Monaco cosmetics

Nyuma yo kwamamaza Kagame Intore Masamba yahafashe

Umuhanzi Butera Alphonse Masamba uzwi ku mazina’Masamba Intore" nyuma yo kwamamaza Perezida Kagame yafashe indege agana I Bulayi. Ese yagiye gukorayo iki?

Kuwa mbere ku itariki ya 5 Nzeri 2017 nibwo Masamba yari amaze kugera I Bulayi mu gihugu cy’u Bubiligi aho agiye gufata akaruhuko ku butumire n’inshuti ze.

JPEG - 40.9 kb
Masamba Intore uvugwaho

Uyu muririmbyi w’umunyabigwi ageze muri iki gihugu nyuma yo gufasha Perezida Kagame mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2017, aho intsinzi yegukanwe na Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.

Ku rukuta rwe rwa Facebook Masamba yagize ati “Abo mu gihugu cy’umwami (Belgium)muraho! Umushakamba utagira imbeho mu nda arabasuhuza!.

JPEG - 100.9 kb
Masamba Intore na zimwe mu nshuti zamutumiye mu Bubiligi

Amakuru avuga ko uyu muhanzi agiye mu biruhuko ku butumire bw’abafana be aho azamara ibyumweru bibiri aruhuka yishimana n’inshuti n’abafana be baherereye mu Bubiligi, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Busuwisi.

Masamba yamamaye cyane kubw’indirimbo gakondo nyarwanda zirata ubwiza bw’umuco. Izo ndirimbo ni nka “Arihe”, “Nzajya inama na nde ?” aho avuga imihango n’imigenzo gakondo by’umuco nyarwanda. Hari izindi zisanzwe azwimo nka “Nyeganyega” zabiciye bigacika mu Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X