Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mc Tino,intandaro yo gusenyuka kwa TBB

Umunyamakuru,umuhanzi akaba n’umushyushyabirori,Mc Tino ngo niwe ntandaro yo kuba itsinda rya TBB yahoze abarizwamo ryarasenyutse,kugeza ubwo yahisemo kuririmba ku giti cye mu gihe bagenzi be babiri ntawe uzi ibyo bahugiyemo.

JPEG - 39.2 kb
Tino uvugwaho kuba intandaro gusenyuka kwa TBB

Igishingirwaho havugwa ko Tino ariwe nyirabayazana w’iri senyuka, ngo ni amafaranga yagiye akura mu kazi yahawe na Bralirwa ko gushyushya ibitaramo bya Guma Guma,bigatuma arusha intera nini bagenzi be bityo akabona gukomezanya nabo byaba bisa n’abamurira mu mibare.

Kuba rero ngo yarinjizaga agatubutse byaratumaga adahuza n’abo bahanzi bituma havuka umwuka mubi watumye Tino afata iyambere agatangira kuririmba ku giti cye ndetse ubu akaba arimo kumenyekanisha ibihangano bye.

Imirasire yagerageje kuvugisha Tino kugirango atange ibisobanuro kuri ayo makuru ariko ntibyakunda kuko yahise akuraho Telefoni nyuma y’uko umunyamakuru yamwibwiraga.

Uyu musore,mu minsi mike ishize aherutse gutangaza ko gutandukana kw’iri tsinda bitatewe n’amafaranga yakuye muri Guma Guma,ahubwo ngo ni ikiruhuko bihaye nyuma yo kubyumvikanaho nk’abavandimwe.

JPEG - 36.1 kb
TBB itarasenyuka

Nyamara yavuze ibi mu gihe andi makuru agera ku mirasire,avuga ko Tino yagiye aca amarenga yo kuva muri iri tsinda kuva na mbere kose,nyuma ko benshi bavugaga ko ariwe urigize.

Aha bemezaga ko TBB ubundi bisobanura Tino,bitewe n’uko ariwe uzwi cyane akabasha kurimenyekanisha no gushaka ibiraka by’ibitaramo baririmbamo dore ko n’umwuga akora w’itangazamakuru wabimufashagamo.

Kugeza ubu Tino amaze gushyira hanze indirimbo eshatu yakoze kugiti cye,harimo ebyiri zifite amashusho.Indirimbo yise "Umurima" kuri ubu niyo benshi bakomeje kumumenyeraho mu gihe Benja na Bob bigoranye kumenya ibyo bahugiyemo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

viateur - 11/09/2017 saa 08:18

tino gukora wenyine ntabwo bizamuhira nasubirane nabo basore umunyarwanda yaciye umugani ngo utazi icumuheto uhatse yitugunyura kunshuti
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X