Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Marina yashyize The Ben munsi yibirenge bye


Umuhanzikazi nyarwanda Uwase Deborah wamenyekanye ku izina Marina, yahakanye yivue inyuma kubavuga ko akundana na The Ben,aho yavuze ko uretse no kuba bakundana, ko The Ben basore mwiza yewe atanaza mu basore yifuza kuba yakundana nabo.

Mu bihe bishize nibwo havuzwe yane urukundo hagati ya The Ben na Marina aho byavugwaga ko arinayo ntandaro yo gutandukana kwa Marina n’uwo bakundanaga ariwe Edisha ,bikaza no gutera amakimbirane akomeye cyane hagati ya Marina n’uwari umujyanama we Uncle Austine kubera impamvu z’urukundo rwavugwaga kuri aba bombi.

Mu kiganiro cyihariye uyu mukobwa yagiranye n’itangamakuru yagaragaje ukuri kwihariye kandi kuvuye k’umutima we ,aho yavuze ko atigeze akunda The Ben ko yewe atanamukunda, maze avuga ko atanaza mu inzozo z’abasore uyu mukobwa yakundana nabo.

Nyamara nubwo uyu mukbwa yatangaje ibi ,ni nyuma yuko mu minsi ishize yatandukanye n’uwari umukunzi Edisha bapfa Message yandikiranaga na The Ben yarasubiye muri Amerika aho bandikiranaga bitana Chou chou ndetse n’andi magambo agaragaza urukundo.

Nyuma yibi nibwo Marina yahise anatangaza ko na Edisha batakundana ariko akavuga ko Edisha ari umusore mwiza wajyana n’ibyifuzo bye ,kuko byari mu nzira zabyo ariko buri umwe ari gukoresha igerageza undi kugira ngo arebe ko bazashobokana ndetse n’urukundo rwabo rugakomera.


Ati”Njye na Edisha twari abacuti bihariye byari mu nzira zo gukundana ariko mu gihe byari kuba byo nahise ninjira mu muziki ndetse bisa nk’aho umutima wanjye wose ariho ugiye. Ntago nari mfite umwanya wo kujya gukundana kandi mfite byinshi bintegereje mu muziki, kuri ubu nta mukunzi mfite ndetse nta n’uwo nteganya vuba aha.”

Yarongeye ati” njyewe ntago nari mfite gahunda yo kuzamukira muri ibi byo kuvuga ngo kanaka yantwaye uwari umucheri wanjye n’ibindi bidafashije, njye ndi umuhanga mbyiyiziho ntago ndenze ariko nziko mfite impano kandi izangeza aho nifuza kugera ntarinze kwamamara mu nkundo nta bikorwa, njyewe Edisha naramuhamagaye mubaza icyo yifuza musaba ko yareka kwangiza amazina yacu njye na The Ben kuko turi abakrisito kandi ibyo batuvugagaho bikaba byaranadusenyaga.”


Yabajijwe noneho niba adakundana na The Ben agira Ati”The Ben n’inshuti yanjye ndetse tunakora akazi kamwe ko kuririmba, nk’umuntu wantanze mu muziki afite ibyo yifuza ko nageraho birenze uko meze uyu munsi. Nta wundi mubano wihariye uri hagati yanjye n’umuhanzi The Ben, kuko ntaninbwo The Ben ari umusore w’inzozi zanjye.”

Nyamara harakibazwa impamvu uyu mukobwa yatangaje aya magambo agaragaza impamvu avuga ko The Ben atari umusore ujyanye n’ibyo yifuza ,ahubwo akerekana ko Edisha ariwe wari uwo yifuza.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

paul - 16/10/2017 saa 13:46

nanjye niyowampa indege sinakwemera nkanswe the ben mari reka kutwanduriza izina hatazagira nuwumva ngo wakundanye nawe sibyo
Kanda hano umusubize

- 11/09/2017 saa 04:10

J nibaza ko bishika ko uwo Marina batoba barigz gukundana na THE BEN! Mugabo iconibajij nuko Marina yoba yaragragj gushaka gukundana na THE BEN bikamuta kuwamazi nayo ibindi najane hiyo nuwohasi cane aracari kw'i tapis ntari kur level yabakobwa bakundana na THE BEN kuk THE BEN n'umuririmvyi akomey cane natw nino i BURUNDI dukunda!Kand THE BEN ari smart cane nagnd aronder aband abesha ahubwo yaramubuz
Kanda hano umusubize

Taylor Abdraymond - 10/09/2017 saa 07:55

Ntaco Yakumarira The Ben Yarafashwe
Kanda hano umusubize

- 10/09/2017 saa 07:34

Chief editor nagenzure amakosa mumyandikire.gusa ni byiza mutugezaho amakuru meza.
Kanda hano umusubize

licky starboy wizz - 9/09/2017 saa 06:27

uwo mwiyemezi ngo ni marina koko ko arikudusebereza umuhung mana yamuvuyeho
Kanda hano umusubize

jimmy - 9/09/2017 saa 04:13

the ben uwigasabo yamuhabwa nande se badi????ntaw azi rwose.
Kanda hano umusubize

elise - 8/09/2017 saa 10:50

ibaze koko ubu the Ben nuriya ninde mwiza koko
Kanda hano umusubize

Matti - 7/09/2017 saa 13:07

Ariko Imana izobahana....ngo turi ABAKIRISTO?????Indirimbo yawe ya mbere (01) ikaba iyurukoza soni ngo"byaraye bibaye n´ibindi bi gambo ntawe biha icyubahiro!!!!!Ahubwo ukonabonye Then ben...ubanza no muri showbizzz aba yitegura ko imana Imurora...ahora yitonze...nta wamenya ko ari star----nawe Marina nutajya juri SCENE wambaye ubusa cg iyo mipila ifata icige 1 cy´umubili, NZAMENYA KO UTINYA IMANA.
Kanda hano umusubize

GAKIRE Ismail - 7/09/2017 saa 05:09

Ndasubiza MARINE.Ibyo wita gukundana se ni iki? Si biliya mujya kuryamana n'abahungu mu rwego rwo kwishimisha gusa?Imana ishaka ko dukoresha ubuzima bwacu yaduhaye kugirango tuyumvire.Ibi abakobwa mwirirwa muryamana n'abahungu,ntabwo aribyo gukundana.Gusuzugura imana ukoresha nabi umubiri wawe,ni igisebo kandi byerekana ko abantu nyamwinshi ntacyo imana ibabwiye.Nyamara ugasanga batunze Bible iwabo kandi bajya no gusenga!!Sex imana yaduhaye,yagenewe gusa umuntu umwe:Uwo tuzabana ubuzima bwacu binyuze mu mategeko. Abasambanyi,kimwe n'abajura,abasinzi,abicanyi,etc...,ntabwo bazaba mu Bwami bw'Imana (1 Abakorinto 6:9,10).N'iyo bapfuye biba birangiye kuko batazazuka ku Munsi w'imperuka uri hafi cyane (Yohana 6:40).Ni UBUCUCU kwirirwa usambana kugirango wishimishe,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo.It is better lo learn the Bible and practice what it says.Fornicators,lesbians,homosexuals,thieves and all people who want to milk this world will not inherit Eternal Life which is exclusively reserved to people who do things God's way.Milkers of this world are doomed to Eternal Death.Please change your behavior.
Kanda hano umusubize

willy - 6/09/2017 saa 15:38

Ariko mujye mundebera reba iyi nturumyi yitukuje ngo the ben ahubwo se yamukura he bazi kwitera amajeke
Kanda hano umusubize

emmg - 7/09/2017 saa 12:52

LOL!!!!! Kabsa murasekej
Kanda hano umusubize

Marcel - 6/09/2017 saa 14:34

Uwo Mukobwa Ko Afite Amafiyeri X Ark Wasanga Bakundana Ahubwo Banga The Ben Yanga Kwiteza Itangazamakuru
Kanda hano umusubize

- 6/09/2017 saa 14:15

Gahambe marina the Ben wamukurahe wamarinewe iyinindobo yaguteye kdi wowe niyakwiteza rero shyira itama hasi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X