Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibitaramo bya The Ben na Meddy mu Rwanda bisize nkuruki imusozi? Umuhanzi Emmy arasobanura

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika ndetse akaba asanzwe akorana bya hafi na The Ben na Meddy muri Amerika, yatangaje ko ibitaramo The Ben na Meddy baje gukorera mu Rwanda byerekana ko umuziki w’u Rwanda wamaze gutera imbere.

Ibi ngo n’ibintu byo kwishimira kuri buri muntu wese ugira uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda n’abahanzi muri rusange.

JPEG - 72 kb
Uhereye ibumoso ni Meddy iburyo ni The Ben

Emmy avuga ko kuba abahanzi b’abanyarwanda bakorera ibitaramo ahabera ibitaramo bisanzwe byitabirwa n’ibyamamare ku isi bakahuzuza, n’igikorwa cyo kwishimira.

Emmy yabwiye abanyamakuru ko iyi ari intambwe ya mbere imaze guterwa n’abanyarwanda. Ko bikwiye guha imbaraga abahanzi n’abategura ibitaramo bikomeye bibera mu Rwanda.

Ati “ Ibitaramo bya The Ben na Meddy bamaze gukorera mu Rwanda hari isura abanyamuziki babibonyemo. N’ibintu byo kwishimira kuba noneho hari agaciro umuhanzi w’umunyarwanda ahabwa”.

Avuga ko gushyira hamwe aribyo byari imbogamizi ku mpande z’abategura ibitaramo, abafana b’umuziki n’abahanzi.

JPEG - 34.6 kb
Umuhanzi Emmy uvuga ko ibitaramo bya Meddy na The Ben bigaragaza iterambere ry’umuziki nyarwanda

Izo mpande zose ubu aribwo zigiye gutangira gusarura neza umusaruro w’uko gushyigikirana no gushyira hamwe.

Abajijwe igihe ashobora kuzira mu Rwanda kuhakora ibitaramo bitandukanye nkuko yakunze kugenda abivuga, yavuze ko biri muri gahunda afite mu gihe kiri imbere.

Emmy yamenyekanye cyane mu ndirimbo Nsubiza, Ntibigishobotse, Wabaga he, Nari umuntu n’izindi, amaze imyaka itanu muri Amerika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/09/2017 saa 13:31

Emny Ndamukundacyane Ndi Umukobwa 18mbamarawineganyakuzamurwanda Nkundakuririmba Nyeneye Ubufasha?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X