Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dr Jose Chameleone yajyanye n’umuryango we i Dubai

Umuhanzi Jose Chameleone ukomoka muri Uganda yerekeje i Dubai n’umuryango we,aho bari mu kiruhuko.


Uyu muhanzi,arikumwe n’umugore we n’abana yerekeje i Dubai muri ibi biruhuko kuri uyu wa gatatu ariko nanone yitegura igitaramo azahakorera kuri uyu wa Gatandatu taliki 09 Nzeli 2027.

Ibi ngo yabikoze mu buryo bwo gushimisha uyu muryango nyuma y’amakuru yari akomeje gucaracara mu minsi yashize avuga ko aba bombi batandukanye ariko bikaza kugaragara ko ari ibihuha.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,yabwiye abafana be ko ubu agiye gukorera igitaramo cy’amateka i Dubai abasaba ko bamukurikira ari benshi.

Mu kwezi gushize nibwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangazaga ko Chameleone yibasiwe n’uburwayi bukomeye byavugwaga ko bushobora gutuma atabasha kwitabira ibyo bitaramo yatumiwemo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X