Monaco cosmetics

Ubusambanyi buvugwa kuri Usher bushobora kumushyirisha mu gihome

Umuhanzi Usher Raymond uri mu bakunzwe muri Amerika ashobora gufungwa cyangwa akishyura akayabo ka mamiliyoni y’amadorari,byaba bitagenze gutyo umugore umushinja ko yamuteye uburwayi bwandurira mu gutera akabariro agashyira video hanze basambana.


Quantasia Sharpton,ni umwe mu bagore batatu bashinja Usher kubanduza agakoko ka ’herpes’, kandurira mu mibonano mpuzabitsina,uyu mugore we akaba ariwe ukomeje kubishyiramo ingufu,aho ashimangira ko ashaka kubona Usher ari mu gihome bitaba ibyo ayo mashusho akayashyira hanze.

Ibi yabitangaje ubwo yabazwaga niba afite ibimenyetso bihamya ko yaba yararyamanye n’uyu muhanzi maze ahamya ko afite n’andi mashusho agaragaza uko igikorwa cyose cyagenze amwinjiza mu cyumba cya hotel.

JPEG - 15.9 kb
Quantasia Sharpton uvuga ko afite amashusho arimo gusambana na Usher

Yagize ati”Amashusho yose y’uko igikorwa cyagenze ndayafite sinayasibye kuko nakegaga ko Usher ashobora kwihakana ingaruka zose byari kumusigira.Telefoni nakoresheje mfata amashusho ndacyayafite kandi nawe yarabirebaga nyafata.”

Quantasia yakomeje avuga ko usibye ayo mashusho ari kuri telefoni ye,ngo na Hotel basambaniyemo mu mwaka wa 2014 irayafite ku buryo n’umunyamategeko we yamaze kuyashyikira bityo ngo ibimenyetso byose bimushinja bikaba byuzuye.

JPEG - 28 kb
Avuga ko ashaka kubona Usher ari mu gihome cyangwa agashyira hanze ayo mashusho

Nyamara mu minsi ishize ubwo iyo dosiye yabyutswaga,Usher yahakanye yivuye inyuma ko atigeze aryamana n’uyu mugore kuko ngo umwanya wose yari afite yari yawuhariye umugore we.

Ahagana mu mwaka wa 2010,nibwo Usher yigeze gushinjwa n’abagore batatu bavuga ko yabanduje ubwo burwayi maze umwe muribo aramutsinda bituma acibwa akayabo ka miliyoni isaga imwe y’amadori y’Amerika.

Usher azwi cyane mu ndirimbo ‘Confessions’, ’Love in this Club’, ’Moving Mountains’ n’izindi, kuri ubu ibirego afite yatanzweho nibyo biri gutuma avugwa kurusha uko ari kuzamurwa mu ntera n’ibihangano nkuko hambere byari bimeze.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tuyizereraubeni - 6/09/2017 saa 10:21

agombagukurikiranwahakirikare
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X