Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Knowless aho yakuye igitekerezo cyo kwigana Beyonce

Umuhanzi Butera Jeanne uzwi ku mazina ya Knowless aratangaza ko yibonamo cyane Beyonce Knowless umugore wa Jay.Z, uyu muhanzikazi ngo yakuranye inzozi zo kubyina nka we ndetse no gutera intambwe mu kirenge cye.

Ni mu kiganiro Knowless aherutse kugirana na Televiziyo mpuzamahanga ya CNN mu kiganiro cyayo African Voices.Yakomoje kuri muzika ye anahishura inzozi muri rusange kuva atangiye ku muzika kugera n’ubu.

Yabajijwe impamvu nyamukuru yatumye ahitamo izina ‘Knowless’ ko ari ryo agomba gukoresha muri muzika nyarwanda, yasubije adaciye ku ruhande maze ashimangira ko yarikuye kuri Beyonce Knowless akunda cyane.

Yagize ati "Nahisemo iri zina kubera ko nkunda cyane, Beyonce. Icyo mukundira ni uko ari umuhanga mu bintu byose. Ibyo nkora byose ngerageza gukora nk’uko nawe akora, haba mu kubyina, kuririmba ndetse no kwandika indirimbo."

Knowless utuye i Kanombe mu karere ka Kicukiro yavuze ko asangiye amateka na Beyonce wibonyemo impano yo kuririmba akiri muto.

Mu magambo ye ati “Nari mfite imyaka 6 cyangwa 7 y’amavuko, ubwo naririmbaga muri korari aho nasengeraga …Mu 2010 nibwo natangiye kuririmba nk’umwuga. Na mama yari umuririmbyikazi, yaririmbaga muri korari.”

Umunyamakuru yamubajije uko yavuga umuziki we mu magambo avuganaguye, anasabwa gutunga ubutumwa, ati "Umuziki wanjye navuga ko ari RNB na POP ndetse rimwe na rimwe ukaba uw’umuco. Indirimbo zanjye nyinshi zibanda ku rukundo, gukunda no gukundwa, zimwe zivuga ku buzima busanzwe, hari izivuga ku muco w’u Rwanda ndetse no ku bagore b’abanyafurika".

Knowless ari mu bahanzi bubashywe bafite byinshi bamaze kugeraho, avuga ko kugera kuri ibyo byose aho buri wese amubona nk’uwakoze ibidasanzwe ngo n’inzira ikomereye buri wese kugirango ayicemo.

Ati "Bitwara imbaraga nyinshi kugira ngo uhige abandi cyane cyane iyo uri umuhanzikazi. Bisaba kuba ufite umwete cyane kuko biba bigoye cyane, uba ugomba guca bugufi, ukagira umutima mwiza, , biragoye cyane. Bisaba kwitanga gukomeye kugira ngo ube uhiga abandi mu muziki waba uwa Afurika cyangwa ku isi yose."

Yavuze agifite inzozi zo kugera ku rwego rwa Beyonce, ati "Mfite inzozi ko umunsi umwe nzaba nka Beyonce, kubera iki se bitashoboka? Mfite inzozi kandi ko umuziki w’u Rwanda hari igihe uzahiga indi yose ku isi."

Ngo nta byinshi bihambaye amaze kugeraho ariko yifuza kugera byinshi kandi ngo imihigo irakomeje, yagize ati "Nishimira aho ngeze ubu, ariko haracyari byinshi nifuza kugeraho, ngakora ibintu birenze urugero, rero nkeneye gukora cyane kugira ngo ngume aho ndi ubu kandi nkomeze ko gutera imbere."

Yanasubije uko abona Afurika y’ubu, ati "Afurika yanjye ni nziza, iratangaje dufite byinshi twaratira abandi."

Knowless yegukanye ibihembo bikomeye mu irushanwa rya Salax Awards, avugwa cyane nk’umukobwa wa mbere wegukanye irushanwa ngaruka mwaka rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/09/2017 saa 14:40

Ubanza atazi uwo yigana,ntazi uwo akorera.Ubwo ni uko biza no mu Rwanda bizahagera.
Kanda hano umusubize

toto - 7/09/2017 saa 10:13

Ikindi kandi haritandukaniro Beyonce yitwa Knowles ntago ari knowless namwe abanyamakuru murabyitiranya kandi siko biri haritandukaniro hagati ya Knowles na Knowless niba yarashatse kwiyita izina RYA Beyonce yaribeshye cyane ajya no kwiyita izina mbona ridasobanura ikintu kiza (knowless) niba ashaka kwigana izina RYA Beyonce niyiyite Knowles areke kwiyita knowless ritanasobanura ibintu byiza jyewe nkumuntu umwubaha niyo nama namugira
Kanda hano umusubize

SEKIMONYO Alphonse - 8/09/2017 saa 14:43

Imyandikire y'izina ntacyo ivuze icyangobwa ni ukugera ikirenge mucye
Kanda hano umusubize

toto - 7/09/2017 saa 10:12

Ikindi kandi haritandukaniro Beyonce yitwa Knowles ntago ari knowless namwe abanyamakuru murabyitiranya kandi siko biri haritandukaniro hagati ya Knowles na Knowless niba yarashatse kwiyita izina RYA Beyonce yaribeshye cyane ajya no kwiyita izina mbona ridasobanura ikintu kiza (knowless) niba ashaka kwigana izina RYA Beyonce niyiyite Knowles areke kwiyita knowless ritanasobanura ibintu byiza jyewe nkumuntu umwubaha niyo nama namugira
Kanda hano umusubize

toto - 7/09/2017 saa 10:11

toto - 7/09/2017 saa 10:09

toto - 7/09/2017 saa 10:08

uwamariya esperance - 7/09/2017 saa 06:00

nowless ndamukunda cyane kuko numuhanga kandi ndamwifuriza gukomeza gutsinda muri byose
Kanda hano umusubize

mugisha barham - 6/09/2017 saa 22:45

njyewe nkunda uwo mudamu nubwo ntankunga namutera ark Imana yoka izamutera inkunga ndamwifuriza ibyiza gusa Imana imufashe ndamusengera. amen
Kanda hano umusubize

janvier - 6/09/2017 saa 11:53

Uko tuvyita ugusegerereza,erega wewe siwe ukwiye kutubwira ko uririmba nka Beyonce,twebwe aba fans nitwe dukwiye kubikubonamwo,in short mbona uriko ushakisha ingene wokorana mu minwe na Beyonce mugabo ntivyoroshe,guma ngaho Ikanombe no mu Biryogo uririmbire aba nyarwanda.
Kanda hano umusubize

Ahishakiye - 6/09/2017 saa 11:34

Komeza utsinde ariko kujyera kurwego rwa Beyonce simbikwijeje rwose ngukuriye inzira ku murima, uuüuuuuuuuu
Kanda hano umusubize

Dido - 6/09/2017 saa 10:51

Ariko yewe abantu bicamo ndibuka niba ari ikihe kiganiro yavuzeko akijya kwiga kubera yari umutesi ntakintu yari azi ariho bamwitaga Knowless (udafite na kimwe azi) so none abihinduyemo ibindi hahahhahhhaa birasekeje.
Kanda hano umusubize

- 6/09/2017 saa 10:27

nibyo da, atarabonana na MR, nawe yarazanye no kwambara ubusa nka beyonce, ikibabaje nuko iyo Beyonce yambaye ikareso nisutiye zuruganda, aba ariho akorera amafaranga naho muri afrika barahena bagahenangura gusa abagabo bakunda ubwambure imitima ibavamwo, ariko nabwo ibyo abirisha 1,2 ubwa 3 biramutangaza. niho wumva ngo abahanzi runaka na runaka barazimye. Jay-z, mu gifaransa JESU BANTU MWIGANA MUBANZE MUBAZE, ejo mu tazikururira mu gakururira nabazabakomokaho bose. Jye mu rwanda byaranyobeye ahandi iyo wiyise umu Islam cg Umu Islam-kazi, aho utuye cg aba Islam muturanye ntibakwemerera kwikora ibyo ushaka none nka Asnah..Yang grace...miss...nde...list ni ndende ko baririmba,yewe bakajya no ku maradio bakavuga abo basambanye(ndavuga bamwe muri bo kiretse ko bose basangiye ikintu 1), ejo bakongera kwambara ibitambara cg ukumva ngo barongowe nubwo ari UKUMARAA UMUHANGO KUKO BABA BARARONGOWE CYA GIHEEEE(erega burya umukobwa arongorwa 1 gusa, abaza inyuma..barabyitirirwa...), icyo mbaza ko bajya muri za moskee ngo barongowe---Islam mu rwanda yaba yarabaye nka ya madini yandi ex miss..umukobwa wa Pastor bamutwaje inda, bategeka umuhungu utaragira 21ans cg ufite 21 ans ku murongora...kandi sibwo bari basambanye(bambe ngo bakundanye...kuko bivugiye ko bamaze igihe babana..Pasitoro ati barongoze ntacyo...(ariko we histoir ivuga ko bene iryo dini mu byongereza na usa barongoza abakobwa ku bakobwa cg abagabo ku bagabo...gusa mu rwanda ntibarabihatungutsa...ni ikibazo c´iminsi basebuja ba Britain na USA baramaze ku bibategeka bariko bashaka ukwo babyigisha gusa aba pple babo....none niba Islam nayo ma torero atabyanze mubona bizagarukirahe. Akumiro ni Asnah yategetse umuhungu guhindura idini nawe abona bararana buri munsi, umusore ashakisha umukobwa ufite indero, none umukobwa ubu yirirwa mu mavideo yambaye ubusa ngo arahima uwutamugize umugore; mu rwanda iyo umukobwa akoze ikosa biremewe nicyo gituma bakora video zurukoza soni nka "come to bed" nyiri indirimbo agahomba, ndaya yakoresheje, zambura imyenda ku karubanda(muri video izagurishya cg ikavuzwa muri tv ZO MU RWANDA KUKO BARIRIMBA MU BINYARWANDA BIVANZE), nti hagire uwubavuga nyamara mu rwanda hari itegeko ryo ku tiyandarika cg ngo wandarike uwundi mu nyarwanda!!! ABIGANA BIGANE ARIKO BAKUREMWO IBYIZA, NUBWO IBIBI ARIBYO BYOROSHYE KWIGANA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X