Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mani Martin agiye gusohora indirimbo yakoranye na Sauti Sol

Maniraruta Martin uzwi mu muziki nka Mani Martin,aratangaza mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 azashyira hanze indirimbo yakoranye na Sauti Sol yo muri Kenya.

Mani Martin avuga ko iyo ndirimbo mu kuyitunganya mu buryo bw’amajwi babikoreye muri Kenya ngo ariko amashusho ntibaremeza aho azafatirwa ngo ariko we yifuzaga ko yafatirwa mu Rwanda.

JPEG - 96 kb
Itsinda rya Sauti Sol ryakoranye indirimbo na Mani Martin

Yagize ati «Indirimbo mu buryo bw’amajwi yararangiye harabura gukora amashusho yayo».

Uyu muhanzi yavuze ko igihe amashusho azakorerwa atarakimenya ngo kuko muri iyi minsi Sauti Sol ihugiye mu bitaramo binyuranye ku mugabane w’u Burayi.

Nk’uko ari abahanzi bamaze kugera ku rwego rwiza cyane, Mani Martin yavuze ko kuboneka kwabo bigorana ngo akaba ari yo mpamvu ayo mashusho batarayakora.
Ati «Iyi minsi barahuze cyane ariko nibahuguka tuzahita tuyakora indirimbo isohoke ».

Indirimbo bakoranye yabaye yirinze gutangaza uko yitwa gusa avuga ko iririmbye mu Kinyarwanda, Igiswayile, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Iringara.

JPEG - 83 kb
Umuhanzi Mani Martin

Muri iyo ndirimbo kandi bamwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol ngo bumvikanamo baririmba mu Kinyarwanda.

Ku bwa Mani Martin avuga ko yifuza ko indirimbo yazasohoka nko mu Kwakira 2017.

Umuhanzi Mani Martin azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa «Afro», «Urukumbuzi», «Akagezi ka Mushoroza» n’izindi. Naho Sauti Sol yo izwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa «Kuliko jana», «Friendzone», «Unconditionally bae » n’izindi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X