Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibya Radio,Weasel na Jeff Kiwa wari umujyanama wabo mu by’umuziki byabuze gica!Intandaro ni amarozi

Urwango ruri hagati y’abasore babiri aribo Radio na Weasel babarizwa mu itsinda rya good Life bafitanye n’uwari umujyanama wabo mu by’umuziki, rukomeje gufata indi ntera aho bakomeje kumushinja amarozi.

JPEG - 36.6 kb
Radio na Weasel bahora bavuga ko Jeff Kiwa akorana n’imyuka mibi

Uganda showbiz yanditse ko aba basore ubwo bari bahagaze ku rubyiniro mu gitaramo baherutse gukorera mu gace ka Masaka,babwiye abafana ko inzika iri hagati yabo n’uwari Manager wabo "Jeff Kiwa" idateze gushira kuko ngo yarabahemukiye cyane.

Aba basore bareruye bavuga ko uyu mugabo yagerageje kubanyunyuza imuitsi baramuvumbura bahitamo kumwirukana,abonye ko atangiye guhura n’imibereho mibi atangira kubunza amagambo yo kubaharabika.

Radio yavuze ko kuba,Jeff abafata nk’inzigo,ngo n’ingaruka z’imbaraga za sekibi akoresha zituma abura amajyo agatangira gupfunda imitwe aho abonye hose kugirango arebe ko yakongera kuzamuka mu ntera dore ko ngo asigaye ari hasi ugereranyije n’urwego yari ariho bakiri kumwe.

JPEG - 26.8 kb
Jeff Kiwa ushinjwa amarozi

Aba basore bashimangiye ko Kiwa nta buzima bwa kimuntu afite kuko ngo ajya arisha n’ibyatsi mu gihe izo mbaraga akoresha zibimutegetse.Ibi ngo bituma atabasha kurya ibiryo abantu barya ngo keretse iyo bimuhaye agahenge.

Si aba bahanzi bonyine bashyize mu majwi Jeff Kiwa ko akoresha amarozi,kuko n’umuryango w’umuhanzi Chameleone uhora umushinja ko yagize uruhare mu rupfu rw’umwana wabo AK47 wapfuye amarabira.

Bivugwa ko uyu mugabo yaba yaramutanzeho igitambo kugirango ibikorwa bye birusheho gutera imbere dore ko yanaguye mu kabari ke.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X