yashyizeho Umunsi w'imperuka,ubwo izarimbura abantu bose batayumvira.Izasigaza gusa abantu bake bayubaha.Ibyo bizaha ku Munsi w'Imperuka uri hafi cyane.Abazarokoka bazatura mu isi izahinduka Paradizo. Iyo mwibaza impamvu SAFI yatandukanye na Parfine,muba mushyigikira ubusambanyi. Mukwiye KWAMAGANA abantu bose baryamana batarashakanye.Ikibabaje nuko mwese muba mwiyita abakristu.
Kanda hano umusubize

Ahishakiye - 6/09/2017 saa 11:27

Ariko uyu nawe amaze kurindajyira mwo gacwa mweee!!! Nawe se knowless aragucitse none nundi aragukatiye? Ubanza ujyira uduco tubi kandi nkwemera
Kanda hano umusubize

jeanet - 6/09/2017 saa 10:34

NIBA YARABUZE ABANA BAMWITAHO MU RWANDA plastic zi burayi nizo yibazaga ko azashobora. uwawe arahari ntugire ubwoba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X