Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese kuba Mukunzi Yannick yaravuye muri APR ntibizatuma yisanga aharindimuka?

Hakomeje kwibazwa niba nta cyuho kizaba mu ikipe ya APR Fc nyuma y’uko umwe mu bari inkingi zayo za mwamba "Mukunzi Yannick" ayiviriyemo.Impamvu bikomeje kwibazwa ngo ni uko uyu mukinnyi yari afatiye runini iyi kipe bityo kuba yarayivuyemo bikaba byatuma yisanga aharindimuka mu gihe mukeba wayo Rayon Sports izaba ihagaze neza.


Icyakora ibi ntibivugwaho rumwe na bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya APR kuko nta kibazo bishobora guteza kuko bamaze kubona abandi bakinnyi kandi n’abasigaye nabo barashoboye.

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya APR Bizimana Djihad ahamya ko ikipe akinira itazahungabana nyuma y’igenda rya mugenzi we bakinanaga Mukunzi Yannick werekeje muri Rayon Sports.

Tariki 31 Kanama, ni bwo inkuru yagiye hanze ko Yannick Mukunzi wakuriye mu ishuri rya ruhago rya APR FC yavuye muri iyi kipe, akerekeza muri mukeba Rayon Sports nyuma yo kwemera guhabwa miliyoni 12 z’amafaranga y’ u Rwanda.

JPEG - 43.8 kb
Yannick uherutse kugurwa na Rayon Sports

Iyi nkuru ikaba yaragiye hanze ubwo Bizimana Djihad yari akiri mu Budage, aho amakuru amwe yanavugaga ko na we Rayon Sports yaba yarashatse kumwegera ngo imwisubize gusa bikarangira agumye mu ikipe y’umukara n’umweru.

Abajijwe ku igenda rya Yannick bamaze imyaka ibiri bakinana muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yagize ati:

“Tuzabyakira(kugenda kwe) ni umukinnyi mwiza ariko buri wese afite uko ahitamo icyerekezo cy’ubuzima bwe.

APR FC ifite abakinnyi beza kandi turizera ko nta cyuho cyizagaragara cy’uko yagiye”.
Djihad Bizimana waje muri APR FC aturutse muri Rayon Sports, kuri ubu we akaba yashyize umukono ku masezerano aho yatangaje ko ibyo kwerekeza muri Fortuna Düsseldorf bidakunze.

“Nagiye muri Fortuna nsa nk’uwatinze kuko nagombaga kujyayo mbere y’umukino (w’Amavubi) na Tanzania na bo barabimbwiye(ko natinze) kandi byarumvikanaga.

Nasanze imaze iminsi yitwara neza iri no ku mwanya wa mbere ntibyahita binyorohera guhita mbona umwanya bityo birangira bidakunze gusa mu kwa mbere nshobora kubona indi kipe nerekezamo”.

Bizimana Djihad na Yannick bashobora kuzahangana bwa mbere tariki ya 16 Nzeri mu irushanwa ry’Agaciro Devolpment Cup ubwo APR FC izaba yisobanura na Rayon Sports mu mukino wa gatatu kuri buri kipe, ni mbere yo kongera guhurira ku mukino wa Super Cup i Rubavu, wo uzakinwa mu cyumweru kizakurikira tariki ya 23 Nzeri.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mukunzi - 9/09/2017 saa 08:26

Ntimikajye mubeshya amahanga.Uyu ngo ni Kalimba rwose wikwiyoberanya ntiwigeze ufana Rayon ahubwo wanze kugaragaza aho usanzwe kuri ngo werekanen ko abafana bari guhindura amakipe.Nta mufana ujya uhindura ikipe keretse umwana ujya iyo bigiye.Ese umukunzi wawe ari mubyago wamutererana? N'ubwo Rayon nta byago irimo,ndakumenyeshako ntamufana usebya ikipe ngo irasabiriza.None se niba wayikundaga, wakoze iki ngo idasabiriza? Menya ko ibyishimo bihenda,niba ntacyo ukora ngo ikipe itere imbere witubeshya ntiwigeze uba umufana.
Kanda hano umusubize

Kalimba - 7/09/2017 saa 14:31

Mwiriweho Ruhagoyacu? Nifuzaga kubabwira ko nabaga Muri Rayon Ariko kuko ndi Umunya Kigali ngiye gufana Team itabamo amatiku kandi Idasabiriza Kandi Inatsinda. Kandi yatwaye abantu bacu Nkaba Mbona ari Impinduka zirimo zigaragara ahantu hose mu Gihugu cyacu Ari Politics, n'Ubukungu......... Tugiye kugura Football ya Kinyamwuga. 🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾👍👍👍👍
Kanda hano umusubize

Ahishakiye - 6/09/2017 saa 11:09

Njyewe mbona Rayon yacu izitwara neza ariko nta mwataka dufite naho Djihad natuza atapigwa fimbo yaani atacarazwa
Kanda hano umusubize

alfa - 6/09/2017 saa 10:09

Igisubizo ni "OYA" kuko nta kamara ubaho mu kibuga. Simfana APR ariko bihagarika imitima hari abandi bagiye kwigaragaza mwumirwe.
Kanda hano umusubize

Gatsinzi - 10/09/2017 saa 13:01

R Sport ihagaze neza kabisa. M Yannick tumuhaye ikaze. Gusa tumutegereje ku mukino wa Rayon na APR.
Kanda hano umusubize

Gatsinzi - 10/09/2017 saa 13:02

R Sport ihagaze neza kabisa. M Yannick tumuhaye ikaze. Gusa tumutegereje ku mukino wa Rayon na APR.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X